Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 31: ABASHURI BAZAGWA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 31 cya EZELIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho.

📖 EZEKIYELI 31
[3] Dore Umwashuri yari umwerezi w’i Lebanoni, ufite amashami meza n’igicucu kinini kandi ari muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu.
[10] ‘Ni cyo cyatumye Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wabaye muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu, kandi uburebure bwawo bugatuma umutima wawo wishyira hejuru,
[11] nzawugabiza intwari yo mu mahanga izawugira uko ishatse, nawirukanye nywuhoye ibibi byawo.
[12] Kandi inzaduka z’abanyamahanga zitera ubwoba zarawutemye ziwusiga aho, amashami yawo anyanyagira ku misozi no mu bikombe hose, na yo amahage yawo aravunika agwa ku migende y’amazi yose yo mu gihugu, kandi amahanga yo mu isi yose ava mu gicucu cyawo arawusiga.
[16] Natumye amahanga ahindishwa umushyitsi no guhorera ko kugwa kwawo, igihe nawujugunyaga ikuzimu hamwe n’abo bamanukana bajya mu rwobo, ibiti byose byo muri Edeni n’ibyateretswe biruta ibindi ubwiza by’i Lebanoni, biyoborwamo amazi byose byahumurijwe aho biri ikuzimu.

Ukundwa Imana, amahoro abe mbiri wowe. “Ikuzo ry’ubwami bwa Ashuri ryari agahebuzo; kandi no kugwa kwabwo kwari gukomeye. Umuhanuzi Ezekiyeli we yagejeje kure avuga iby’icyitegererezo cy’igiti cy’umwerezi mwiza cyane, maze ahanura yeruye ibyo kugwa kwa Ashuri bitewe n’ubwibone n’ubugome bwayo bukabije.” AnA 332.1

1️⃣ KWIRARA KWA ASHURI
🔰 “Nyamara aho kugira ngo abategetsi ba Ashuri bakoreshe imigisha idasanzwe bari barahawe kugira ngo yungure abantu bose, bagiriraga nabi ibihugu byinshi. Kubwo kutagira impuhwe kwabo nta no kuzirikana Imana cyangwa abantu bagenzi babo, abategetsi ba Ashuri bakurikiye umugambi uhamye bihaye wo gutera amahanga kwemera ubuhangange bw’ibigirwamana by’i Nineve barutishaga Imana Isumbabyose. Imana yari yaraboherereje Yona abazaniye ubutumwa bw’imbuzi, bityo bamara igihe gito bicishije bugufi imbere y’Uwiteka Nyiringabo kandi basaba imbabazi. Nyamara bidatinze bongera guhindukirira gusenga ibigirwamana no kwigarurira isi.” AnA 330.1
⚠️ “Nubwo Abanyashuri birataga bari barakoreshejwe n’Imana igihe runaka nk’inkoni y’uburakari bwayo yo guhana amahanga, ntibagombaga gutsinda iteka.” AnA 318.2
➡️Irinde iyi mico y’Abanyashuri yo kwishyira hejuru no kwirata, no kwishimira ibyago biba ku wundi no kugira nyambere ibindi bitari Imana.

2️⃣ KUGWA KWA ASHURI
📖”Nzavunagurira Abashuri mu gihugu cyanjye, kandi nzabaribatira mu misozi yanjye miremire, maze uburetwa babakoreshaga buzabavaho, n’umutwaro babahekeshaga uzabava ku bitugu.” Yesaya 14:25.
➡️ “‘Ubwibone bwa Ashuri buzacishwa bugufi, n’inkoni y’umwami wa Egiputa izavaho.’ Zekariya 10:11. Ibi ni ukuri atari ku mahanga yahagurukiye kurwanya Imana mu bihe bya kera gusa, ahubwo no ku mahanga yo muri iki gihe adasohoza umugambi w’Imana.” AnA 333.3
⚠️ “Ubwibone bwa Ashuri no kugwa kwayo bigomba kuba icyigisho cy’icyitegererezo cyerekana imperuka y’ibihe.” AnA 333.1.
➡️Nyamuneka hindukirira Imana kuko iherezo riri hafi aho abanze Imana bazahanirwa ibibi byabo. Hitamo guherera mu ruhande rw’Imana bigishoboka kuko vuba aha abera bagiye kuruhuka ubugome bwa Satani.

🛐 MANA DUHE GUSHAKA UBUHUNGIRO BUKIBONEKA. REKA IMIBEREHO YACU IHAMANYE NO GUSHAKA KWAWE. 🙏🏽

Wicogora MUGENZI

One thought on “EZEKIYELI 31: ABASHURI BAZAGWA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *