Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 3: IMANA IBAGIRIRA IMBABAZI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YEREMIYA 3

[1]“Baravuga bati ‘Umugabo nasenda umugore we, yamara gutana na we akendwa n’undi mugabo, mbese yakongera gusubirana na we? Igihugu cyakorwamo bene ibyo ntikiba cyandujwe rwose?’ Ariko weho wasambanye n’abakunzi bawe benshi, nyamara jyeweho uzangarukire. Ni ko Uwiteka avuga.
[2]Uburira amaso yawe mu mpinga witegereze. Aho utagize uwo muryamana ni hehe? Wabategererezaga mu nzira nk’Umwarabu uri mu butayu, kandi wandurishije igihugu ubusambanyi bwawe n’ibyaha byawe.
[3] Ni cyo gituma imvura yimanwa kandi nta mvura y’itumba yabonetse, ariko ufite mu maso ha maraya wanga kugira isoni.
[4]”Mbese uhereye ubu ntiwajya untakira uti ‘Data we, uri umuyobora wo mu bukumi bwanjye
[6]Uwiteka yongeye kumbwira ku ngoma y’Umwami Yosiya ati “Mbese wabonye icyo Isirayeli wa musubiranyuma yakoze? Yigiriye mu mpinga y’umusozi wose no munsi y’igiti cyose gitoshye, ni ho yajyaga yibunza.
[8]Nuko maze gusenda Isirayeli wa musubiranyuma no kumuha urwandiko rwo kumusenda muhoye ubusambanyi bwe, murumuna we w’umuriganya Yuda ntiyatinya, na we arībunza ajya gusambana.
[9] Nuko ubusambanyi bwe bw’ubupfayongo butuma igihugu cyandura, asambana n’ibiti n’amabuye.
[10]Nyamara murumuna we w’umuriganya Yuda na we abibonye atyo, ntarakangarukira n’umutima we wose, keretse kuryarya.” Ni ko Uwiteka avuga.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Gusenga no kwiringira ikindi kitari Imana ubifatanya no kwitwa umwizera, kugundira ibyaha no kutihana ni ibintu bizivugana abagenzi benshi banga kwigira ku masomo nk’aya.

1️⃣MBESE YAKONGERA KUBANA NAWE?
🔰Ivugurura ryo ku ngoma ya Yosiya ryari ryarejeje igihugu rikimaramo ingoro zasengerwagamo ibigirwamana, nyamara imitima y’abantu benshi yari itarahinduka. Imbuto z’ukuri zari zarameze kandi zigatanga icyizere cy’uko hazaboneka umusaruro mwinshi zari zaramizwe n’amahwa. Ukundi gusubira inyuma nk’uko kwajyaga kuganisha ku rupfu; kandi Uwiteka yashakaga gukangura ishyanga kugira ngo ribone neza akaga ririmo. AnA 371.1
➡️Ibi n’ubu bibaho, Imana igatanga umwuka w’ubuhanuzi, ububyutse n’ivugurura, ariko nyuma hakaza izindi nyigisho ziniga uko kuri ziva mu byo abantu bibwira cg ibikorwa ahandi, n’iby’isi bikaduhuma amaso. Kuguma mu byanditswe no kuyoborwa na Mwuka, nibyo bizarinda umusaruro kumirwa n’amahwa.
➡️Ivugurura ritajyanye no guhinduka kw’imitima niko kaga kugarije umugenzi. Egurira umutima wawe ufite ububasha bwo kuwuhindura

📖Uyu munsi ijwi ryongeye kumvikana mu matwi yacu ngo:” Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira”.(Hos 2,21)

2️⃣IMANA IBABARIRA ABIHANNYE

📖… ‘Garuka wa musubiranyuma we, Isirayeli.’ Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyambabazi. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakomeza kurakara iteka
Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuye ku Uwiteka Imana yawe, wayobereje inzira zawe ku mana z’abanyamahanga munsi y’igiti cyose gitoshye, kandi ntiwumviye ijwi ryanjye. Ni ko Uwiteka avuga”……(Umur 13-14 na 19-22)

🔰Abavuga ko ari abana b’Imana bose basobanukirwe ko Imana itazakorana n’ibyaha byabo ukundi nk’ uko byagendekeye Abisirayeri ba kera. Imana yanga icyaha kiragwa urubyaro no gukuza kubogamira ku kibi (Letter 34, 1899). – 4BC 1154.9
➡️Nibyo rwose Imana yanga urunuka icyaha, igakunda uruhebuje umunyabyaha. Ubutabera bwayo ni ugukuraho icyaha, nyamara n’abanze kukirekura bakarimburanwa nacyo. Mu gahinda kenshi Imana igapfusha abo yakundaga.
👉Abayuda babonye ibyabaye ku Bisirayeri b’i Samariya aho kwirinda ibyabarimbuje, bibera indyarya. Ni Lawodokiya neza neza.
⏯️Twemere ubukene bwacu, duce bugufi, Kristu aturengere kandi atubashishe kubaho nk’uko ashaka.

🛐 MANA NZIZA DUHE KWAKIRA IMBABAZI ZAWE🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *