Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 32: ISUZUME, EGIPUTA SI NZIZA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 32 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho.

📖 EZEKIYELI 32
[7]Ubwo nzakuzimya, nzakingiriza ijuru n’inyenyeri zo kuri ryo nzazizimya, izuba nzaritwikiriza igicu kandi ukwezi na ko ntikuzava. 6.12-13; 8.12
[8]Imuri zose zimurikira mu ijuru nzazihindura umwijima hejuru yawe, igihugu cyawe ngikwizemo umwijima. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.
[11]“Umwami Uwiteka aravuga ati ‘Inkota y’umwami w’i Babuloni izakugeraho.
[12]Nzatuma inteko z’ingabo zawe zisenyurwa n’inkota z’intwari, izo zose ni zo zitera amahanga ubwoba. Ubwibone bwa Egiputa bazabuhindura ubusa, kandi inteko zaho zose zizarimburwa.
[15]Igihe nzahindura igihugu cya Egiputa ikidaturwa n’amatongo, igihugu kikabura ibyari bicyuzuyemo, abagituyemo bose nkabarimbura, ni bwo bazamenya yuko ndi Uwiteka.’

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Kuba muri Egiputa bishushanya kuba mu byaha. Amaherezo ni mabi cyane ahani kubera ubwibone no kwinangirira umutima.

1️⃣UBWIBONE NO KWINANGIRA
📖Ezek 32:10
[10]Ni ukuri nzatuma abantu benshi bagutangarira, kandi abami babo bazamarwa n’ubwoba babutewe nawe mu gihe nzabuhira inkota yanjye, kandi umuntu wese azahora ahindira umushyitsi ubugingo bwe ku munsi wo kurimbuka kwawe.’

🔰Nta rugero na rumwe rw’igicumuro rwamaraho imbabazi z’Imana, ariko kubera ubwibone no gukomeza kwinangira bibageza aho basuzugura Mwuka w’Imana, ku buryo nta mwanya Mwuka yabona wo kubemeza ikosa. (5BC 1092.9)

➡️Bigaragare ko abazanywera mu gacuma k’umujinya w’Imana (kugerwaho n’ubutabera bwayo) bazaba bizize. Kubera ko imbabazi z’Imana nta gicumuro kibaho cyazikuraho, ariko ubwibone no gukomeza kwinangira bikaba byirukana Mwuka Wera, kugeza ubwo abura uruvugiro, uwinangiye akarinda agera ubwo arimbuka, aba yizize.

2️⃣ ISUZUME EGIPUTA SI NZIZA
🔰Kimwe na Mose ari mu butayu bwa Sinayi, cyangwa Dawidi ari mu misozi ya Yudeya, na Eliya ari ku kagezi ka Keriti, abigishwa bari bakeneye kureka imirimo bari bahugiyemo, bagasabana na Kristo, bakareba ibyaremwe, kandi bakongera bagashyira intekerezo zabo hamwe. UIB 244.1
➡️Subika ibiguhugije, sabana na Kristu usubize ubwenge ku gihe.
Egiputa yari ihugiye mu bigirwamana no mu gutsinda amahanga, bibagirwa Imana Umuremyi ushyiraho kandi agahangura amami.
⏯️Fata umwanya wige ijambo ry’Imana, usabane n’Imana, uyikureho imbaraga nshya zituma ukomeza urugendo rugana i Kanani ihoraho, kuko uzaza ntazatinda.

🛐MANA TURINDE UBWIBONE NO KWINANGIRA UMUTIMA, DUHE KUGUSHAKA NO KUMVIRA MWUKA WERA.🙏🏽

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “EZEKIYELI 32: ISUZUME, EGIPUTA SI NZIZA”
  1. Imana idufashe tuve mubyo duhugiyemo tubane na Kristo twumvire ibyo atwigisha bitume tuva muri egiputa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *