Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 36: ISEZERANO RYO GUHABWA UMUTIMA MUSHYA – Wicogora Mugenzi

Ntucogore gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Ezekiyeli 36 usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZEKIYELI 36
[15] Sinshaka kuzongera kumva abanyamahanga bagutuka, habe no gukozwa isoni na bo, n’ubwoko bwawe ntuzongera kubusitaza ukundi.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
[17] Mwana w’umuntu, igihe ab’inzu ya Isirayeli babaga mu gihugu cyabo bwite, bacyandurishije ingeso zabo n’imigirire yabo, ingeso zabo zambereye nk’iby’umugore uri mu mugongo.
[21] Ariko nagiriye izina ryanjye ryera, ari ryo ab’inzu ya Isirayeli baziruriye mu mahanga, ayo bagiyemo.
[25] Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n’ibigirwamana byanyu byose.
[26] Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.
[27] Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n’amategeko yanjye mukayasohoza.

Ukundwa, gira amahoro y’Imana. Dufite Imana ikunda abayo bitangaje. Imana ifuhira izina ryayo ikarengera abantu bayo.

1️⃣ KUGARURIRWA AGACIRO
📖 Ezek 36:15
“Sinshaka kuzongera kumva abanyamahanga bagutuka, habe no gukozwa isoni na bo, n’ubwoko bwawe ntuzongera kubusitaza ukundi.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
➡️ Ni iki cyatumye ubwoko bw’Imana buta agaciro? Bibiliya ihamyya neza ko byatewe n’ingeso zabo mbi bikabije. (Ezek 36:17). Imana yacu ni nziza kubona ifata iya mbere mu kugarurira agaciro ishyanga ryayo. Byatewe n’iki? “Ariko nagiriye izina ryanjye.” Ezek 36:21.
⚠️ “Nubwo Kristo wenyine ari We ushobora kudukiza igihano cyo kutumvira, tugomba guhindukira tukava mu byaha tukumvira.” AA 183.1

2️⃣ UMUTIMA MUSHYA
🔰 “Umutima ugomba kugirwa mushya n’ubuntu bw’Imana, nibitaba bityo, gushaka ubutungane bw’ubugingo bizaba imfabusa. … Isengesho rya Dawidi rikwiriye kuba iry’umuntu wese. Yarasenze ati: ‘Mana, undememo umutima wera: Unsubizemo umutima ukomeye.’ (Zaburi 51:10).” AA 315.2
✳️ “Dukwiriye kuyobora abagabo n’abagore n’abana, tukabigisha yuko bakwiriye kugira umutima mushya n’umwuka mushya kugira ngo babone gukizwa. Ingeso za kera z’akarande zikwiriye gutsindwa. Iby’umutima wifuza bya kamere bikwiriye guhinduka. Ibinyoma byose, n’uburiganya bwose, no kuvuga ibibi kose bikwiriye kurekwa. Imibereho mishya, itera abagabo n’abagore gusa na Kristo ni yo ikwiriye kutubamo.” IZI1 82.4
⚠️ Isezerano ryo guhabwa umutima mushya ni iryacu uyu munsi. Umutima wa kera uba utuwemo na Satani awutangamo amabwiriza. Umutima mushya uturwamo na Yesu akawutangamo amabwiriza. Uyu munsi Yesu arifuza umutima wawe. Mwemerere yirukane Satani maze ubeho imibereho inesha icyaha.

🛐 MANA TURAKWINGINZE DUKOMEJE NGO UDUHE UMUTIMA MUSHYA UNEZEZWA N’AGAKIZA KAWE. 🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *