Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 47: IBYAGO BY’ABAFILISITIYA N’AB’I TIRO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 47 cya YEREMIYA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 YEREMIYA 47
[1] Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku Bafilisitiya, Farawo ataratsinda i Gaza.
[2] Uku ni ko Uwiteka avuga ati”Dore amazi menshi agwiriye ikasikazi azasuma nk’uruzi rwuzuye rufite umuvumba, azarengera hejuru y’igihugu no ku bikirimo byose n’umurwa n’abawutuyemo, abagabo bazavuza induru n’abatuye mu gihugu bose baboroge.
[3] Imirindi y’inzara z’amafarashi ye akomeye, n’ikiriri cy’amagare ye no guhinda kw’inziga zayo, byose bitera ababyeyi guhunga ntibarushye bakebuka abana babo, kuko amaboko yabo arabiranye
[4] bitewe n’umunsi uje wo kurimbura Abafilisitiya bose, no kurimbura umufasha wese wasigaye i Tiro n’i Sidoni, kuko Uwiteka azarimbura Abafilisitiya n’abasigaye mu kirwa cy’i Kafutori.

[5] Ibiharanjongo biteye i Gaza, Ashikeloni harazimye n’ahasigaye h’ikibaya cyaho. Uziharatura ugeze ryari?
[6] Yewe wa nkota y’Uwiteka we, uzaruhuka ryari? Isubize mu rwubati rwawe, ruhuka utuze.
[7] Ariko se waruhuka ute, ko wategetswe n’Uwiteka? Ashikeloni n’ikibaya cy’inyanja ni ho yayiteje.

🔆 Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Imana ikomeje kutugezaho ubutumwa bwerekeranye n’ibihano by’abanyabyaha n’ingororano z’abera. Subiza amaso inyuma usuzume neza uruhande uherereyemo imbabazi zitakurangiriraho!

1️⃣ IBYAGO BY’ABAFILISITIYA N’AB’I TIRO
🔰 Nyuma y’Ibihano by’Abaheburayo ndetse na Egiputa, hagezweho Abafilisitiya n’ab’i Tiro.
⏯️ Yewe wa nkota y’Uwiteka we, uzaruhuka ryari? Isubize mu rwubati rwawe, ruhuka utuze. Ariko se waruhuka ute, ko wategetswe n’Uwiteka? Ashikeloni n’ikibaya cy’inyanja ni ho yayiteje.” (Yeremiya 47:6-7)

⏯️ Petero abivuga neza muri aya magambo ati: “ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera, ikababohesha iminyururu y’umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka, kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa umubwiriza wo gukiranuka n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure, 6 kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y’i Sodomu n’i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k’abazagenda batubaha Imana, ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z’isoni nke z’abanyabyaha, Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka ngo bahanwe (2 Petero 2:4-9)

⏯️ Mu rukundo rw’Imana izatsemba icyaha n’umuzi wacyo. Uramenye ntiwishuke ngo hari abagomba guhanwa n’abatagomba guhanwa! Icyaha cyose kigomga guhanwa.

2️⃣ IMANA NTIROBANURA KU BUTONI
🔰 Uku ni ko Uwiteka avuga ati”Dore amazi menshi agwiriye ikasikazi azasuma nk’uruzi rwuzuye rufite umuvumba, azarengera hejuru y’igihugu no ku bikirimo byose n’umurwa n’abawutuyemo, abagabo bazavuza induru n’abatuye mu gihugu bose baboroge. (Yer 47:2)

♦️ Igihano kigomba kugera kuri wese hatitawe ku buranga, amoko cg ibara ry’Uruhu. Nubwo bimeze gutyo Uwiteka ntiyishimira ko umunyabyaha apfa, yishimira ko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho (Ezek. 18:23). “Ariko umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, agakurikiza ibizira byose, ibyo umunyabyaha akora, mbese azabaho? Ibyo gukiranuka yakoze byose nta na kimwe kizibukwa, ubugome bwe yagize n’icyaha cye yakoze ni byo azazira. (Ezekiyeli 18:24)

⏯️Nshuti muvandimwe, rekeraho gukina n’icyaha! Waba ubizi cyangwa utabizi iherezo ry’abanyabyaha riri hafi kandi turabwirwa ngo: “abo bantu batuka ibyo batazi ndetse n’ibyo bazi, babwirijwe na kamere yabo barabyiyononesha nk’inyamaswa zitagira ubwenge. Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balāmu bohejwe n’ibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa Kōra. (Yuda 1:10-11).

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE GUHAGARARA TUDATSINZWE🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *