Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 29: IGIHANO CYA EGIPUTA – Wicogora Mugenzi

Ntucogore gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Ezekiyeli 29 usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZEKIYELI 29
[3] Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka we kinini kiryamye hagati y’imigezi yaho wavuze uti”Uruzi rwanjye ni urwanjye bwite kandi ni jye warwiremeye ubwanjye.”
[6] Maze abatuye muri Egiputa bose bazamenye yuko ndi Uwiteka, kuko babereye inzu ya Isirayeli inkoni y’urubingo.
[8] Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kuguteza inkota, nkumareho abantu n’amatungo.
[15] Hazaba inyuma y’ibindi bihugu by’Abami byose, kandi ntabwo hazongera kwishyira ejuru y’ayandi mahanga, nzabacebya kugira ngo batazongera gutegeka amahanga ukundi.
[19] Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore igihugu cya Egiputa ngiye kukigabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, azajyana abantu baho ajyane n’iminyago yaho ahasahure, ibyo bizaba ingororano z’ingabo ze.
[20] Namuhaye igihugu cya Egiputa ho ingororano y’ibyo yankoreye, kuko ari jye bakoreraga. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.

Ukundwa n’Imana, amahoro Abe muri wowe. Imana yita ku bantu bayo cyane ndetse n’agahinda kabo kose irakazirikana. Igihe kiragera Imana ikarengera intore zayo kandi igahana inkozi z’ibibi.

1️⃣ IBIBI BYA EGIPUTA
📖 “Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana.” Zab 50:21. Egiputa yahemukiye Imana n’abayo bitavugwa. “Babereye inzu ya Isirayeli inkoni y’urubingo. Igihe bagufashe ukuboko waravunitse ibisate bisatura intugu zabo zose, kandi igihe bakwegamyeho waravunaguritse utuma umugongo wabo wose utentebuka.” Im 6, 7.
⚠️ Nubwo Egiputa yari igitangarirwa mu isi, Imana niyo yari ifite ijambo ku isi yose. Iyo wahawe gukomera ntiwubahe Imana Yo sōko yo gukomera, amaherezo ucishwa bugufi cyane kugeza ubwo uzamenya Ukomeye kukurusha, Uwiteka IMANA.

2️⃣ GUHANWA KWA EGIPUTA
📖 “Dore igihugu cya Egiputa ngiye kukigabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, azajyana abantu baho ajyane n’iminyago yaho ahasahure, ibyo bizaba ingororano z’ingabo ze.” Um 19.
🔰 “Urugero mugeramo nirwo muzagererwamo namwe. Icyo dukorera abandi cyaba cyiza cyangwa kibi, nicyo kizatugeraho mu mugisha cyangwa mu muvumo. … Ubugiranabi nabwo bugarukira nyirabwo. Umuntu wese waciraga abandi ho iteka cyangwa akabaca intege, nawe ubwe azagezwa aho yagejeje abandi, aziyumvira uko bababajwe n’uko yabuze impuhwe n’ubugwaneza.” (Abahirwa ni Bande? p. 90.)
➡️ “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.” Matayo 7:12.
⚠️Umutima wikunda ukanga ibyiza byagera ku bandi, ni umwanzi w’ Imana. Itegeko twasigiwe ni iryo gukundana, udakunda ntazi Imana. Niba wumva hari uwo wanga, bisengere cyane uhabwe n’Imana imbaraga zo gukunda n’usa n’utabikwiye. Natwe Imana idukunda tutari abo gukundwa.

🛐 MANA UDUHE WA MUTIMA WARI MURI KRISTO YESU, WA MUTIMA UTIFURIZA ABANDI IKIBI KANDI UKANGA IKIBI. 🙏🏽

WICOGORA MUGENZI

One thought on “EZEKIYELI 29: IGIHANO CYA EGIPUTA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *