Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 147:ABARA INYENYERI,AZITA AMAZINA ZOSE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 147 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 147
[3]Akiza abafite imitima imenetse,Apfuka inguma z’imibabaro yabo.
[4]Abara inyenyeri,Azita amazina zose.
[5]Umwami wacu arakomeye,Ni umunyambaraga nyinshi,Ubwenge bwe ntibugira akagero.
[9]Igaburira amatungo ibyokurya byayo,N’ibyana by’ibikona bitaka.
[11]Uwiteka anezererwa abamwubaha,Anezererwa abategereza imbabazi ze.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi Zaburi isa cyane n’iyayibanjirije, na yo yerekanye uko Uwiteka yita kubyo yaremye byose. Igaburira ibyana by’ibikona, noneho umuntu we imwitaho ku ruhe rugero? Ruhebuje.

1️⃣UWITEKA ATUZI MU MAZINA

🔰✳️Ni ku bw’ubw’itegeko ry’Imana buri kabuto gato gahita gasesera mu butaka ikimera kikabaho. Buri kibabi gikura, buri rurabo rurabya, ku bw’imbaraga y’Imana
(The Review and Herald, November 8, 1898). – 3BC 1155.1

📖Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo. Abara inyenyeri, Azita amazina zose.(Zab 147:3,4)
📖 Uwiteka…, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.
➡️Uwiteka aha agaciro gakomeye ibyo yaremye, inyamaswa, ibimera, inyenyeri…natwe tubifate neza.
👉🏾Uwiteka wita no byaremwe bindi, akuzi mu izina, azi uko buri rugingo rwawe ari ruzima cg rurwaye, azi intimba ishobora kuba igushengura umutima cg ibikunejeje, kandi ni We upfuka inguma z’imibabaro y’abamwisunga. K’ubw’itegeko rye, turahumeka bigakunda.
👉🏾Urarwaye? Uwiteka ni We Muganga Mukuru. Ufite ibibazo byu’ubukungu? Isi n’ibiyuzuye ni ibye. Ntawe ukwitayeho? Akwitayeho nk’imboni y’ijisho rye. Turiza mu Mana

2️⃣IJAMBO RY’IMANA RIRAHINDURA
📍Yohereza ijambo rye akabiyagisha, Ahuhisha umuyaga we amazi agatemba. (Zab 147:18)
➡️Ijambo ry’Imana niryo rishobora kuyagisha n’urutare, rigahindura umunyabyaha ruharwa. Ni ryo rikumenyesha icyo Imana igushakaho.
👉🏾Ku mugenzi ugana i Kanani ihoraho rero, ijambo ry’Imana ni itabaza rimurikira intambwe ze (ubwenge bwe), kandi akwiye gukora ku buryo ryihuta cyane rikagera ku isi yose (um 15), n’abandi bakamenya amakuru n’amasezerano yo muri rugendo.

🛐MANA URAKOZE KUGUMA KUTWEREKA KO UTWITAYEHO. DUHE NATWE KWITA KU BO N’IBYO WAREMYE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 147:ABARA INYENYERI,AZITA AMAZINA ZOSE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *