Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
INDIRIMBO ZA SALOMO 2: UMUKUNZI WA KRISTU, KARUNGU MU MAHWA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’INDIRIMBO ZA SALOMO , usenga kandi uciye bugufi.

📖 INDIRIMBO ZA SALOMO 2

[2]Nka karungu mu mahwa,Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bakobwa. Umugeni:
[3]Nk’umutapuwa mu biti byo mu ishyamba,Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bahungu.Nicaye mu gicucu cye nezerewe cyane,Amatunda ye yarandyoheye.
[6]Ukuboko kwe kw’ibumoso kuranseguye,N’ukuboko kwe kw’iburyo kurampfumbase. Umukwe:
[11]Dore itumba rirashize,Imvura imaze gucika.
[12]Uburabyo butangiye kurabya ku isi,Igihe cyo kujwigira kw’inyoni kirageze,Kandi ijwi ry’intungura ryumvikanye mu gihugu cyacu.
[13]Umutini weze imbuto zawo z’umwimambere,Kandi inzabibu zirarabije,Impumuro yazo nziza iratāmye.”Haguruka mukunzi wanjye mwiza,Ngwino tujyane.
[15]Mudufatire ingunzu,Bya byana by’ingunzu byonona inzabibu,Kuko inzabibu zacu zirabije.
[16]Umukunzi wanjye ni uwanjye ubwanjye nanjye ndi uwe,Aragirira mu myangange.

Ukundwa, gira umunsi w’umunezero. N’ubwo bisa nk’aho Salomo avuga iby’umukunzi we, uyu na we akavuga uko afashwe neza n’umwami; twabonye ko harimo n’imvugo y’abasizi, irimo inyitiriro (metaphors). Bikaba byerekana Kristo n’itorero rye. Biragaragara ko n’itorero rinyuzwe n’urwo rukundo, rikigumira mu gicucu cy’amababa Ye.

1️⃣ITORERO NI KARUNGU MU MAHWA (um 2)
🔰Bakwiriye guturiza mu rukundo rw’Imana, bityo umwuka wabo ugahorana ituze, ndetse n’ubwo bagirirwa nabi. Imana izabambika igishura cy’ijuru. Mwuka Wera azavugana n’intekerezo zabo ndetse n’umutima wabo, kugira ngo amajwi yabo adasa n’ay’amasega amoka. UIB 37, pp 238.2
➡️Kristu (Umukwe) ni We wivugiye ko umugeni ari karungu (indabo za lilies) mu mahwa. Yarongeye arabivuga muri Luka 10:3 ko abohereje nk’abana b’intama mu masenga aryana.
⏯️N’ubwo bimeze gutyo, itorero ry’Imana, abagenzi bagana i Yerusalemu nshya, bagomba guturiza mu rukundo rw’Imana kuko bafite uburinzi bwayo. Mwuka Wera yatangiwe kurinda imitima y’abagenzi ngo batava aho basa nk’ab’isi, cg bagwabizwa nabo.
🙏Dusabe Imana iturinde ingunzu zonona umuzabibu (um 15), nyiri uruzabibu naza azabone imbuto zo gusarura. Dushobozwa na Kristu uduha imbaraga.

2️⃣ NI IGIHE CY’ISARURA.
🔰Mu gihugu cyose amatsinda y’abagenzi yabaga yerekeje i Yerusalemu. Abashumba bavuye mu mikumbi n’amashyo byabo, abarobyi bavuye ku Nyanja y’i Galilaya, abahinzi baturutse mu mirima yabo, n’abana b’abahanuzi bavuye mu mashuri bigiragamo ibyera; abo bose berekezaga intambwe zabo ahantu Imana yabonekeraga. (AA 52, pp 370.5)
➡️Ind 2:11-13, haragaragaza ko Salomo ari kuvuga igihe cya Pasika mu kwezi kwa mbere kwabo Abibu (Mu mpera za Werurwe n’intangiriro za Mata), ibyaremwe byose bitoshye, amatungo amerewe neza, abantu bazamuka bajya gushengerera Imana i Yerusalemu.
👉Igihe rero cyarageze ndetse kiri kurenga, cyo kugira nyambere urugendo rugana i Yerusalemu nshya. Ibyo waba ukora byose. Yewe niyo waba wiga iyobokamana mu mashuri y’abahanuzi, isuzume urebe niba urwo rugendo wararugize nyambere. Wicogora turi hafi kugerayo.

🙏Uwiteka aduhe imigisha yasezeraniye abadakora ibyo bishakiye kuri uyu munsi wawe wera (Yesaya 58:13,14).🙏

🛐MUREMYI WACU DUHE KWITEGURA KUZUYE. TURINDIRE MU ISI Y’IGOMERO🙏

Wicogora Mugenzi !

One thought on “INDIRIMBO ZA SALOMO 2: UMUKUNZI WA KRISTU, KARUNGU MU MAHWA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *