Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 22: AMAHITAMO MABI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 YESAYA 22

[1] Ibihanurirwa ikibaya cyo kwerekerwamo. Noneho umeze ute, ko wuriye inzu abantu bawe bose bakaba bari hejuru y’amazu?
[2 ] Yewe wa murwa wuzuye urusaku n’imivurungano we, wa mudugudu wishima we! Abantu bawe bapfuye ko batishwe n’inkota, ntibagwe mu ntambara!
[3] Abatware bawe bose bahungiye hamwe bafatanwa imiheto, n’abantu bawe aho babasanze bahungiye kure, bababohera hamwe.

[12] Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo yahamagariye abantu kurira no kuboroga, no kogosha inkomborera no kwambara ibigunira,
[13] aho kugenza batyo habaho kunezerwa no kwishima, no kubaga inka n’intama no kurya inyama no kunywa vino bati”Reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.”

[22] Urufunguzo rw’inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugu rwe, ni we uzakingura ntihagire ukinga kandi ni we uzakinga ntihagire ukingura.
[23] Nzamushimangira nk’umusumari ahantu hakomeye, azabera inzu ya se intebe y’icyubahiro.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Abantu bakomeje guhitamo nabi! Bakomeje kwidamararira nkuko byari mu gihe cya Nowa. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.

1️⃣ AMAHITAMO MABI
Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo yahamagariye abantu kurira no kuboroga, no kogosha inkomborera no kwambara ibigunira,
aho kugenza batyo habaho kunezerwa no kwishima, no kubaga inka n’intama no kurya inyama no kunywa vino bati”Reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.” (Yesaya 22:12;13)

⏯️ Abantu b’iki gihe barimo kugwa mu mutego uhwanye n’aya mahitamo avugwa hejuru. Baragaragarizwa ibihiga ubugingo bwabo aho kugirango bumvire imiburo bahawe ukabona ntacyo bibabwiye; bamwe barangwa n’izi mvugo:
♦️Nta myaka 100
♦️Hapfa uwavutse
♦️N’intungane zirapfa, n’ibindi byinshi!

⏯️ Mugenzi, reka kwishuka umukiranutse ntapfa arasinzira!

⏯️ Ijambo ry’Imana riragira riti: “Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti”Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati”Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”
(Ibyahishuwe 14:13)

2️⃣ KWIYUNGA N’IMANA
🔰 Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n’aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana, kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana. (2 Abakorinto 5:20;21)

Yesaya mu byo yeretswe harimo, imyitwarire y’abantu, ibihano bibageraho bitewe no kutumvira, ariko harimo no guhamagara kw’Imana ibararikira kwiyunga nayo.

Uwiteka aravuga ati: ” “Uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu, mwene Hilikiya,
mwambike umwambaro wawe mukenyeze umushumi wawe ngo akomere, mugabire ubutware bwawe kandi azaba se w’abaturage b’i Yerusalemu n’ab’inzu ya Yuda. (Yesaya 22:20;21)

🔆Mugenzi, nawe niwemera kwiyunga n’Imana izaguhindukirire, igukize ibyago ahubwo iguhe amahoro yo mu mutima.

🛐 DATA MWIZA, TUBASHISHE GUHITAMO NEZA KANDI UTUBASHISHE KWIYUNGA NAWE🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “YESAYA 22: AMAHITAMO MABI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *