Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 143:NTUSHYIRE UMUGARAGU WAWE MU RUBANZA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 143 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 143
[2]Kandi ntushyire umugaragu wawe mu rubanza,Kuko ari nta wo mu babaho uzatsindira mu maso yawe.
[5]Nibutse iminsi ya kera,Nibwira ibyo wakoze byose,Ntekereza umurimo w’intoki zawe.
[6]Nkuramburira amaboko,Umutima wanjye ukugirira inyota,Nk’iy’igihugu kiruhijwe n’amapfa.Sela.
[8]Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe,Kuko ari wowe niringira.Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo,Kuko ari wowe ncururira umutima.
[11]Uwiteka, unzure ku bw’izina ryawe,Ukure umutima wanjye mu mubabaro ku bwo gukiranuka kwawe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Satani yamugushije mu mwijima, ntiyitakanye Imana cg ngo ayiburanye, ahubwo yarayitakambiye, kandi ayisaba kumwigisha gukora ibyo ishaka. Mugenzi menya nawe ko ku bwawe utahagarara udatsinzwe, usabe Kristu akubabarire kandi akwiyoborere.

1️⃣MU GITONDO UMVA NEZA IMBABAZI Z’IMANA.
📖Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe,Kuko ari wowe niringira. Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo…(Zab 143:8)

🔰Ukibyuka ukumva umutima wawe uragushinja ibidatunganye, ntiwihebe kuko haba hakiri ibyiringiro. Ca bugufi, wemere ko koko imbere y’urubanza rw’Imana watsindwa, usabe Imana imbabazi ikubabarire nk’uko yabisezeranye (Yesaya 1:18, 55:7); uyisabe kandi ikwigishe icyo gukora, inzira ishaka ko unyuramo, nawe uyemerere igushoboze.
⏯️Nta gutangira urugendo rw’umunsi, utaganiriye ibyawe n’Imana, utayeguruye ubuyobozi bw’ibyawe byose.

2️⃣UBAKIRA KU BYO IMANA YAGUKOREYE

📖Nibutse iminsi ya kera,Nibwira ibyo wakoze byose,Ntekereza umurimo w’intoki zawe.
🔰Twicwa no kwibagirwa. Dawidi ntiyibagiwe aho Imana yagiye imunyuza, abyubakiraho n’igihe yagiye kure yayo, akizera ko nayigarukira imwakira, ikamushoboza.

⚠️Umuntu wese uzacyahwa n’Imana akicisha bugufi mu mutima we afite kwihana no kwatura nk’uko Dawidi yabigenje, akwiriye kumenya adashidikanya ko agifite ibyiringiro. Umuntu wese uzizera akemera amasezerano y’Imana, azababarirwa. Uwiteka ntazigera yirukana umuntu n’umwe uzihana by’ukuri. (Yesaya 55:7). (Abakurambere n’Abahanuzi, igice 71, p 506.5)

⏯️Rondora imigisha yose wahawe, zirakana urukundo rwisiga ubusa rw’Imana itanga Umwana wayo; maze wizere udashidikanya ko yakuzura ukongera kuba uwo mu cyanya cyayo, atari ukubera gukiranuka kwawe, ahubwo ari ubuntu bw’Imana no gukiranuka kwa Kristu.

🛐MANA NZIZA, YOBORA INTAMBWE ZACU INZIRA USHAKA KO TUNYURAMO NONE NO MU GIHE CYOSE URU RUGENDO RUZAMARA.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 143:NTUSHYIRE UMUGARAGU WAWE MU RUBANZA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *