Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
INDIRIMBO ZA SALOMO 4: URI MWIZA BIHEBUJE MUKUNZI WANJYE,NTA NENGE UFITE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’INDIRIMBO ZA SALOMO , usenga kandi uciye bugufi.

📖 INDIRIMBO ZA SALOMO 4
Umukwe:
[1]Dore mukunzi wanjye we,Uri mwiza ni koko uri mwiza.Amaso yawe ameze nk’ay’inyana hagati y’imishunzi yawe,Umusatsi wawe umeze nk’umukumbi w’ihene,Ziryamye mu ibanga ry’umusozi w’i Galeyadi.
[3]Iminwa yawe imeze nk’ubudodo butukura,Kandi mu kanwa kawe ni heza.Mu misaya yawe hameze nk’igisate cy’ikomamanga,Hagati y’imishunzi yawe.
[4]Ijosi ryawe rimeze nk’umunara wa Dawidi,Wubakiwe gushyingurwamo intwaro,Utendetsemo ingabo igihumbi,Ingabo zose z’intwari ze.
[7]Uri mwiza bihebuje mukunzi wanjye,Nta nenge ufite.
[12]Mushiki wanjye we, mugeni wanjye,Uri umurima uzitiwe,N’isōko yasibye,N’iriba ryashyizweho ikimenyetso gifatanye. Umugeni:
[16]Kanguka wa muyaga w’ikasikazi we,Nawe uw’ikusi ngwino,Huha hejuru y’umurima wanjye,Kugira ngo impumuro y’imibavu ihari ikwire hose.Reka umukunzi wanjye aze mu murima we,Arye amatunda ye meza.

Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Dukomeje kwifashisha ibyanditswe byemeza ko itorero ry’Imana ari umugeni wa Kristu (2 Abakor 11:2, Yer 3:14), kandi ko Kristu ari umutwe w’itorero (1 Abakor 11:3). Mugenzi hurira na Kristu muri iyi ndirimbo.

1️⃣TEGEREZA UBUKWE
📖Mushiki wanjye we, mugeni wanjye, Uri umurima uzitiwe…(Ind 4:12)
➡️Aha harerekana ubusugi, cg gutegereza wihanganye umunsi w’ubukwe kugeza igihe butahiye (um 16).

2️⃣ UMUGENI ARAKUNZWE.
🔰Kuva ku murongo wa 1-7, hari urukundo Kristu afitiye itorero rye.
Umugeni ari kwitwa mwiza bihebuje udafite inenge kubera ko yambitswe gukiranuka kwa Kristu, agahabwa impano za Mwuka. Ibikorwa, ibitekerezo amagambo byabo bikagaragaza ko bamenye ubutumwa.
➡️Niba Kristu ari umutwe itorero naryo rikaba umubiri, ijosi ryo ku murongo wa 4 rihuza umutwe n’igihimba ni ukwizera. Kwizera ni ukuboko gusingira agakiza.

3️⃣UMUGENI NI UMWIRINGIRWA
🔰Guhemukira Kristo kw’itorero mu gihe ryamuvanagaho ibyiringiro byaryo n’urukundo rwaryo, ndetse no kwemera ko urukundo rw’iby’isi ruganza mu mitima, bigereranywa no gutatira indahiro yo gushyingiranwa.(II 21, pp 384.2)
➡️Ubudahemuka bugaragarira ku kunamba kw’ijambo ry’Imana n’ukuri kwaryo kutavangiwe n’inyigisho z’abantu. Kugira Imana nyambere.
👉Um 16, imiyaga ishobora kuba ivuga ibikorwa na Mwuka Muziranenge (Yohani 3:8). Kandi kuko aha ari umugeni uvuga, umurima we arongera akanawita umurima w’umukunzi, bigaragara ko bamaze kuba umwe (nk’uko twabibonye mu gice cya 2:16). Ubuntu bwe bugwire, Kristu abe mu itorero rye, arye amatunda ye meza, bivuze ngo yishimire ibikorwa by’itorero aribashisha kugeraho.

🙏Uwiteka atubashishe kuryoherwa n’urukundo rwe ruhebuje, no kubaho koko nk’abakunzi be.🙏

🛐MWAMI IMANA TUNYUZWE N’URUKUNDO RWAWE,N’UBUNTU BWAWE N’AGAKIZA UDUHA. UBIHIMBARIZWE🙏

Wicogora Mugenzi !

One thought on “INDIRIMBO ZA SALOMO 4: URI MWIZA BIHEBUJE MUKUNZI WANJYE,NTA NENGE UFITE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *