Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 35: SEYIRI ICIRWAHO ITEKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 35 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho.

📖 EZEKIYELI 35
[3]‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore wa musozi wa Seyiri we, ndakwibasiye kandi ngiye kukuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhindure amatongo n’igitangarirwa.
[5]“ ‘Kuko wahoranye urwangano rudashira, ukagabiza inkota Abisirayeli mu gihe cy’amakuba yabo igihe bamazweho n’ibibi byabo,
[10]“ ‘Kuko wavuze uti “Ayo moko uko ari abiri, n’ibyo bihugu uko ari bibiri bizaba ibyanjye tubihindūre”, ariko ntimuzi ko Uwiteka yahahoze.
[11]Ni cyo gitumye nirahirira yuko nzagenza nk’uko uburakari bwanjye buri, nguhoye ishyari wabagiriye ry’urwango wabangaga, kandi nzabimenyesha mu gihe nzabaciraho iteka.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uramenye ntukishimire ingaruka mbi z’ibibi by’abandi, ngo wibagirwe ibyo ukora nabyo bitanejeje Imana. Ntibyahiriye Edomu, nta n’undi byahiriye.

1️⃣TEGURA IHEREZO RYAWE
🔰Ubwo igihe cy’ishungura kizaba kigeze, abagize Ijambo ry’Imana umuyobozi w’ubugingo bwabo bazagaragara….
Mureke impaka zibyuke, ubwaka no kutababarira byongere bihabwe umwanya, umuriro w’akarengane utangiye kugurumana; nibwo abafite kwizera kujegajega n’abakristo b’indyarya bazava mu byizerwa; ariko Umukristo nyakuri azahagarara ku rutare ashikamye, afite kwizera gukomeye, ibyiringiro bye bizarabagirana kurusha mu gihe cy’amahoro. 11 II 584.2
➡️Byakomeye, umukristo nyakuri azahagarara ku rutare ashikamye. Abubatse ku musenyi buzahirima.
👉Abedomu n’Abisirayeri bose bagezweho n’ingaruka z’amahitamo yabo.
⏯️Ubwo abishushanya bazava mu byizerwa byakomeye, Uwiteka azatubashishe kurindirwa munsi y’amababa Ye kubera Kristu Rutare rw’iteka.

2️⃣AMAGAMBO YAWE YOSE ARAZWI
📖Uzamenya yuko jye Uwiteka numvise ibitutsi byawe byose watutse imisozi ya Isirayeli ukavuga uti “Bihindutse amatongo, turabihawe ngo tubirimbure.” (Ezek 35:12)
📖Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye. (Mal 3:16)
➡️Amagambo y’ibitutsi cg yo kwifuriza abandi bibi yose nta risoba Imana, n’amagambo meza nayo akandikwa mu gitabo cy’urwibutso.
👉Kutagira Kristu bijyana n’amagambo akomeretsa, asenya kandi y’ibinyoma. Kristu ature muri twe, adufashe kuvuga neza, amagambo yacu asubize ibyiringiro mu bayumva.

🛐TUJE UKO TURI MANA, TURINDE KUBA MU BAKURWANYA, KWISHUSHANYA NDETSE NO KUVUGA IBIDAKWIYE.🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *