Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
INDIRIMBO ZA SALOMO 8: AMAZI MENSHI NTIYAZIMYA URUKUNDO, N’INZUZI ZUZUYE NTIZARURENGA HEJURU. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cy’INDIRIMBO ZA SALOMO , usenga kandi uciye bugufi.

📖 INDIRIMBO ZA SALOMO 8

[4]Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu ndabarahirije,Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke,Kugeza igihe abyishakira. Abakobwa:
[6]Unshyire mu gituza cyawe mbe ikimenyetso,Mbe no ku kuboko kwawe.Kuko urukundo rukomeye nk’urupfu,Kandi ifuha ntirigondeka ni nk’imva,Ibirimi byarwo ni nk’iby’umuriro,Ni umuriro rwose w’Uwiteka. Umukwe:
[7]Amazi menshi ntiyazimya urukundo,N’inzuzi zuzuye ntizarurenga hejuru.Umuntu watanga ibyo afite mu rugo rwe byose,Kugira ngo agure urukundo,Yagawa rwose. Umugeni:
[14]Mukunzi wanjye banguka,Umere nk’isirabo cyangwa umucanzogera w’impara,Mu mpinga z’imisozi y’imibavu.

Ukundwa, urukundo rw’Imana rube muri wowe. Dusoze iki gitabo twongera gutangarira imbaraga z’urukundo, kuko ruhebuje byose kuba ingenzi. Mugenzi ugana i Siyoni ntuzigere ukinisha urukundo, ngo ubeshye ko ukunda cg uteshe agaciro urukundo rw’abandi.

1️⃣DUKUNDANE RWOSE (Ind 8:6,7)
🔰…Kuko urukundo rukomeye nk’urupfu, Kandi ifuha ntirigondeka ni nk’imva,Ibirimi byarwo ni nk’iby’umuriro,Ni umuriro rwose w’Uwiteka. Amazi menshi ntiyazimya urukundo,…(im 6,7)
➡️Usomye na 1 Abakorinto 13, usanga urukundo ruhatse byose. Uwo mwashakanye utamukunda, uwo musengana utamukunda, yewe n’uwo utazi atakubonamo urukundo, ntuzi Imana kuko Imana ari urukundo. Kristu abe muri twe, tugire urukundo.

2️⃣URUKUNDO RW’IMANA RURAHEBUJE
🔰Abonye ikibi cyari muri Yuda, yari yaramwiyegereje, mu bamuri hafi cyane b’abigishwa batoranyijwe kandi biringirwaga. Ed 92.4
➡️Urukundo nyarwo rwagaragaye Kristu akunda itorero akaripfira. Rwatweretse ko urukundo twize muri iki gitabo hagati y’abashakanye, hagati y’abantu n’abandi, ndetse n’urwo dukunda Imana rushobokera gusa abaruhawe n’Imana.
⏯️Urukundo rwihangana, rugakunda ukugambanira nka Yuda, rukageza no ku rupfu! Nta handi rwava atari k’Uwiteka.
👉Uruva mu bantu rureba inyungu, uru ngo nyirarwo yagawa rwose (um 7).
⏯️Urukundo mvajuru ni umuriro utazimywa n’amazi y’inyanja yose. 🔆Nta na kimwe gikwiye kugutandukanya narwo (Rom 8:35-39). Rusabe Imana, irarutanga.

🛐MWAMI IMANA, URUKUNDO RWAWE RUTWUZURE. TUBE ARIRWO TWIRATA, RUBE ARIRWO SHINGIRO Z’IBYEMEZO DUFATA.🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *