Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
INDIRIMBO ZA SALOMO 7: IBIRENGE BYAWE BIKWESE NI BYIZA,WA MUKOBWA W’UMWAMI WE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cy’INDIRIMBO ZA SALOMO , usenga kandi uciye bugufi.

📖 INDIRIMBO ZA SALOMO 7

[2]Ibirenge byawe bikwese ni byiza,Wa mukobwa w’umwami we.Amatako yawe ameze nk’iby’umurimbo by’igiciro cyinshi,Byakozwe n’iminwe y’umuhanga.
[7]Ko uri mwiza kandi unezeza,Yewe, uwo mporanira urukundo rwishimirwa.
[11]Ndi uw’umukunzi wanjye,Kandi urukundo rwe ararungaragariza.
[12]Ngwino mukunzi wanjye tujyane ku gasozi,Turebe imihana ducumbikamo,
[14]Ubu amadudayimu azana impumuro nziza,Ku irembo ryacu nejeje imbuto nziza z’amoko yose za vuba n’iza kera,Ni zo nagusaruriye, mukunzi wanjye we.

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Umugeni uyu munsi ahawe izina rishya”umukobwa w’umwami”. Umukwe n’umugeni barakundanye kandi bombi bajyana kureba niba hari imbuto zeze kuko umukwe azikeneye. Nguwo Kristu mw’itorero Rye, barakorana. Kristu nawe, murakorana mu by’agakiza kawe n’akabatuye isi.

1️⃣IZINA RISHYA (Ind 7:2)
📖 Umukobwa w’umwami uri mu kirambi afite ubwiza bwinshi,Imyenda ye iboheshejwe izahabu. (Zab 45:14)
📖…“Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n’ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n’umuntu wese keretse urihabwa. (Ibyah 2:17)
➡️Uhuye n’Umukunzi wawe (Kristu) ukamwemera ukizera izina Rye, ubona ubushobozi bwo kuba umwana w’Imana (Yoh 1:12), ukaba umutambyi w’ubwami butazahanguka (1 Pet 2:9).
Umubano wawe na Kristu rero uraguhindura, uhindura itorero n’ababibonye bati “wa mukobwa w’umwami we”.
🙏🏽Uwiteka atubashishe kuba koko inshyanga ryera, no kuzahabwa izina rishya twahawe ubwiza.🙏

2️⃣UMUKWE AKENEYE IMBUTO (Ind 7:13,14)
🔰Hagomba kuba ubufatanye hagati y’Imana n’umunyabyaha wihannye… Umuntu akora uko ashoboye kose ngo atsinde ibimubuza kugera ku gutungana. Ariko yishingikirije byuzuye ku Mana ngo insinzi iboneke. Umuhati w’umuntu wonyine ntuhagije. Nta bufasha bw’imbaraga mvajuru ntacyo bitanga….ku ruhande rumwe hari ubwenge buhebuje, impuhwe, n’imbaraga; ku rundi hari intege nke, ubunyacyaha, kutagira gifasha birenze. (AA 482.2)
➡️Dukizwa n’ubuntu ku bwo kwizera gusa, tukabaho imibereho iharanira ibinezeza Imana kandi turi kumwe nayo. Ati” ntacyo mubasha gukora mutamfite”(Yoh 15:5).
⚠️Ni ikibazo kumva ko imibereho yumvira Imana irimo gukora imirimo myiza atari ngomba, kandi ni ikibazo kirenze kumva ko imirimo yawe myiza yatuma ubona agakiza.
Iyegurire Imana, iyobore urugendo rwawe, izarusohoza.

🛐MANA, TUZAHABWE IZINA RISHYA MU BWAMI BWAWE. DUHE KUKWISHINGIKIRIZAHO BYUZUYE.🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “INDIRIMBO ZA SALOMO 7: IBIRENGE BYAWE BIKWESE NI BYIZA,WA MUKOBWA W’UMWAMI WE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *