Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 34: ABUNGERI GITO BAHANWA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 34 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho..

📖 EZEKIYELI 34
[2] Mwana w’umuntu, hanura ibyerekeye ku bungeri ba Isirayeli. Uhanure ubwire abo bungeri uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Abungeri ba Isirayeli bimenya ubwabo bazabona ishyano! Mbese abungeri ntibakwiriye kuragira intama?
[4] Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye n’izavunitse ntimwazunze, izatatanijwe ntimwazigaruye kandi ntimwashatse izazimiye, ahubwo mwazitegekesheje igitugu n’umwaga.
[11] Umwami Uwiteka aravuga ati: Dore jye, jye ubwanjye ngiye kubaririza intama zanjye nzishake.
13 Kandi nzazizana nzikuye mu mahanga, nziteranirize hamwe nzikuye mu bihugu. Nzazizana nzigeze mu gihugu cyazo bwite, nziragire ku misozi ya Isirayeli iruhande rw’imigezi n’ahatuwe hose ho mu gihugu.
[15] Jye ubwanjye ni jye uziragirira intama zanjye kandi nziruhure. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
[23] Nzaziha umwungeri umwe uzaziragira, ari we mugaragu wanjye Dawidi. Azazikenura kandi azazibera umwungeri.

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Iki gice kiragaruka ku bungeri gito batitaye ku mukumbi w’Uwiteka. Uwiteka yafashe umwanzuro wo kwita ku ntama ze zigashishira mu rwuri rwiza.

1️⃣ ABUNGERI
✳️ “Abungeri bose badakiranuka, Umwungeri Mukuru yifuza kubareka. Itorero rya Kristo ryaguzwe amaraso Ye, kandi buri mwungeri wese agomba kumenya ko intama yaragijwe ari iyo igiciro cyinshi. Ntagomba kuzifata nk’izifite agaciro gato, kandi ntagomba gucogorera kuzigirira neza ngo zigire ubuzima buzira umuze. Umwungeri wuzuwe n’Umwuka wa Kristo azigana urugero Rwe rwo kwiyanga, adahwema gushakira abo ashinzwe imibereho myiza, kandi umukumbi uzashisha kubera ko awitaho.Bose bazahamagarirwa gutanga imimuriko y’ibyo bahawe gukora. Umutware azabaza umushumba wese ati: ‘Umukumbi wahawe kuragira uri he, wa mukumbi mwiza?’ Yeremiya 13:20. Uwo uzasangwa akiranuka, azahabwa ibihembo bikomeye.” AA 124.2, 3.
➡️ Niba Imana yarakugiriye icyizere ugashingwa umukumbi, nyamuneka jya wita ku mukumbi uwukenure ushishe kuko uzawubazwa.

2️⃣ UMWUNGERI MWIZA
✳️ “Kristo, mu isano afitanye n’ubwoko bwe, agereranywa n’umwungeri. Nyuma yo gucumura k’umuntu, yabonye intama ze zigiye kurimbukira mu nzira z’umwijima w’icyaha. Kugira ngo agarure izo nzimizi, yasize icyubahiro n’ubwiza byo mu rugo rwa Se. Aravuga ati: ‘Izari zazimiye nzazishaka, n’izari zirukanywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza … ngiye kurokora umukumbi wanjye.’ Ezek 34:16, 22, 28. … Kwita ku mukumbi kwe ntibirambirana. Izacitse intege arazisindagiza, agahumuriza izibabaye, agafata abana b’intama mu maboko ye, kandi akabatwara mu gituza cye. Intama ze ziramukunda. ‘Undi ntizamukurikira ahubwo zamuhunga, kuko zitazi amajwi y’abandi.’ Yohana 10:5.Kristo aravuga ati: ‘Umwungeri mwiza apfira intama ze. Naho umucanshuro w’ingirwamushumba utari nyir’intama, abona isega ije agatererana intama agahunga. Nuko isega ikazisumira ikazitanya. Igituma yihungira ni uko ari umucanshuro, intama ntizimushishikaze. Nijye mwungeri mwiza.’ Yoh 10: 11-14. AA 123.2, 3.
⏯️ Dushimire Imana ko dufite Yesu We Mwungeri mwiza utazimiza.
⚠️Haranira kuba mu rwuri rwe kandi wirinde kujya kurisha ahandi. Menya ijwi rye neza utazaryitiranya n’amajwi y’abanyazi.

🛐 MANA TUGUSHIMIYE KO URI UMWUNGERI UTAZIMIZA. DUHE KWIGUMIRA MU RWURI RWAWE. UTURINDE KURARIKIRA URWURI RWA SATANI. 🙏🏽

Wicogora Mugenzi

One thought on “EZEKIYELI 34: ABUNGERI GITO BAHANWA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *