Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 25: IMANA IHORA AMAHANGA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 25 cya EZELIYELI uciye bugufi kandi usenga.

📖 *EZEKIYELI 25*

[1]Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
[2]“Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe kuri bene Amoni maze ubahanurire.
[3] Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!” ukishima hejuru y’ubuturo bwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n’igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukaga amatongo, n’inzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe,
[4]ni cyo gituma ngiye kukugabiza ab’iburasirazuba baguhindūre, bazagerereza iwawe, bazakubakamo amazu, bazakurira imyaka, bazakunywera n’amata.
[8]“Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko Abamowabu n’ab’i Seyiri bavuga bati ‘Dore, inzu ya Yuda ihwanye n’ayandi mahanga yose’, 2.8-11
[9]ni cyo gituma ngiye guca icyuho mu gihugu cya Mowabu, mbanyage imidugudu uhereye ku midugudu iri mu ngabano ze, ihesha igihugu icyubahiro ari yo Betiyeshimoti, n’i Bālimeyoni na Kiriyatayimu,
[11] Nzacira Mowabu ho iteka, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.”
[12]Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Edomu yagiriye inzu ya Yuda nabi ayihōra, agacumura cyane ndetse akabihōrera, 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
[13]ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ngiye kuramburira ukuboko kwanjye kuri Edomu mucemo abantu n’amatungo, kandi nzahagira amatongo mpereye i Temani, bagushwe n’inkota bageze n’i Dedani.
[15]Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Abafilisitiya bakurikije ibyo guhōra, bagahōra bafite umutima w’urugomo ngo barimbure bakurikije urwangano rw’iteka ryose, 2.4-7; Zek 9.5-7
[16]ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore Abafilisitiya ngiye kubaramburiraho ukuboko kwanjye, n’Abakereti mbatsembeho, ndimbure n’abasigaye mu kibaya cy’inyanja.
[17]Kandi nzabasohozaho guhora gukomeye mbahanishe uburakari bukaze, maze bamenye yuko ndi Uwiteka igihe nzabasohozaho guhora kwanjye.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imana yakomeje kuburira isi ibinyujije mu Intumwa n’Abahanuzi, n’uyu munsi ikoresha Ababwiriza ariko rimwe na rimwe ntitwumvira imiburo, gerageza wihane kdi wumvire kuko hari umunsi Uwiteka azahora abanze kumvira.

1️⃣IZABAHANA

▶️Iki gice kiragaragaza imiburo Uwiteka yaburiye aba Abamoni,Mowabu,Abedomu n’Abafirisitiya.
Nk’ibihugu bikikije Yerusalemu,byayitoteje mu buryo butanejeje Imana, binyuze mu bahanuzi batandukanye Yeremiya,Amosi,Yesaya ,Ezekiyeli n’abandi ,baraburira buri gihugu babashinja   amahano yose bakoreye Yerusalemu bababwira uburyo bazahanwa ,ngo ahari wenda byabatera kwihana ariko barakomeje kandi kuko Iyo Imana ivuze irasohoza, barahanwe.

🔰Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya bene Amoni, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abagore batwite b’i Galeyadi babafomoje kugira ngo bacume ingabano zabo.
Ariko nzakongeza inkongi ku nkike z’i Raba zitwike n’amanyumba yaho, habe n’urusaku rw’intambara n’inkubi y’umuyaga ku munsi wa serwakira.
Umwami wabo azajyanwa ari imbohe, we n’ibikomangoma bye bari kumwe.” Ni ko Uwiteka avuga.(Amosi 1:13-15)

🔰 Ibihanurirwa Mowabu. 2.8-11 Erega Ari, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. Erega Kiri, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe.(Yes15:1)
Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Mowabu, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko yatwitse amagufwa y’umwami wo muri Edomu, akayagira ishwagara.(Amosi2:1)

🔰Ibya Edomu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Mbese nta bwenge bukiri i Temani? Inama z’abajijjutse zarabuze? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5

Ubwenge bwabo buraheze? Nimuhindukire muhunge mujye kuba mu bwihisho bwa kure mwa baturage b’i Dedani mwe, kuko igihe nikigera nzatera Esawu mbone kumusīga icyago cye.(Yer 49:7-22)

🔰 Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku Bafilisitiya, Farawo ataratsinda i Gaza. 2.4-7; Zek 9.5 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore amazi menshi agwiriye ikasikazi azasuma nk’uruzi rwuzuye rufite umuvumba, azarengera hejuru y’igihugu no ku bikirimo byose n’umurwa n’abawutuyemo, abagabo bazavuza induru n’abatuye mu gihugu bose baboroge.(Yer 47:1,2)

❇️Ibi biratwereka iki?
Nshuti ntawe uvuma uwo Imana itavumye, kandi Imana ifuhira cyane ubwoko bwayo kuruta ibintu byose birindwa, ntugace imanza za kibera hari ikindi wishingikirije kuko guhora ni uk’Uwiteka.

🔰 Imana ivuga rimwe, Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho.(Yobu 33:14)

➡️Kutita ku bintu kwawe cg se kw’umudugudu ntibyagamburuza gahunda y’Imana keretse gusa uwemeye akayoborwa n’ubushake bwayo.

🛐*MANA YACU DUHE IMBARAGA N’UBUSHOBOZI BYO KUKUMVIRA🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *