Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 40: IBY’URUSENGERO RUSHYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 40 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho.

📖 EZEKIYELI 40
[1]Mu mwaka twari tumaze imyaka makumyabiri n’itanu tukiri abanyagano, mu itangira ry’umwaka ku munsi wa cumi w’ukwezi, hashize imyaka cumi n’ine umurwa ufashwe, muri uwo munsi ukuboko k’Uwiteka kwangezeho maze anjyanayo.
[2]Yangejeje mu gihugu cya Isirayeli ndi mu buryo Imana yerekesha abantu, angeza mu mpinga y’umusozi muremure cyane aherekeye ikusi ho kuri wo, hari igisa n’umurwa wubatsweho.
[3]Nuko anjyanayo, ndebye mbona umuntu uhagaze ku irembo ishusho ye isa n’umuringa, afite umugozi w’imigwegwe n’urubingo rwo kugeresha mu ntoki.
[4]Maze uwo muntu arambwira ati “Mwana w’umuntu, rebesha amaso yawe, wumvishe amatwi yawe kandi ushyire umutima wawe ku byo ngiye kukwereka byose, kuko wazanywe aha no kugira ngo mbikwereke. Ibyo ubona byose ubibwire ab’inzu ya Isirayeli.”
[5]Nuko mbona inkike ikikije urusengero, n’uwo muntu ufite mu ntoki urubingo rw’urugero rwa mikono itandatu, umukono wose urenzeho intambwe y’intoki, maze agera ubugari bw’iyo nkike buba urubingo incuro imwe, n’uburebure bw’impagarike na bwo ari urubingo.

Ukundwa, gira umunsi w’Umunezero. N’ubwo urusengero rungana nk’urwo Ezekiyeli yeretswe rutigeze rwubakwa, iki gice cyari kiri guha abanyagano ibyiringiro by’uko hazubakwa urusengero rushya rusimbura urwasenywe, ubwoko bwabo bukongera gukorera Imana mu mudendezo. Byabaye habura imyaka 573 ngo Umucunguzi wacu yigire umuntu. Ni masomo twakuramo?

1️⃣IBYIRINGIRO BYO GUCUNGURWA
📖Mu mwaka twari tumaze imyaka makumyabiri n’itanu tukiri abanyagano, mu itangira ry’umwaka ku munsi wa cumi w’ukwezi, hashize imyaka cumi n’ine umurwa ufashwe, muri uwo munsi ukuboko k’Uwiteka kwangezeho maze anjyanayo. (Ezek 40:1)
🔅Mu kwezi kwa mbere (Nisani) ku munsi wa cumi biratwibutsa Pasika y’Abisirayeri (Kuva 12:1-3). Kuba aribwo Ezekiyeli yeretswe iby’urusengero rushya si impanuka. Nyuma y’imyaka 24 bari bamaze kubona koko ingaruka zo gusenyenyuka kwa Yerusalemu, ibi byagombaga gusubiza ibyiringiro mu bugingo bw’Abayuda ko igihe kizagera urusengero rushya rukubakwa.
➡️Ni amakuru meza no kuri twe muri iyi minsi, ko no mu bunyage bwa satani aho yigaruriye benshi, hari ibyiringiro by’uko urusengero rwa Mwuka Wera rwasanwa, umuntu wari mu buhenebere agahinduka, akabaho ahesha Imana icyubahiro.

2️⃣TURAPIMWA
📖Bampa urubingo rusa n’inkoni bati “Haguruka ugere urusengero rw’Imana n’igicaniro n’abasengeramo,v(Ibyah 11:1). Iki gice kitwibutsa kandi ipimwa tubona mu Ibyahishuwe 11.

🔰Aha hari umurimo uri gukorwa, gupima urusengero n’abarusengeramo hakarebwa uzahagarara yemye ku mperuka. Abazahagarara bashikamye bazabona irembo ryagutse ryinjira mu bwami bw’Umwami n’Umucunguzi wacu Yesu Kristu. Igihe dukora umurimo wacu, wibuke ko hari Uri kwitegereza umwuka turi kuwukoreramo. (7BC 972.2)

➡️Uvuga neza cg nabi, ukundana cg wangana, ukorera Imana cg urwanya umurimo wayo, ubunyangamugayo mu byo ukora…byose ijisho ry’Uwiteka rirabibona, bikandikwa mu gitabo cy’urwibutso.
⏯️Uturinda ntahunikira, si ukudushakaho impamvu yo kutubonaho icyaha, ahubwo ni ugushaka uko tutapfira mu byaha. Niyo mpamvu yatanze Umwana wayo akaducungura. Witinya urubanza ahubwo ba muri Kristu, nta teka uzacirwaho.

🛐MANA TWABAYE INSENGERO ZANDUYE, ZASENYUTSE, TUGIRE BASHYA MWUKA WERA ADUTUREMO.🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *