Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 30: UMUNSI W’UWITEKA URI HAFI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 30 cya EZELIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho..

📖 EZEKIYELI 30
[6]“ ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Abahagarikiye Egiputa na bo bazagwa, kandi ubwibone bw’ububasha bwabo buzacishwa bugufi, bazagushwa n’inkota uhereye ku munara w’i Sevene. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.
[13]“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ibigirwamana na byo nzabirimbura kandi nzatsemba ibishushanyo muri Nofu, nta gikomangoma kizongera kuva mu gihugu cya Egiputa, kandi igihugu cya Egiputa nzagishyiramo ibiteye ubwoba.
[19]Uko ni ko nzashyira ibihano kuri Egiputa, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”
[21]“Mwana w’umuntu, navunnye ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa, kandi dore ntabwo kwapfutswe ngo gushyirweho umuti, ntikwashyizweho igitambaro kugira ngo kubone imbaraga zo gukomeza inkota.
[24]Amaboko y’umwami w’i Babuloni nzayakomeza inkota yanjye nyishyire mu kuboko kwe, ariko Farawo we nzamuvuna amaboko, azanihira imbere ye ameze nk’uwakomeretse uruguma rwica.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe mutu wowe. Hari igihe ibyiringiro byose tubishyira mu bantu, hakaba n’igihe abantu bashyira amaboko mu mifuka ngo Imana izabidukorera. Ese ko umunsi w’Uwiteka uri hafi, uhagaze ute?

1️⃣ABAKOMEYE B’ISI SIKO BAZAHORA
🔰Muramenye uko mujya mushyira abantu mu mwanya w’Imana. Nta mutekano dufite igihe tubona abantu nk’imbaraga zacu cg utwereka inzira, kuko byanze bikunze bazadutaba mu nama. (TM 386.1)

➡️Kubera gutinya Babuloni, Abayuda bashyize ibyiringiro muri Egiputa isenga ibigirwamana, ngo izabatabare n’ubwo yari isanzwe ari umwanzi wabo. Bibagirwa Imana. Bamenyeshwe ko abo biringira nabo bazatatanywa n’uwo batinya.
👉Muvandimwe wowe nta muntu wumva wafashe umwanya w’Imana mu buzima bwawe? Yaba Papa, Apotre, umukoresha wawe…ni abantu nkawe, bayoba cg bakayobywa. Ahari wenda wowe ni akazi cg amafaranga… Ibyo aribyo byose wabibona bwacya ukabibura, ariko Imana ntizigera iguhemukira.

2️⃣UBUSHOBOZI BUVA K’UWITEKA
📖Kandi amaboko y’umwami w’i Babuloni nzayakomeza, na yo amaboko ya Farawo azatentebuka maze bazamenye yuko ndi Uwiteka,….(Ezek 30:25)
🔰Yashoboraga gutegeka abamarayika bari iruhande rwe kubikora. Ku bw’itegeko rye, ibiganza bitagaragariraga amaso y’abantu byari gukuraho igitare. Nyamara cyagombaga kuvanwaho n’amaboko y’abantu. Muri ubwo buryo, Kristo yashatse kwerekana ko abantu bakwiye gukorana n’Imana. Ibyo amaboko y’abantu ashobora gukora, si ngombwa ko ari Imana ibikora. Imana ntiyirengagiza inkunga y’umuntu. Imana imutera imbaraga kandi uko akoresha imbaraga n’ubushobozi yahawe Imana ifatanya nawe. UIB 361.3
➡️Imana yakomeje amaboko ya Nebukadinezari ivuna aya Farawo.
⏯️Imana ishaka ko dukorana na Yo, ikaduha imbaraga zayo. Wikwiyicarira rero, cg ngo ube mu masengesho gusa ntukore ngo Imana izabikora. Oya kora kuko iguha ubwenge n’imbaraga, iragushoboza, nibyo igukorera ikabigukorera. Ntiduhata, mu rukundo rwayo iratureka tukihitiramo. Ishimirwe kutugira abafatanyabikorwa.

🛐MANA NZIZA URI UMUGENGA WA BYOSE, ISOOKO Y’IMBARAGA ITUBESHEJEHO, BANA NATWE, GUMANA NATWE.🙏

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “EZEKIYELI 30: UMUNSI W’UWITEKA URI HAFI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *