Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 2: UWO MUNSI UWITEKA NI WE UZOGEZWA WENYINE – Wicogora Mugenzi

Dikomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 2
[4]Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.
[5]Mwa nzu ya Yakobo mwe, nimuze tugendere mu mucyo w’Uwiteka.
[11]Agasuzuguro k’abantu kazacishwa bugufi n’ubwibone bw’abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine,
[18]Ibigirwamana bizashiraho rwose.
[19]Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare no mu nzobo zo mu butaka, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje guhindisha isi umushyitsi.
[22]Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. Mbese mubaca iki?

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Dukomeje ubuhanuzi bwa Yesaya wakoze umurimo imyaka 40 yose. Iki gice arahanurira ubwoko bw’Imana ibyiza n’iby’amahoro, nyamara abahisemo indi nzira amaherezo ateye agahinda. Mugenzi, uzagire iherezo ryiza.

1️⃣UMUKRISTU NI UMUNYAMAHORO
📖Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.
➡️Mu bwami bwa Kristu, inkota zicurwamo amasuka. Urwangano rugasimburwa n’urukundo.
👉Igisabwa ni ukugendera mu mucyo w’Ijambo ry’Imana (um 5), no kureka imigenzo ihabanye n’ibyo ryigisha. Ibigirwamana by’ubutunzi, ibyubahiro, ibishushanyo bikorwa n’amaboko y’abantu, ibinezeza by’isi bitandukanye… gusimbuza Imana ibi, bicogoza abagenzi bakayoba inzira kandi habona (umucyo w’ijambo ry’Imana uhari).

2️⃣UMUNSI W’UWITEKA WITEGURE
🔰Ubwo Kristu azagaruka, abanyabyaha bazarandurwa ku isi hose, bazakongorwa n’umwuka uvuye mu kanwa ke, maze batsembwe n’umucyo w’ubwiza bwe. Nuko Kristu ajyane abantu be mu murwa w’Imana, icyo gihe isi izasigara ari umwirare.(II, igice 41, pp 557).
➡Ubwibone buzagira iherezo, agasuzuguro gashyirwe hasi, ibyo abantu bishingikirijeho igihe kirekire bite agaciro. Ese umuntu ufite umwuka mu mazuru umwishingikirizaho ute? Ko ubona nawe gukomera kwe n’ubutunzi bwe ntacyo bizamumarira!
👉Ibyaha by’abacunguwe byose bizashyirwa kuri satani, ahanirwe ibye n’ibyo yateje ubwoko bw’Imana gukora.
⏯️”Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho” (Rom 8:1). Tumubemo na We atubemo tuzibanire mu murwa w’Imana.

🛐MANA DUHE GUTEGURA IHEREZO RYACU, DUHE KUBA ABANYAMAHORO.🙏

www.wicogora.org

One thought on “YESAYA 2: UWO MUNSI UWITEKA NI WE UZOGEZWA WENYINE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *