Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
INDIRIMBO ZA SALOMO 6: UMUKUNZI NI MWIZA NK’UKWEZI, ARABAGIRANA NK’IKIZUBAZUBA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cy’INDIRIMBO ZA SALOMO , usenga kandi uciye bugufi.

📖 INDIRIMBO ZA SALOMO 6
[1]Umukunzi wawe yagiye he,Yewe wa mugore we, w’indatwa mu bagore?Umukunzi wawe yerekeye he,Kugira ngo tumushakane nawe? Umugeni:
[2]Umukunzi wanjye yamanutse ajya mu murima we,Mu turima tw’imibavu,Kuragira mu murima, No guca uburabyo bw’imyangange.
[3]Ndi uw’umukunzi wanjye,Umukunzi wanjye na we ni uwanjye,Aragirira umukumbi we mu myangange. Umukwe:
[10]Uyu ni nde utungutse umeze nk’umuseke utambitse?Ni mwiza nk’ukwezi,Arabagirana nk’ikizubazuba,Ateye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera. Umugeni:
[11]Naramanutse njya mu murima w’imijozi,Kureba imbuto zashibutse mu kibaya,Kureba ko umuzabibu upfunditse udupfundo,N’imikomamanga ko irabije.

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. N’ubwo dukomeje kwiga Kristu mu Ndirimbo za Salomo, ntibitubuze no kuryoherwa n’amagambo meza abakunzi babwirana, akwiye kuboneka hagati y’abakundana. Uyu munsi turebe irindi banga ryo gutera imbere kw’itorero, ubumwe baryo. Mugenzi ibuka kandi guhora usenga.

1️⃣ITORERO NI IRISENGA
📖Umukunzi wanjye yamanutse ajya mu murima we,Mu turima tw’imibavu,…(Ind 6:2)
📖Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk’umubavu, No kumanika amaboko yanjye kube nk’igitambo cya nimugoroba. (Zab 141:2)
➡️Kristu ari gushaka amasengesho mu itorero. Amasengesho y’abera ni umubavu uzamuka imbere y’Imana. Iyo tuyasenze mu izina rya Yesu Kristu, arayatunganya akagera kuri Data wa twese ahumura neza, imigambi Imana idufitiye igasohora (Yeremiya 29:11). Baho usenga.

2️⃣ITORERO RIRAFATANYA
🔰Igihe cyose bari kuguma bashyize hamwe, itorero ryari gutera imbere “Ni mwiza nk’ukwezi, Arabagirana nk’ikizubazuba, Ateye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera. (Ind 6:10). Ntacyari kuritangira mu gutera imbere kwaryo. Itorero ryari kuva mu nsinzi rijya mu yindi, rigagasohoza bihambaye inshingano ryayo ryo kumenyesha ubutumwa bwiza isi. (AA 9, pp 90.2)
➡️Yesu asaba abagize itorero Rye kuba umwe nk’uko We na Se bari umwe (Yoh 17:23). Nibwo umugeni (itorero) aba mwiza nk’ukwezi, akarabagirana nk’ikizubazuba (um 10), isi yose ikamenya ubutumwa bwiza. Kudashyira hamwe kw’itorero rero bitinza umurimo w’Imana. Dusabe Imana iturinde ibidutandukanya.
✴️Abashakanye nabo bakwiye kuba umwe, nk’uko Imana yabigambiriye ishyiraho ubukwe.

🛐MANA DUHE IMBARAGA ITUMA DUKUNDA GUSENGA NO KWIGA IBYAWE. TURINDE AMACAKUBIRI.🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “INDIRIMBO ZA SALOMO 6: UMUKUNZI NI MWIZA NK’UKWEZI, ARABAGIRANA NK’IKIZUBAZUBA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *