Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 33: UMURIMO W’UMURINZI WO KUBURIRA ABANTU. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 33 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho.

📖 EZEKIYELI 33
[7]“Nuko rero mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w’umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva ku kanwa kanjye, ubanyihanangirize.
[8]Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza.
[9]Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.
[18]Umukiranutsi nahindukira, akareka gukiranuka kwe agakora ibibi, azapfa ari byo azize.
[19]Ariko umunyabyaha nahinduka akareka ibyaha bye, agakora ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko azabeshwaho na byo.

Ukundwa, gira umunsi w’Umunezero. Twese turi abarinzi ku nkike z’i Siyoni ngo nitumara kumenya no kwakira ukuri, tukugeze no ku bandi. Ese ibyo nibwo ukibimenya?

1️⃣CUNGA IZAMU RYAWE
🔰Igice cya 33 cyarekana ko ubutegetsi bw’Imana ari ubw’uko buri wese akora uruhare rwe. Buri wese agomba guhagarara ku rwe ruhande. Nta wakubahira Imana mugenzi we. Nta muntu wabona urwitwazo rwo gukerensa inshingano ye ngo kubera ko mugenzi we na we yakerenseje iye. (Letter 162, 1900). – 4BC 1164.2
➡️Muvandimwe agakiza ni ak’umuntu ku giti cye. Ikinyoma gikurikijwe na benshi kiguma kuba ikinyoma, ukuri gukurijwe na bacye niyo yaba umwe, kuzahora ari ukuri.
⏯️Haguruka urinde izamu ryawe buri wese azisubiriza ntawe uzasubiriza undi. UWITEKA adushoboze.🙏🏽

2️⃣HARANIRA N’AGAKIZA K’ABANDI
🔰Igihe tubonye Imana isuzuguwe, ntabwo tugomba guceceka, ahubwo twagakoze kandi tukavuga ibyo dushoboye byose ngo tuyobore abandi mu kubona ko Imana yo mu ijuru atari iyo gutekerezwa nk’umuntu usanzwe, ahubwo nk’Uhoraho, ukwiriye guhabwa n’abantu icyubahiro gihebuje ibindi. Tugeze ku bandi ijambo ry’Imana ritavangiye, turangurure ijwi tuburire abantu ku kintu cyose cyasuzuguza Data wa twese uri mu ijuru. 4BC 1164.6
➡️Nubona umuntu ukora ibyaha muburire yakumvira atakumvira ntuzabazwa ibye. Ariko numwihorera agakomeza izo nzira mbi arimo, nibyo koko azarimbuka ariko amaraso ye uzayabazwa. Gukizwa kw’abandi rero kuratureba.
⏯️Hagararira ibendera ry’Uwiteka yisuzugurwa ureba, muheshe icyubahiro mu batamuzi mu by’uvuga no mu byo ukora. Dushobozwa byose na Kristu uduha imbaraga.

🛐MWAMI IMANA, DUHINDURE UDUHE N’IMBARAGA ZO KUGEZA KU BANDI UBUTUMWA BUBAHINDURA UKO USHAKA🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “EZEKIYELI 33: UMURIMO W’UMURINZI WO KUBURIRA ABANTU.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *