Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 28: LUSIFERI AHINDUKA SATANI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 28 cya EZELIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho.

📖 EZEKIYELI 28
[12]“Mwana w’umuntu, curira umwami w’i Tiro umuborogo umubwire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo wari intungane rwose, wuzuye ubwenge n’ubwiza buhebuje.
[13]Wahoze muri Edeni ya ngobyi y’Imana, umwambaro wawe wari ibuye ryose ry’igiciro cyinshi, odemu na pitida na yahalomu, na tarushishi na shohamu na yasipi, na safiro na nofekina na bareketi n’izahabu, ubuhanga bwo kubaza amashako n’imyironge bwari iwawe, mu munsi waremwemo byose byari biringaniye.
[14]Wari warasīgiwe kugira ngo ube umukerubi utwikīra, kandi nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera w’Imana, wagendagenderaga hagati y’amabuye yaka umuriro.
[15]Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa.
[16]Wuzuyemo urugomo ruzanywe n’ubugenza bwawe bwinshi bugutera gucumura, ni cyo cyatumye nkwirukana nk’uwanduye nkagukura ku musozi w’Imana. Narakurimbuye wa mukerubi utwikīra we, ngukura hagati ya ya mabuye yaka umuriro.
[17]Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe, nakujugunye hasi ngutangariza imbere y’abami kugira ngo bakwitegereze.
[18]Ububi bwawe bwinshi no gukiranirwa kuva mu bugenza bwawe byatumye wanduza ubuturo bwawe bwera, ni cyo cyanteye gukongeza umuriro ukuvuyemo uragukongora, maze nguhindurira ivu imbere y’abakureba bose.

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Iki gice kirahambaye, kitubwira intangiriro y’intambara ikomeye n’amaherezo yayo. Mwuka Wera ayobore intekerezo za buri wese.

1️⃣LUSIFERI ABA SATANI
🔰Umunyabyaha wa mbere ni uwo Imana yari yarazamuye cyane. Hano ashushanywa n’umwami w’i Tiro. Tiro yari ikomeye kandi ifite ubwiza bwinshi….
Aho gushaka ko ibiremwa byose bishyira hejuru Imana mu kuyikunda no kuyumvira, we[satani] yarwaniraga ko bimukorera kandi bikaba ari we byumvira. 4BC 1162.4
➡️Imana imuhaye ubwiza buruta ubw’ibindi biremwa, Lusiferi yishyize hejuru ashaka ko icyubahiro gihabwa Imana kiba icye. Yigometse ku Mana, yanga kwisubiraho, yirukanwa mu ijuru. Intambara ikomeye hagati ye na Kristu turimo n’uyu munsi itangira ubwo.
⏯️Gukomera ugaca bugufi, gukoreshwa n’Imana ikintu ukayiharira ishimwe n’icyubahiro ntiwifuze ko ari wowe ushimwa, kwemera ko amategeko y’Imana ari meza atari ay’igitugu, atatwaka umudendezo…. ni indangagaciro zabuze muri satani none n’abantu benshi bakomeje kugera ikirenge mu cye.
👉Iyegurire Kristu akubashishe ibyo utakwishoboza kuko byananiye na Lusiferi.

2️⃣AMATEGEKO Y’URUKUNDO N’UMUDENDEZO
🔰Yashinje amategeko y’ijuru, kubabuza ubwigenge bwabo, atangaza ko agambiriye kubageza kw’ikurwaho ry’ amategeko. (4BC 1162.5)
📖“Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. (Yh 14:15)
📖“Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. (Mt 5:17)
➡️Ikinyoma cya satani cyarafashe, kumvira amategeko y’Imana bifatwa nko kubohwa na yo, kutayumvira bigafatwa nk’umudendezo (kereka niba ari mu byaha). Nyamara kuyagomera aribyo biheza umuntu mu bubata bw’icyaha.
⏯️Kristu yavanyeho urujijo, kumukunda no kwitonderera amategeko ye birajyana. Ibi ntibivuze ko dukizwa no kumvira amategeko, oya. Dukizwa n’ubuntu bw’Imana ku bwo kwizera, kumvira amategeko y’Imana no kugira guhamya kwa Yesu, ni ingaruka simusiga cg imico y’abakijijwe.

🛐MANA TURINDE UBWIBONE, TURINDE KURWANIRA NAWE ICYUBAHIRO CYAWE, DUHE KUMVIRA AMAGAMBO WAVUZE.🙏

WICOGORA MUGENZI

One thought on “EZEKIYELI 28: LUSIFERI AHINDUKA SATANI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *