Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 35: INZIRA Y’ABACUNGUWE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 35 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 35
[1] Ubutayu n’umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.
[2] Buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n’indirimbo, buzahabwa ubwiza bw’i Lebanoni n’igikundiro cy’i Karumeli n’i Sharoni. Bazareba ubwiza bw’Uwiteka n’igikundiro cy’Imana yacu.
[3] Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma.
[4] Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhōra, ari ko kwitura kw’Imana, izaza ibakize.”
[5] Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa.
[8] Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.
[9] Nta ntare izahaba, inyamaswa yose y’inkazi ntizayigeramo, ntibizayibonekamo, ahubwo abacunguwe ni bo bazayinyuramo.
[10] Abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka bagere i Siyoni baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n’ibyishimo kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.

Ukundwa n’Imana amahoro Yesu atanga abe muri wowe. Abemeye amaraso ya Yesu, bateguriwe ibyiza.

1️⃣ ABACUNGUWE
🔰Umuntu wese wavutse Yesu yaramucunguye. Yaravuze muri Yohana 12:32 ati : Nanjye nimanikwa hejuru y’isi, nzireherezaho abantu bose.” Twacungujwe amaraso ya Yesu.

➡️ Ikibazo. Ese abantu bose bemera cg bemeye kunyura mu nzira y’abacunguwe? Hari abatayemera, ariko abayemera barahirwa. Um. 8 – Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.
Inzira ni bya agenda, kereka gusa uwanduye umutima kandi akaba adashaka ko Yesu amuboneza.

➡️ Igihe cyose uzirikanye ko ukeneye imbaraga no kuyoborwa, (kandi ubwo bukaba ari ubukene butamarwa n’umuntu uwo ari we wese), ndakwinginze ujye uzirikana amasezerano [Kristo yaduhaye], we Mujyanama w’igitangaza! (Ub 293.4)

Aravuga ati: “Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye, kandi nta we ubasha kurukinga.” Ibyahishuwe 3:8. “Ntabaza, ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije, utamenya.” “Nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho” Yeremiya 33:3; Zaburi 32:8. (Ub 293.5-6)

2️⃣ MUBWIRE ABAFITE IMITIMA ITINYA MUTI :
🔰 Yesaya 41:10 – Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.

➡️ Mubakomeze, mubabwira ko turi hafi gucungurwa tukajya kwibera ahazahora umunezero.
(1 Abakorinto 2:9)- Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.” Um. 10 – Abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka bagere i Siyoni baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n’ibyishimo kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.

➡️ Icyo gihe, Kristo Kristo azabona ingororano z’umusaruro uvuye mu murimo yakoze. Muri ba bantu benshi [Yohana yeretswe] umuntu atabasha kubara, bazahagarara ‘imbere y’ubwiza bw’Imana badafite inenge’ (Yuda 24), Uwaducunguje amaraso ye kandi akatwigishiriza mu mibereho ye, “azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe, bimushimishe” Yesaya 53:11. (Ub 320.3)

🛐 MANA DUHE KWITEGURA BIKITWA NONE, KUZATURA MU IJURU AHO TWATEGURIWE.🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *