Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
UMUBWIRIZA 9: UMURIMO WEREKEJEHO AMABOKO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cy’Umubwiriza , usenga kandi uciye bugufi.

📖 UMUBWIRIZA 9
[1] Ibyo byose nabitekereje mu mutima wanjye kugira ngo mbigenzure, yuko abakiranutsi n’abanyabwenge bari mu maboko y’Imana, n’imirimo yabo ari urukundo cyangwa urwango umuntu nta cyo azi muri ibyo, byose biri imbere yabo.
[2] Byose kuri bose bibageraho kumwe: amaherezo y’abakiranutsi n’ay’abakiranirwa ni amwe, ay’umwiza uboneye n’ay’uwanduye, ay’utamba ibitambo n’ay’utabitamba, uko umwiza amera ni ko n’umunyabyaha ameze, urahira ameze nk’utinya kurahira.
[4] Ufatanya n’abazima bose aba agifite ibyiringiro, kuko imbwa nzima iruta intare ipfuye.
[5 ] Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa.
[6] Urukundo rwabo n’urwangano rwabo n’ishyari ryabo, byose biba bishize, kandi nta mugabane bakizeye mu bikorerwa munsi y’ijuru byose, kugeza ibihe byose.
[10] Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.

🔆 Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Umubwiriza asubukuriye aho yasubikiye igice cya 8. Atangiye igice cya 9 akomeza kuvuga ko Imana ariyo mugenda wa byose.

1️⃣ MBESE IHEREZO NI RY’UWAPFUYE NI IRIHE?
🔰 Abantu benshi biringiraga kumva inkuru zitangaje Lazaro yari kubabwira abasobanurira ibyo yabonye amaze gupfa. Nyamara batangajwe n’uko ntacyo yababwiye. Nta cyo yari afite cyo kubabwira cyerekeranye n’ibyo. (UIB 62, pp 375.4)
➡️Imirongo 5,6 yerekanye ko abapfuye ntacyo bazi, *nta mugabane bagifite ku bibera ku isi*. Bibiliya yo ibyita ibitotsi “Avuze atyo aherako arababwira ati “Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.” (Yh 11:11).
⏯️Kuva satani yabwira Eva ngo gupfa ntimuzapfa kandi Imana yaravuze ngo umunsi mwakiriyeho muzapfa (Itangiriro 3:4), abantu bakomeje kwemera iki kinyoma cya satani ko uwapfuye ataba apfuye koko hari aho ajya! Kubyemeza ni uguhakana umuzuko uzaba Kristu agarutse. Ese yazava aho ari (mu ijuru cg mu muriro) akagaruka mu gituro kuzuka? Oya, Bibiliya irabisobanuye, uwapfuye ntacyo azi. Na Lazaro wamaze iminsi 4 mu mva ntacyo yatangarije abanyamatsiko yaba yarabonye, Umuremyi we yivugiye ko yari asinziriye. Yewe na Yesu ubwe azutse yabwiye Mariya ati ntunkoreho ntarajya kwa Data (Yoh 20:17). Aho Yesu atagiye amaze gupfa ninde wundi ubwo wapfuye agahita ajyayo?
⏯️Witaba Imana ukiriho ukayikorera, uwapfuye arasinziriye ntacyo azi, azuzazukira ubugingo bw’iteka cg urupfu rw’iteka. Imana iduhe kutongera gushidikanya kuri uku kuri kwa Bibiliya.

⏯️  Uyu munsi wongeye guhabwa amahirwe yo guhitamo. Byaba byiza ufashe umwanzuro  nka Pawulo uti:” ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu! (Abafilipi 1:21)

2️⃣ UMURIMO WEREKEJEHO AMABOKO
📖 UMUBWIRIZA 9:10
Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.
⏯️ Nubwo ubuzima bwacu bumeze nk’igicucu gihita (Yobu 8:9), kandi nubwo umunsi umwe, iyi si nibiyiriho byose bizakurwaho (2 Petero 3: 10-12), yuzuyemo ingaruka z’iteka ryose kubera ko uko tubaho ubungubu aribyo bigena uko tuzabaho by’iteka ryose.

⚠️ NB:  Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu,  muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo.  Ariko ukiranirwa aziturwa nk’uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni. (Abakolosayi 3:23;25)

🛐 *DATA MWIZA TUBASHISHE KWITA KU IHEREZO RYACU*🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “UMUBWIRIZA 9: UMURIMO WEREKEJEHO AMABOKO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *