Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
INDIRIMBO ZA SALOMO 3: MBONA UWO UMUTIMA WANJYE UKUNDA. NDAMUFATA NANGA KUMUREKURA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’INDIRIMBO ZA SALOMO , usenga kandi uciye bugufi.

📖 INDIRIMBO ZA SALOMO 3
[2]Ni ko kuvuga nti “Ngiye guhaguruka,Ngendagende mu mudugudu,Mu nzira no mu miharuro,Nshaka uwo umutima wanjye ukunda.”Naramushatse ndamubura.
[3]Nahuye n’abarinzi bagenda umudugudu,Ndabaza nti “Mbese mwabonye uwo umutima wanjye ukunda?”
[4]Tugitandukana gato,Mbona uwo umutima wanjye ukunda.Ndamufata nanga kumurekura,Kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya mama,Mu cyumba cy’uwambyaye. Umukwe:
[6]Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu,Ameze nk’inkingi z’umwotsi,Ahumurwaho n’ishangi n’icyome,N’ibihumura neza byose by’umugenza?

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Aha tubonye ingorane itorero ryagira ribuze Kristu. Ku murongo wa 5, hakerekana uko itorero ari iry’agaciro, Kristu aryitaho.

1️⃣ MU RUKUNDO BURI WESE ASHYIRAHO AKE
🔰Umugore akwiye kwiyegurira Kristu mbere yo kugira indi nshuti yiyegurira yo ku isi, kandi ntiyinjire mu mubano wabangamira icyo. Abazabona umunezero w’ukuri ni abahawe umugisha n’ijuru mu byo batunze byose n’ibyo bakora byose. AH 67.3
➡️Mu rukundo hagati y’umugabo n’umugore, hagati y’abiteguye kurushinga, indirimbo ya none itweretse ku buri wese ari gushakisha undi. Buri wese aharanira icyateza urukundo imbere. Si ugutegereza ko ukundwa gusa wose nta rukundo ugaragaza.
⏯️Ariko waba umugabo cg umugore, mbere yo kugira umuntu wegurira umutima wawe, wabanza kuwegurira Imana. Bityo ikanakuyobora mu rukundo ushaka kubamo cg urimo.

2️⃣MUSHAKISHE HOSE
📖Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi. Umunyabyaha nareke ingeso ze,…Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe. (Yesaya 55:6-7)
➡️Umurongo 1-4, umugeni (itorero, wowe) arashakisha umukunzi hose, kugeza amubonye aramufata yanga kumurekura.
⏯️Ubu ushatse Kristu wamubona, ariko siko bizahora. Hari n’uwumva amufite, akiyumvamo ko hari aho yageze atagikeneye kumushakisha akaba yamurekura abizi cg atabizi. Numufata ntumurekure. Ishami rivuye ku muzabibu riruma rigapfa.
⚠️ Kandi abarinzi b’umudugudu ntibagutinze niyo bakurangira (cg bakakuyobya), umenye ko ari wowe ugomba kumwigereraho.
🔆Aho adutegurira, ubwiza bwaho burahebuje. Niba uri muri Yesu Kristu neza, gumamo.

🛐MANA TUBASHISHE GUSHAKISHA KRISTU, NO KUMWEGURIRA UBUTURO MU MITIMA YACU.🙏

Wicogora Mugenzi !

One thought on “INDIRIMBO ZA SALOMO 3: MBONA UWO UMUTIMA WANJYE UKUNDA. NDAMUFATA NANGA KUMUREKURA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *