Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 27: IBYAVUZWE KURI TIRO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 27 cya Ezekuyeli, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZEKIYELI 27

[1]Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
[2]“Nawe mwana w’umuntu, ucurire i Tiro umuborogo
[3] maze ubwire i Tiro uti ‘Yewe utuye ku masangano y’inyanja, ukaba n’umugenza ugurira abantu bo mu birwa byinshi, umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Yewe Tiro we, waravuze uti “Ndi mwiza bihebuje.”
[4] Ingabano zawe ziri mu nyanja hagati, abubatsi bawe basohoje ubwiza bwawe.
[5] Imbaho zawe zose bazibaje mu miberoshi ivuye i Seniri, bishakiye imyerezi y’i Lebanoni bayikubarizamo imiringoti.
[6] Imyaloni y’i Bashani ni yo bakubarijemo ingashya, na zo intebe zawe bazibaje mu mbaho z’imiteyashuri, baziharaza amahembe y’inzovu zivanywe mu birwa by’i Kitimu.
[7]Itanga ryawe riboheshejwe imyenda y’ibitare, yatewemo ibika by’amabara muri Egiputa kugira ngo rikubere ibendera, imikara ya kabayonga n’imihengeri byavuye mu birwa bya Elisha ni byo byakubereye igitwikirizo.
[8]Abaturage b’i Sidoni n’abo muri Aruvadi ni bo bari abasare bawe, abanyabwenge bawe Tiro we, baguhozemo ari bo bari aberekeza bawe.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Nk’umurwa wari wegereye Ubuyuda wagombaga kumenya imibereho abana b’Imana babamo,ariko kubwo kugoma bakomoye kuri Ashuli byarangiye Tiro ihanwe.

1️⃣NI IKI CYATUMYE TIRO IVUGWAHO CYANE

▶️Tiro wari umugi wari warasayishije, wokojwe gusenga ibigirwamana na Ashuli mu misengere yabo basenga ikigirwamana dagoni.
▶️Wari umugi werekeye Ubuyuda, Nyuma y’uko Nebukadunezali yayogozaga Yerusalemu, Tiro bafatiraniye muri ubwo bwihebe, baragenda basahura buri kimwe cyose Nebukadinezali yasize, Imana ibibonye irababara cyane, irabahana.

🔰 “Namwe Tiro n’i Sidoni, n’abatuye aherekeye i Bufilisitiya, duhuriye he? Mbese murashaka kunyitura ibyo nabagiriye? Niba mushaka kunyitura, nzabagarurira inyiturano yanyu vuba n’ingoga, ijye ku mitwe yanyu. Amosi 1.6-10; Zef 2.4-7; Zek 9.1-7; Mat 11.21-22; Luka 10.13-14
Kuko mwatwaye ifeza yanjye n’izahabu yanjye, mukajyana mu nsengero zanyu ibintu byanjye byiza by’igikundiro.
Kandi abana b’u Buyuda n’i Yerusalemu mwabaguze n’Abagiriki, kugira ngo mubajyane kure y’igihugu cyabo.(Yow 4 :4,6)

❇️Imana ntishobora kwihanganira na gato akarengane ako ariko kose.
Reka kurenganya cg kurebera abarengana udatabaye cyangwa ngo ubatabarize, ahubwo urenganure kuko Imana nibyo yishimira.

2️⃣HABUZE KUNYURWA

▶️Nk’umugi wari uw’ubucuruzi, wari warigaruriye indi migi byari byegeranye nka :Tarushishi,Yavani,Tubari, Siriya n’ahandi dusoma muri icyo gice, ariko i Tiro ntibigeze banyurwa n’urwunguko babonaga, aho kugira ngo bababazwe n’icyo Nebukadinezari yari agiriye Yerusalemu, ahubwo nabo basongeramo batwara ibyari byasigaye.

🔰Mu mubabaro wabo bazacura umuborogo, bakuborogere bavuge bati “Ni nde uhwanye n’i Tiro, akamera nkawe wajimirijwe hagati y’inyanja?”(Umur 32)

❇️Imirimo yacu n’ibikorwa byacu, usibye n’Imana n’abadukikije barayibona. shimira Imana mubyo yaguhaye kandi unyurwe nabyo kuko hari abatabifite kandi banyuzwe.

🔰N’abatunzi bo mu isi na bo bazawuririra bawuborogere, kuko ari nta wuzaba akigura urutundo rwabo,
ari izahabu ari ifeza, ari amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, n’imyenda y’ibitare myiza n’imyenda y’imihengeri, na hariri n’imyenda y’imihemba, n’ibiti byose by’imibavu n’ibintu byose byaremwe mu mahembe y’inzovu, n’ibintu byose byabajwe mu biti by’igiciro cyinshi cyane, n’ibyacuzwe mu miringa n’ibyacuzwe mu cyuma, n’ibyaremwe mu ibuye ryitwa marimari(Ibyah 18:11-…19)

🛐 MWAMI IMANA TURINDE IGOMWA RYOSE UTURINDEKURARIKIRA IBY’ABANDI.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *