Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
INDIRIMBO ZA SALOMO 1: NIBA UTABIZI WA MUGORE WE, URI INDATWA MU BAGORE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’INDIRIMBO ZA SALOMO , usenga kandi uciye bugufi.

📖 INDIRIMBO ZA SALOMO 1
[5]Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu mwe,Ndirabura ariko ndi mwiza,Nsa n’amahema y’Abakedari,N’inyegamo za Salomo.
[6]Mwe kundeba nabi ni uko nirabura,Nabitewe n’izuba ryambabuye.Abahungu ba mama barandakariye,Bangize umurinzi w’inzabibu,Ariko uruzabibu rwanjye sinarurinze.
[8]Niba utabizi, wa mugore we,Uri indatwa mu bagore.Genda ukurikire mu nkōra y’umukumbi,Uragire abana b’ihene bawe iruhande rw’amahema y’abungeri.
[9]Wa mukunzi wanjye we,Nakugereranije n’ifarashi ikurura amagare ya Farawo.
[15]Mukunzi wanjye we, uri mwiza,Ni koko uri mwiza,Amaso yawe ni nk’ay’inyana. Umugeni:
[16]Dore uri mwiza mukunzi wanjye,Ni ukuri uranezeza,Uburiri bwacu ni ubwatsi bugitoha.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iki gitabo dutangiye cy’indirimbo za Salomo tuzakigira mu mfuruka ebyiri. Tuzakireba mu bisanzwe by”urukundo hagati y’umugeni n’umukwe, tubirebe no mu mfuruka y’urukundo hagati ya Kristu na Isirayeri, ni ukuvuga hagati ya KRISTU n’itorero Rye. Mwuka Wera azatuyobore.

1️⃣KURAMBAGIZA NI NGOMBWA
🔰Icyaha gikunzwe cyane n’abato kimwe n’abakuze; kurambagiza no gushyingirwa by’ubupfapfa kandi bitarimo kubaha Imana, ntibyabura kuvamo intonganya, gushyamirana, amacakubiri, kubatwa n’iruba, guhemukirana kw’abashakanye, kudashaka kwirinda, ibyifuzo bibi no kutita ku bintu bifite agaciro k’iteka ryose…. (AH 53.3)

➡️Ibikorwa n’amagambo y’urukundo biri muri iyi ndirimo byanezeza umutima w’urambagizwa. Nyamara Imana igomba kuba nyambere. Aho mwahurira hose muri babiri cg benshi, kurambagiza kuvamo kubana kurambye ni ukwagize Imana nyambere, kandi kukegurirwa ubuyobozi bwayo.

2️⃣KRISTU YARAMBAGIJE ITORERO RYE
🔰Yesu yakuguze atanga ubugingo bwe; uri UWE, niyo mpamvu agomba kugishwa inama muri byose, kw’ikoreshwa ry’imbaraga z’intekerezo zawe n’urukundo rwo mu mutima wawe. (The Youth’s Instructor, April 21, 1886. – AH 54.2)
➡️Mu bukwe bw’umwana w’intama buri imbere, inzira ni Kristu, ni We wenyine watanze inkwano (ubugingo bwe).
⏯️Umwanzi ntaguce intege ngo urirabura (Im 4,5) cg ufite ibyaha, Kristu ni byo yapfiriye, arabyeza byose. Niyo byatukura tukutuku arabihindura nk’ubwoya bw’intama bwera (Yesaya 1:18).
⏯️Uyu munsi umwegurire intekerezo n’umutima wawe dore akurambagiije igihe kirekire. Ntuzigera ubyicuza.

🛐 MANA TWEMEYE IRARIKA RYAWE, TURINDE IBITUBUZA KWITEGURA UBUKWE BW’UMWANA W’INTAMA W’IMANA. 🙏

Wicogora Mugenzi !

One thought on “INDIRIMBO ZA SALOMO 1: NIBA UTABIZI WA MUGORE WE, URI INDATWA MU BAGORE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *