Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 24: YERUSALEMU HAGERERANWA N’INKONO IVUGA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cya EZELIYELI uciye bugufi kandi usenga.

📖 EZEKIYELI 24

[1]Nuko mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
[2]“Mwana w’umuntu, wiyandikire umunsi ari wo uyu munsi, kuko uyu munsi umwami w’i Babuloni ageze hafi y’i Yerusalemu.
[3]Kandi ucire inzu y’abagome umugani ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ushyigikire inkono ivuga, uyishyigikire maze uyisukemo amazi,
[4] uyiteranyirizemo ibice by’inyama ndetse n’umuhore wose, ukuguru n’ukuboko, uyuzuzemo amagufwa meza yose.
[5]Wende inziza cyane yo mu mukumbi, wenyegeze inkwi munsi y’inkono ivuga zitume ibira cyane, kugira ngo amagufwa ayirimo ashye.
[6]“ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano, inkono ivuga irimo ingese, ingese yayo itayivuyemo! Uyaruremo intongo imwe imwe utabifindiye,
[7]kuko amaraso yawo awurimo. Yayashyize ku rutare ruriho ubusa, ntabwo yayasutse ku butaka ngo atwikirwe n’umukungugu.
[8]“ ‘Amaraso yawo nayashyize ku rutare ruriho ubusa kugira ngo adatwikirwa, kugira ngo abyutse uburakari buhōra.
[9]“ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Nanjye nzatuma ikirundo cy’inkwi kiba kinini.
[10]Enyegezamo inkwi, kongeza umuriro, hisha inyama neza, ukomeze umufa kandi amagufwa atwikwe.
[11]Maze uyitereke ku makara y’umuriro irimo ubusa kugira ngo ishyuhe cyane, umuringa wo kuri yo ushye kandi umwanda uyirimo ushonge, ingese yayo ibone gushiramo.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ubugome bwakomeje kuranga ab’i Yerusalemu bwakongereje uburakari bw’Uwiteka bituma ahateza ab’i Babuloni. Ni byiza ko twumvira Uwiteka kugira ngo tuzabone ibyiza byo mu gihugu.

1️⃣BABWIRWA KO YERUSALEMU IZAGOTWA

🔰Bwari ubwoko bwasayishije ku buryo batumvaga ikivuzwe cyose bitera Imana uburakari bukaze aho bwagereranijwe n’inkono ivuga bishushanya ko uwo mugi uzarimbuka rwose. Imana yakomeje kubagaragariza ububi bwabo ngo ahari barekera ariko ntibareka nk’uko Bibiliya ikomeza kubivuga ngo “Imyanda yawe irimo ubusambanyi kuko nakuboneje ntubonere, ntabwo uzongera gukurwaho imyanda yawe ukundi, kugeza ubwo nzakurangirizaho uburakari bwanjye.(Umur 12)

🔰 Imana yagoragoje ubwoko bwayo ngo ibuboneze ariko ntacyo byatanze. Mbese Imana yari gukora iki? “Bitewe no kwinangira kudasanzwe k’umutima w’umuntu, amaherezo Imana yabonye ko ari ngombwa guca urubanza rudasubirwaho.” AnA 490.3

➡️None ko Yerusalemu bakomeje kugundira ikibi ndetse n’indi migi yose tuzi yaranzwe no kwigomeka bagahanwa, wowe utekereza ko nudahinduka ngo wiyegurire Imana, ugendere mu bushake bwayo bizagenda bite? Ihane.

2️⃣UMUHANUZI EZEKIYELI AGERAGEZWA

🔰 “Mwana w’umuntu, dore ngiye kukunyaga icyo wahozagaho amaso bigutunguye, ariko ntuzaboroge, ntuzarire kandi amarira ntazagutembe mu maso.
Uzanihe ariko bucece, we kuborogera upfuye, wizungurize igitambaro ku mutwe kandi ukwete inkweto zawe, we kwipfuka ku munwa kandi we kurya ibyokurya by’abapfushije.”(Umur 16,17)

▶️Ezekiyeli yari afite umugore yakundaga cyane, abwirwa ko agiye gupfa amarabira, Imana imubuza kumugirira icyunamo ,nk’uko n’andi masomo agenda abivuga , byashakaga kuvuga ko nubwo Yerusalemu hazapfa abantu benshi cyane ko batazabaririra.

➡️ Imana yemeye ko Ezekiyeli apfusha umugore kugira ngo nibura bumve ariko nabwo biba iby’ubusa. Ibyo byasuraga kunyagwa ubuturo bwera bishimiraga kuruta uko bishimira Imana ubwayo.
⚠️ Ni kangahe natwe dufata impano Imana yaduhaye tukazirutisha Imana izitanga? Niba Imana itaza ku mwanya wa mbere mu buzima bwawe nawe urabwirwa ngo “Ngiye kukunyaga icyo wahozagaho amaso.” Nyamuneka, ubaha Imana ugifite impano yaguhaye aho kuzayubaha waranyazwe ibyo yaguhaye. IMANA MBERE YA BYOSE!

🛐 MANA YACU DUHE IMBARAGA N’UBUSHOBOZI BYO KUBURIRA UBWOKO BWAWE 🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *