Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 1: MUZE TUJYE INAMA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 YESAYA 1
[2]Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga ati “Nonkeje abana ndabarera ariko barangomera.
[3]Inka imenya nyirayo, n’indogobe imenya urugo rwa shebuja. Abisirayeli bo ntibabizi, ubwoko bwanjye ntibubyitaho.”
[4]Dore wa bwoko bukora ibyaha we, abantu buzuwemo no gukiranirwa, urubyaro rw’inkozi z’ibibi, abana bonona baretse Uwiteka, basuzuguye Uwera wa Isirayeli baramuhararuka, basubira inyuma.
[6]uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma n’imibyimba n’ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n’ubwo byabobejwe n’amavuta.
[11]“Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?” Ni ko Uwiteka abaza. “Mpaze ibitambo by’amasekurume y’intama byoswa n’urugimbu rw’amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y’inka n’ay’abana b’intama cyangwa ay’amasekurume y’ihene.
[12]Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatira urugo?
[13]Ntimukongere kuntura amaturo atagira umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z’amezi n’amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho.
[16]“Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi.
[17]Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.
[18]“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.
[19]Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.
[20]Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.

Ukundwa, umunsi umunezero. Yesaya mu giheburayo bisobanura “Yesha’yahu” bisobanura “agakiza kazava kuri Yehova”. Yesaya mwene Amosi ati “Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we,… byerekana ko agiye kuvuga ibiva mu ijuru, n’ibizemezwa na ryo. Tuzareba uburyo dukeneye agakiza, n’ubuhanuzi buvuga kuri Mesiya wagombaga kuza. Muri Yesaya tuzabona neza uburyo ijambo ry’Imana ryahumetswe na Yo, ukurikije uko ubuhanuzi bwasohoye. Mugenzi, reka tuzabane nkuko Umwami azadushoboza kwiga iki gitabo. Reka Umwuka Wera atubere Umuyobozi.

1️⃣ ABANTU BAKENEYE GUKIZA
🔰Ku murongo wa 2-15, tubona ubugoryi bukomeye, uburyo abantu nurubyaro rwabo baretse Uwiteka, ariko bakomeza gukurikiza imihango Imana yera. Imana ivuga ko idashobora kwihanganira iyo mihango, it “reka kundibatira urusengero.

✴️Igice cya 1 cya Yesaya gisobanura abantu bavuga ko bakorera Imana, ariko bagenda munzira zabujijwe (Inyandiko 29, 1911). – 4BC 1137.3
➡️Mugenzi, reka kureba abandi, wisuzume urebe niba atari wowe ubwirwa. Ushobora kuba ujya mu rusengero, utanga amaturo, ukora ibikorwa byiza, ariko umutima wawe warahabiye mu irari ry’isi, mu rwango no kwicamo ibice, mu ngeso zimwe na zimwe zizwi nawe gusa… Uwiteka arakubwira uyu munsi ati: “Reka kuza mu rusengero rwanjye, sinshobora kwihanganira ibitambo byawe n’ibikorwa byawe.

2️⃣ GUHINDUKA KANDI KWIHANA
🔰Kuva ku murongo wa 16, Imana itegeye amaboko abanyabyaha ati: “Muze, tujye inyama…” Nubwo ibyaha byawe byatukura tukutuku… bizamera nk’ubwoya bw’intama bwera. “
➡️Imbabazi z’Imana ntizigira umupaka, gusa satani abeshya umunyabyaha ko atagikwiye kubabarirwa, ko yarenze ihaniro, kandi na we akemera icyo kinyoma.
⏯️Ku murongo wa 18, Imana niyo iduhamagara. Ntushidikanya cyangwa ngo uzarire, azakwakira nubwo waba umunyabyaha gute uzababarirwa, kandi uzagira amahoro atemba nk’uruzi mu mutima wawe. Kuki wahitamo urupfu rw’iteka mu gihe agakiza ka Yehova ari ubuntu?
⚠️Kuri uyu munsi Imana yejeje igaha umugisha ikayiha Adamu ndetse n’ urubyaro rw (Itangiriro 2: 1-3), fata icyemezo cyo kwihana ibyaha byawe ubireke. Kristo azagufasha kubikora. Imana iravuga iti: “Nimwemera mukumbira, muzarya ibyiza byo mu gihugu.” (Yesaya 1:19) Sikama mu masezerano.

🛐MANA NZIZA, DUSOBANUKIRWE KO TUGUKENEYE, TWEMERE, TUBABARIRE IBYAHA BYACU, KANDI UDUHE UBUZIMA BUSHYA BUSHINGANYE MURI KRISTU.🙏

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YESAYA 1: MUZE TUJYE INAMA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *