Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 26: IGIHANO CY’I TIRO. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 26 cya Ezekuyeli, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZEKIYELI 26
[1] Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa mbere w’ukwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
[2 ] “Mwana w’umuntu, Tiro yacyocyoye iby’i Yerusalemu ati ‘Awa! Uwari umwugariro w’abantu yarasenyutse, arangarukiye ubwo yahindutse amatongo, ngiye kubona byinshi byuzuye.’
[3] “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ndakwibasiye yewe Tiro we, ngiye kuguteza amahanga menshi nk’uko inyanja izamura umuraba wayo.

[7] Umwami Uwiteka aravuga ati”Dore ngiye guteza i Tiro Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, umwami w’Abami aturutse ikasikazi, afite amafarashi n’amagare n’abagendera ku mafarashi, n’ingabo nyinshi n’abantu benshi.
[12] Ubutunzi bwawe bazabukunyaga basahure n’iby’ubucuruzi bwawe, kandi bazubika inkike zawe barimbure n’amanyumba yawe anezeza, kandi amabuye yawe n’ibiti byawe n’umukungugu wawe bazabiroha mu nyanja.
[14] Kandi nzakugira urutare ruriho ubusa ube imbuga yo kwanika inshundura, ntabwo uzongera kubakwa ukundi kuko jye Uwiteka nabivuze.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero, muri uyu munsi Imana yeheje igaha umugusha, ndagusubira kwiyunga n’Imana kuko aribyo bizaguhesha amahoro.

1️⃣ IGIHANO CY’ITIRO
🔰”Mwana w’umuntu, Tiro yacyocyoye iby’i Yerusalemu ati ‘Awa! Uwari umwugariro w’abantu yarasenyutse, arangarukiye ubwo yahindutse amatongo, ngiye kubona byinshi byuzuye.’
(Ezekiyeli 26:2)T

⏯️ Kimwe mu bituma Tiro ihabwa igihano nuko yishimiye ibihano byahawe i Yerusalemu. Ibi bikaba bigaragaza neza ko nta muntu wemerewe kwishimira ugukiranirwa kwa mugenzi we. Kwintangira kwa bamwe bizatuma isengesho Yesu yabasabiye ritumvirwa”
Imana yakoze ibyangombwa byose ngo ibyaha bibabarirwe .Izo mbabazi zatanzwe ku buntu nta kwikanyiza .Yesu yashyizeho uburyo buboneye bwo kubabarirwa, bamwe barazakitiye abandi barazanze; kuri bo basanze ntacyo zibamariye. Abari biteguye kuzakira bonyine nibo zagiriye umumaro.

♦️ Imbabazi zituri bugufi.Igitambo cya Kristo ku musaraba cyari gihagije ngo abantu bose bavukiye muri iyi isi bakizwe .Ni wowe wenyine washobora kwivutsa izo mbabazi.Guhitamo ni ukwawe Imbabazi warazihawe niba wemera kuzakira. Nta gushidikanya nyuma yo kwanga kwakira imbabazi igikurikiraho ni ubutabera (Urubanza); imbabazi z’Imana ntizigira iherezo; ariko kuzakira kwacu gushobora kugira iherezo (AMAHAME 95, Morris L. VENDEN, Page 66)

2⃣ KUVUKIRA I TIRO
🔰Nubwo umuntu avuka atundakanijwe n’Imana ntawe uzabizira. Dawidi ni urugero rwiza rwo kubyumva aho avugati ati:
“Dore naremanywe gukiranirwa, Mu byaha ni mo mama yambyariye.
(Zaburi 51:7)”

🔆 Zaburi ya 87 ni imwe muri zaburi za Bene Kōra; bari abakumirizi ku marembo y’urusengero,

⏯️ Kuva ku murongo wa kane, turabona ko ubwoko bw’Imana bwavukiye ahatandukanye. I Babuloni, mu Bafilistiya, i Tiro, Etiyopiya…

➡Ntukangwe rero n’uko waba waravukiye i Babuloni mu nyigisho z’urudubi zidashingiye ku kuri kwa Bibiliya, ntukangwe n’uko wavutse uri umwanzi w’Imana nk’Abafilistiya mu bikorwa byakuranze, kuko na Rahabu wari indaya y’inyamahanga yabaye uwo mu ishyanga ry’Imana aba n’umwe mu bakomotsweho na Mesiya.
📖 Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu. Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.
(Yesaya 1:19;20)

🛐 MWAMI IMANA TURINDE GUCIRWAHO ITEKA AHUBWO TUBASHISHE KWAKIRA IMBABAZI ZAWE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *