Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 136: NIMUSHIME UWITEKA KUKO IMBABAZI ZE ZIHORAHO ITEKA RYOSE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 136 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 136

[1]Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
[2]Nimushime Imana nyamana, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.
[3]Nimushime Umwami w’abami, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
[4]Nimushime Ikora ibitangaza yonyine, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.
[5]Nimushime iyaremesheje ijuru ubwenge, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.
[6]Nimushime iyasanzuye isi hejuru y’amazi, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.
[7]Nimushime iyaremye ibiva bikomeye, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.
[8]Yaremye izuba gutwara ku manywa, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.
[9]Yaremye ukwezi n’inyenyeri gutwara nijoro, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.
[10]Nimushime iyakubitiye Abanyegiputa abana b’imfura babo ikabica, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana yacu ni Inyembabazi, yaremye byose bifasha umuntu muri gahunda zose kugira ngo agubwe neza. Reka tuyishimire

1️⃣IMBABAZI Z’UWITEKA

🔰Iyi Zaburi ni iyo gushima no gusingiza Imana yo yaremye ibiriho byose, ifite kugira neza kwinshi kandi isohoza isezerano .
Ubwo Abisirayeli bari mu Misiri bari bazi ko birangiye, ariko Imana yacu itica isezerano yabakuyeyo ibatuza mu gihugu yabasezeraije.
Nawe ntucike intege n’ubwo wahura n’ibikurushya mu rugendo, komera ari hafi kugaruka akatujyana iwacu heza aho yaduteguriye.

⁉️Ninde ubasha kuvuga imirimo ikomeye Uwiteka yakoze,Cyangwa kwerekana ishimwe rye ryose?(Zab 106;1)
➡️ Imirimo Uwiteka akora iratangaje ni Imana koko . Abisirayeli ubwo bari mu rugendo bari kumwe n’ikivange cy’amahanga menshi nyamara ntibyabujije abubaha Uwiteka gusoza urugendo.
Nawe n’ubwo ugoswe n’amahanga menshi ntibikakubere urwitwazo rwo kwambuka kuko ufite umuyobozi witeguye kukugeza mu gihugu cy’isezerano.
🔰 Hahirwa abitondera ibitunganye,Hahirwa ukora ibyo gukiranuka iminsi yose.(Zab 106 ;3)
Urahirwa niba ukora ibyo gukiranuka iminsi yose ,nibwo uzahirwa mu rugendo.

2️⃣UWITEKA NI UMWAMI W’ABAMI

🔰Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w’abami, ni Imana ikomeye y’inyambaraga nyinshi, iteye ubwoba, itita ku cyubahiro cy’umuntu, idahongerwa.(Guteg 10;17)

▶️Kubw’urukundo ,Imbabazi Imana igirira umuntu nta kintu na kimwe yagendeyeho ngo ifashe umuntu imukure mu miruho n’imihati yari arimo. Ahubwo imbabazi ze nizo adukirisha kugira ngo tugubwe neza.

🔰 Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”(Ibyah 17;14)
▶️Umuhishuzi Yohana yabonye uburyo Umwami w’abami azarwanwa n’abami b’isi,ariko nk’Umutware utwara abatware azanesha,abona kandi ko abahamagawe nawe,batoranijwe bakiranutse, nabo bazanesha.

⁉️Nawe se waratoranijwe? Warahamagawe,uritaba wemera kuba umwe nawe kugira ngo muzaraganwe nawe? Muvandimwe,mwemerere arakuburira kugira ngo uve mu byo urimo bitagira umumaro,satani arazerera nk’intare ashaka uwo bafatanya. Hunga udapfa,uhungire muri Yesu ateze ibiganza, yitanze ku musaraba kugira ngo dukire kandi mubo yapfiriye nawe urimo. Shima uwo Mwami.

🛐 DATA WERA DUHE AMASO Y’UMWUKA TUBASHE KUBONA KO IMBABAZI ZAWE ARIZO UDUKIRISHA

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *