Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 28:UMUBURO KU BUSINZI N’IBY’IBUYE RIKOMEZA IMFURUKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 28 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 YESAYA 28
[1] Ikamba ry’ubwibone bw’abasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, n’ururabyo rw’ubwiza bw’icyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe w’ikibaya kirumbuka cy’abagushwa na vino, na rwo rubone ishyano.
[7] Ariko n’Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n’umuhanuzi baradandabiranywa n’igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n’igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa.
[16-17] Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti: “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry’urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfuruka ry’igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandi uwizera ntazahutiraho. Kandi imanza zitabera ni zo nzagira umugozi ugera, no gukiranuka nzakugira timazi.”

Ukundwa, amahoro Abe muri wowe. Igice cya none kiduha imiburo ku businzi ndetse n’isezerano ry’urufatiro nyarwo.

1️⃣ INSIRIRI Y’IBIBI BYINSHI
Um 1-4 hatwereka urubanza ku basinzi. Ubwoko bw’Imana bwishoye mu kunywa inzoga bituma bibagirwa Imana. Mbere y’uko Yesu agaruka abantu benshi bazasubira ku nzoga maze Yesu aze abatunguye (Lk 21:34, 35).
🔰Uyu munsi abitwaga abakijijwe benshi basubiye ku nzoga! Birababaje. “Ntukarebe vino uko itukura, igihe ibirira mu gikombe, Ikamanuka neza. Amaherezo iryana nk’inzoka, igatema nk’impiri.” Imigani 23:31, 32.
➡️ “Ubwonko buracogora bugacura umwijima. Umutimanama ntuba ukiyobora ahubwo utwarwa n’ibinezeza. Ubuhehesi, ubusambanyi, n’ingeso mbi z’ubwoko bwose birakorwa, nk’ingaruka z’uko gushayisha kw’irari ryo kunywa inzoga na vino isharira. Umukristo ukunda ibi bikaburamubiri, akimenyereza kubikoresha, ntabasha gukurira mu buntu. Ahinduka umunyamururumba n’umunyerari; ibyifuzo bya kinyamaswa bisigara bitegeka ubushobozi bw’intekerezo ze, ntabe akirangwa n’ubunyangamugayo.” IMN 388.1

2️⃣ URUFATIRO RWIZEWE
🔰Um 16-19 hahishura umusingi wizewe uhabanye n’ibyo twishuka ko twashingiraho ubuzima bwacu.
➡️ “Mu bwenge bwayo butagira akagero, Imana yahisemo ibuye ry’umusingi, irishyiraho ubwayo. Yaryise ‘urufatiro rushikamye cyane.’ Abatuye isi bose bashobora kuryikoreza imitwaro yabo n’imibabaro; kandi rishobora kuyikorera. Abatuye isi bose bashobora kuryubakaho bafite umutuzo nyakuri. Kristo ni we Buye ryageragejwe. Abamwiringira bose ntajya abatererana. Yarageragejwe uburyo bwose. Yihanganiye uburemere bw’icyaha cya Adamu, ndetse n’icy’abamukomokaho bose, kandi yatsinze imbaraga z’umwanzi bidasubirwaho. Yikoreye imitwaro yikorerwaga na buri munyabyaha wese wihana. Umutima uremerewe n’ibyaha waboneye uburuhukiro muri Kristo. Ni urufatiro rushikamye cyane. Abamwisunga bose baturiza mu mahoro atagira impinduka.” UIB 402.4, 403.1

🛐 MANA YUBAKA BIGAKOMERA, DUFASHE TWUBAKE KURI YESU WE RUFATIRO RWIZEWE. 🙏🏼

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *