Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
UMUBWIRIZA 3: KUBAHO N’IGIHE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’Umubwiriza , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 06 Ugushyingo 2023

📖 UMUBWIRIZA 3
[1] Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo.
[2] Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa, igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura ibikuri.
[3] Igihe cyo kwica n’igihe cyo gukiza, igihe cyo gusenya n’igihe cyo kubaka.
[4] Igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka, igihe cyo kuboroga n’igihe cyo kubyina.
[9] Ibyo umuntu akora yirushya bimumarira iki?
[10] Nabonye umuruho Imana yahaye abantu ngo barushywe na wo.

[11] Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazageza ku iherezo.
[22] Ni cyo gituma mbona yuko nta kirenze ibi: umuntu kunezezwa n’imirimo ye, ibyo ni byo mugabane we. Ni nde wamugarura ngo arebe ibizaba mu nyuma ze?

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Umubwiriza 3, harimo inyigisho nyinshi zimwe muri zo ni uguha agaciro igihe. Reka kuragiriza, ahubwo icyo ugomba gukora gikorera none witegereza ejo kandi ku gikora none byashoboka.

1️⃣ UMUGENGA W’IGIHE
🔰 Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo. (Umubwiriza 3:1).

⏯️ Ahantu henshi muri Bibiliya havuga ibigendanye n’akamaro k’igihe mu migambi y’Imana. Yesu yageze i Galilaya yaravuze ati: “igihe kirasohoye.”

🔆 Pawulo nawe, ubwo Yesu yaraje bwa mbere yaranditse ati: “Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo” (Abagalatiya 4:4)

🔆 Ku bijyanye no kugaruka kwe Pawulo yaranditse ati: “ Witondere itegeko, ntugire ikizinga habe n’umugayo, kugeza ku kuboneka k’Umwami wacu Yesu Kristo kuzerekanwa mu gihe cyako.”(1 Timoteyo 6:14-15).

🔆 Marayika yabonekeye Yohana maze aramubwira ati: “Amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ntuyazigame ngo uyagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi” (Ibyah 22:10).

⚠️ Tubona ko Imana ikora binyuze muri gahunda y’igihe kugirango isohoze gushaka kwayo.

⁉️ Mbese hari ikibazo waba ufite ku bijyanye no kumenya igihe nyacyo cy’ibintu runaka? Niba ufite ikibazo, ukwiye kujya ku mavi, ukareka ubushake bwawe bukagengwa n’Imana, kandi ukayizera kuko ariyo igenga ibihe.

2️⃣ GUKORERA KU GIHE
🔰 Ni ko kwibwira mu mutima wanjye nti “Imana izacira urubanza abakiranutsi n’abanyabyaha, kuko aho ari ho hazaba igihe cy’ikintu cyose n’umurimo wose.” (Umubwiriza 3:17).

⏯️ Gukorera ibintu ku gihe bitubwira ibintu byinshi by’ukuri. Kenshi na kenshi ntitugera ku nsinzi kubera ko tutahaye guha igihe agaciro, ku bw’ibyo bigatera ingorane. Nyamara igikorwa cyihuse, cyatekerejweho kandi cyabaye mu gihe gikwiriy, kigera ku mugambi wacyo. Ku rundi ruhande, igikorwa kibaye mu gihe gikwiriye, ntikitabweho, ntabwo kigera ku mugambi wacyo kandi gisuzuguza Imana. (Ellen G, White Ibihamya b’Itorero V3. P498)

⏯️ Igihe cyatakaye ntikigaruka! Ninayo mpamvu rimwe na rimwe iyo dukoresheje igihe nabi duhomba imigisha Imana iba yaduteguriye. Ntabwo Imana iduhatira kwakira n’igihe ishaka kuducunshumuriraho imigisha yayo. Ijambo ryayo ryuzuyemo amasezerano adushishikariza kuyegera.
Imana yubahiriza uburenganzira bwacu bwo guhitamo igihe igitegereje ko tuyisaba imigisha yadusezeranije. Nyamara akenshi duhugira mu gusaba no kwakira ku buryo twibagirwa ko hari igisumbyeho kiri bugufi bwacu. Imana yo ireba ibirenze guhaza kwifuza kwacu. Ishaka y’uko tuyikunda. Yaduhaye “amasezerano y’agaciro kenshi kandi akomeye” (2 Petero 1:4), ariko ntabwo yigeze ivuga ko isezerano ryose ryo muri Bibiliya ari iryacu, ubu nonaha mu bihe tugezemo.

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’IMPANO NZIZA WADUHAYE Y’IGIHE NO KU YIKORESHA UKO BIKWIYE.

Wicogora mugenzi.

One thought on “UMUBWIRIZA 3: KUBAHO N’IGIHE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *