Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 39: HEZEKIYA AMURIKIRA INTUMWA Z’I BABULONI UBUTUNZI BWE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 39 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 39
[1] Icyo gihe Merodaki Baladani mwene Baradani umwami w’i Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko n’amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye agakira.
[2] Maze Hezekiya yakira intumwa ze anezerewe, azimurikira inzu y’ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by’igiciro cyinshi, ifeza n’izahabu n’imibavu n’amavuta y’igiciro cyinshi, n’inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n’iby’ubutunzi byabonekaga mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose, Hezekiya atazeretse.
[3] Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga umwami Hezekiya aramubaza ati “Abo bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati “Baturutse mu gihugu cya kure cy’i Babuloni baza ari jye basanga.”
[4] Arongera aramubaza ati “Mu nzu yawe babonyemo iki?” Hezekiya aramusubiza ati “Ibiri mu nzu yanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.”
[5] Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo:
[6] igihe kizaza ibiri mu nzu yawe byose, n’ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu bizajyanwe i Babuloni, nta kintu kizasigara. Ni ko Uwiteka avuze.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ese uwagusura wamubwira iki ?

1 Abikorinto 19:17 – Ahubwo uwirata, niyirate Uwiteka, 18kuko uwiyogeza atari we ushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, ni we ushimwa.

1️⃣ INKURU YA HEZEKIYA IRAMENYEKANA
🔰 Umwami w’i Babuloni yumvise uko Hezekiya yarwaye agakora, yohereza intumwa.

➡️ Mu bibaya birumbuka by’imigezi ya Tigirisi na Ufurate ni ho hari hatuye ubwoko bwa kera bwari bugenewe gutegeka isi yose nubwo icyo gihe bwategekwaga na Ashuri. Mu bagize ubwo bwoko harimo abantu b’abanyabwenge bitaga cyane ku kwiga ubuhanga mu by’inyenyeri; kandi ubwo babonaga ko igicucu ku cyuma cyerekana igihe gifatiye ku gicucu cy’izuba cyasubiye inyuma intambwe icumi, baratangaye cyane. Umwami wabo Merodakibaladani amenye ko icyo gitangaza cyakozwe ari ikimenyetso cyahawe umwami w’Ubuyuda ko Imana yo mu ijuru yamwongeye igihe cyo kurama, uwo mwami yoherereje Hezekiya intumwa zo kumushimira ko yakize, kandi ngo niba bishoboka zigire ibindi zimenya byerekeye Imana ishobora gukora igitangaza gikomeye gityo. (AnA 313.2)

Uko gusurwa n’izo ntumwa zivuye ku mwami wo mu gihugu cya kure kwahaye Hezekiya amahirwe yo gusingiza Imana ihoraho. Mbega uko byari kumworohera kuzibwira iby’Imana, Rugira rugize ibyaremwe byose wari warokoye ubugingo bwe kubw’ubwuntu bwe mu gihe ibyiringiro byose byari byayoyotse! Mbega guhinduka gukmeye cyane kuba kwarabayeho iyo abo bashakishaga ukuri bari baturutse mu bibaya bwo mu Bukaludaya bamenyeshwa ububasha bw’ikirenga bw’Imana ihoraho! (AnA 314.1)

▶️ Ibyo dukora bigaragarira abo hanze. Badusoromaho izihe mbuto? Birakwiye ko impagarike yacu yose ihesha Imana icyubahiro. (Matayo 5:16) – Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.

2️⃣ UJE IWAWE AHASANGA IKI, KANDI UMUBWIRA IKI ?
🔰 Um. 2- Maze Hezekiya yakira intumwa ze anezerewe, azimurikira inzu y’ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by’igiciro cyinshi, ifeza n’izahabu n’imibavu n’amavuta y’igiciro cyinshi, n’inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n’iby’ubutunzi byabonekaga mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose, Hezekiya atazeretse.

➡️ Ntabo yakoze ibyo kubwo guhesha Imana ikuzo, ahubwo yabikoreye kwishyira hejuru imbere y’ibyo bikomangoma byo mu mahanga. Ntiyaretse kuzirikana ko abo bantu bahagarariye igihugu cy’igihangage batatinyaga Imana cyangwa ngo bayikunde mu mitima yabo, kandi ko gutuma bamenya ibanga ry’ubutunzi bw’igihugu cye nta bushishozi bwarimo. (AnA 314.2)

➡️Iyo Hezekiya akoresha neza amahirwe yari ahawe yo guhamya imbaraga, kugira neza n’impuhwe by’Imana ya Isirayeli, amakuru izo ntumwa zajyanye aba yarabaye umucyo umurika mu mwijima. Ariko Hezekiya yikujije ubwe yishyira hejuru y’Uwiteka nyiringabo. “Ntiyitura ubuntu yagiriwe, kuko yiyogeje mu mutima we; ni cyo cyatumye uburakari bumubaho we n’Abayuda n’ab’i Yerusalemu.” (umurongo wa 25). (AnA 314.3)

▶️ Nta wundi tugomba kwirata uretse Yesu wanesheje. (1 Abakorinto 1:31) – kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo “Uwirata yirate Uwiteka.”

🛐MANA YACU DUHE GUCA BUGUFI, TUGUHESHE ICYUBAHIRO.🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *