Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 37: IYEREKWA RY’AMAGUFA YUMYE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 37 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho..

📖 EZEKIYELI 37
[5]Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho.
[6]Ngiye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirize uruhu, mbashyiremo umwuka mubone kubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.’ ”
[7]Nuko mpanura uko nategetswe. Ngihanura habaho guhinda, mbona isi itigita, amagufwa araterana igufwa risanga irindi ryaryo.
[8]Nuko nitegereje mbona imitsi iyafasheho, maze inyama ziyameraho byoroswa uruhu, ariko nta mwuka wari ubirimo.
[9]Maze arambwira ati “Hanurira umuyaga, uhanure mwana w’umuntu, maze ubwire umuyaga uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uturuke mu birere bine wa mwuka we, uhuhe muri iyo mirambo kugira ngo ibeho.’ ”
[10]Nuko mpanura uko yantegetse maze umwuka uyinjiramo. Nuko ibaho ihagarara ku maguru yayo, yiremamo inteko nyinshi cyane.
[26]Maze kandi nzasezerana na bo isezerano ry’amahoro ribabere isezerano ry’iteka ryose, kandi nzabatuza mbagwize, ubuturo bwanjye bwera nzabushyira hagati yabo buhabe iteka ryose.
[27]Ihema ryanjye ni ryo rizaba hamwe na bo, kandi nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye.

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Iki gice kiratwereka uko abamwizeye bakemera izina Rye, bazaturana na We iteka ryose. Mbega inkuru nziza iri mu magufa yongera kubaho!

1️⃣UMURIMO NI MUGARI
🔰Ubugingo bw’abo dushaka gukiza, bushushanywa n’amagufa yo mu iyerekwa rya Ezekiyeli,—ikibaya cy’amagufa yumye. Bapfiriye mu bicumuro n’ibyaha, ariko Imana ishaka ko dukorana nabo nkaho ari bazima. 4BC 1165.3
➡️Ni kenshi tureba abantu tukumva tubabwiye ijambo ry’Imana batatwumva. Oya n’amagufa yumye arongera akabaho, Imana irabikora bigakunda.
👉Wowe biba, ibindi Uwiteka ubimurekere, igihe cye kigeze umutima w’ibuye awuhinduramo umutima woroshye, mushya.

2️⃣BAHO
🔰Aya magufa ahagagarariye inzu ya Isirayeri, itorero ry’Imana, kandi ibyiringiro byaryo ni imbaraga izubizamo ubugingo ya Mwuka Wera. – 4BC 1165.6
🔅Benshi badafite ubuzima bw’iby’umwuka, amazina yabo yanditse mu bitabo by’itorero ariko atanditse mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’intama (4BC 1166.1)
🔅Usibye kwiringira ugukiranuka kwa Kristu nk’ahari umutekano wabo honyine; uretse kwigãna imico ye, bagakorera mu Mwuka We, atari ibyo bambaye ubusa, ntibambaye ikanzu yo gukiranuka kwe. – 4BC 1166.2
➡️Ibi biratureba abitwa ko twamenye Imana. Kwitwa umukristu mu itorero ukora cyane ndetse, ariko ijuru ribona warapfuye mu by’umwuka, ni ibyago bitavugwa.
⏯️Usenga asengere kugira Mwuka Wera muri We, itabaza ritagira amavuta si itabaza. Uwirata yirate gukiranuka kwa Kristu kuko niko abamwizera twishingikirijeho konyine. Kandi adushoboze kuba amashami afashe ku Muzabibu w’ukuri, yera imbuto igihe cyayo.

🛐MWAMI IMANA TURINDE GUPFA DUHAGAZE, DUHE KUBAHO MURI KRISTU NO MU MWUKA.🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *