Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
INDIRIMBO ZA SALOMO 5: NKINGURIRA MUSHIKI WANJYE,MUKUNZI WANJYE UTAGIRA INENGE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’INDIRIMBO ZA SALOMO , usenga kandi uciye bugufi.

📖 INDIRIMBO ZA SALOMO 5

[2]Nari nsinziriye,Ariko umutima wanjye uba maso,Numva ijwi ry’umukunzi wanjye akomanga aramutsa ati“Nkingurira mushiki wanjye,Mukunzi wanjye utagira inenge, numa yanjye,Kuko umutwe wanjye watonzweho n’ikime,N’umusatsi wanjye urimo ibitonyanga bya nijoro.”
[3]Nikuyemo umwambaro wanjye,Nawambara nte?Nogeje ibirenge byanjye, Nabyanduza nte?
[6]Maze nkingurira umukunzi wanjye, Ariko nsanga yahavuye yigendeye. Umutima wanjye wari washigutse ubwo yavugaga, Ndamushaka ndamubura, Ndamuhamagara ntiyanyitaba.
[9]Umukunzi wawe mbese arusha abandi iki,Yewe wa mugore we, w’indatwa mu bagore?Umukunzi wawe arusha abandi iki,Gitumye utwihanangiriza utyo? Umugeni:
[10]Umukunzi wanjye arera kandi akeye mu maso,Ni inyamibwa iruta abantu inzovu.
[16]Imvugo ye iranezeza,Ni ukuri ni mwiza bihebuje.Uwo ni we mukunzi wanjye,Kandi uwo ni we ncuti yanjye,Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu mwe.

Ukundwa, amahoro y’Imana Abe muri wowe. Igice kibanziriza iki gisoza umugeni ahamagara umukwe (Ind 4:16), iki gitangiye umukwe aza abyishimiye (5:1), akomanze umugeni ntiyamukingurira vuba agumya kuzarira (5:2,3), ajya gukingura atinze asanga yigendeye (5: 6). Uyu ni umuburo ureba umugenzi wese.

1️⃣MUKINGURIRE
🔰Niwumva ijwi rikubwira none, niwitaba udatindiganyije ukomanga ku rugi rw’umutima wawe uti “Injira, Mwami Yesu, nsangire Nawe, Nawe usangire nanjye,” Umushyitsi uvuye mu ijuru azinjira. Iyo uyu uturutse mu ijuru, agutuyemo, ugira amahoro n’uburuhukiro. (Letter 124, 1897. – AH 350.3)
📖Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’(Ibyah 3:20)
➡️Uyu munsi Yesu Kristu arakomanga ngo nkingurira. N’ubwo utamwanze ariko ushobora kuba wumva uzaba ukingura nk’aho azakomeza gukomanga! Igihe kizagera Umukwe aze, abadafite amavuta ahagije mu mperezo zabo (Mwuka Wera), abatiteguye baze ariko babwirwe bati “Muve aho ndi sinigeze kubamenya” (Matayo 7:23).
⏯️Muvandimwe wigumya gutaka ubwiza bw’Umukunzi wawe (Kristu), utaramukingurira ibyumba byose by’umutima wawe. Igihe cy’imbabazi kitazarangira nta gihindutse. Adushoboze.

2️⃣EREKANA ICYO UMUKUNZI WAWE ARUSHA ABANDI
📖Umukunzi wawe mbese arusha abandi iki,Yewe wa mugore we, w’indatwa mu bagore?Umukunzi wawe arusha abandi iki,Gitumye utwihanangiriza utyo? (Ind 5:9)
➡️Ese iki kibazo ukibajijwe ugifitiye igisubizo? Wemera ko Kristu Yera? Ese akurutira abantu ibihumbi icumi?
⏯️Duhorane igisubizo ku uwatubaza ibyo twizera, atari mu magambo gusa, ahubwo mu myitwarire, mu bikorwa n’imico ihamanya n’ibyo twizera.
🙏Imana ihe imitima yacu ubuhamya bw’ukuri🙏

🛐MANA DUHE UMUTIMA UDAKOMEYE NK’IBUYE, TUBASHE GUCA BUGUFI DUKINGURIRE KRISTU, DORE AMAZE IGIHE AKOMANGA. URAKOZE KUTWUMVA.🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “INDIRIMBO ZA SALOMO 5: NKINGURIRA MUSHIKI WANJYE,MUKUNZI WANJYE UTAGIRA INENGE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *