Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
KU WA GATATU, 26 NZERI 2023:TURI ITORERO RY’ IMANA NZIMA – Wicogora Mugenzi

Kubera iki guhinduka bamwe mu bagize itorero ry’Imana ari ikintu cy’ingenzi kandi gitangaje? Abefeso 3


Tugira ubutwari igihe twumvise abigize itorero bavuga ibintu byiza ku itorero. Nyamara kandi abafite ubushyuhe kurusha abandi bose muri twe, bumva badashyikira ubuhamya bufite imbaraga bwa Pawulo buboneka mu Abefeso 3 ku byerekeye itorero. Pawulo atangira amakuru atanga yerekeye amasengesho asabira abizera bo muri Efeso (Abefeso 3:1; gereranya n’ Abefeso 1:15-23) nyamara agasoza mu buryo bwihuse kugira ngo atangire kuvuga ku buryo Imana yaremye itorero (Abefeso 3:2-13), hanyuma agasoza amakuru yatangaga ku isengesho rye (Abefeso 3:14-21). Muri iyo nzira, tugeraho tugasobanukirwa n’ibintu by’ingenzi ku “mugambi” w’Imana cyangwa “ubwiru” bwayo:

. Mu bihe by’iteka ryose, Imana yubatse mu bitekerezo byayo “ubwiru” cyangwa umugambi” werekeye itorero (Abefeso 3:3-5, 9, 11).

. Binyuze mu mibereho n’urupfu bya Yesu, wa mugambi wari uhishwe igihe kirekire “urasohozwa” (Abefeso 3:11; gereranya n’Abefeso 2:11-22).

. Binyuze mu ihishurirwa, Pawulo yiga “ubwiru” bw’itorero n’ukuri gutangaje k’uburyo abanyamahanga bagomba kuba abasangiye n’abandi ubwo bwiru (Abefeso 3:3-6).

. Pawulo nk’umubwiriza ku banyamahanga, agira uruhare mu kwamamaza inkuru nziza ku bakeneye kumenya “ubutunzi buboneka muri Kristo ubusanzwe batagerwaho na buri wese” (Abefeso 3:8, 9).

. Itorero ririmo benshi bagaruriwe Kristo, rikaba nk’uko riri, rigizwe n’Abayuda n’abanyamahanga, ryereka “ubwenge bw’lmana bw’uburyo bwinshi” abatware n’abafite ubushobozi bo mu ijuru” (Abefeso 3:10), bakabatangariza, ukurimbuka kwabo kugiye “kuzabageraho (gereranya Abefeso 6:10-20). Umugambi wo guteranyiriza ibintu byose muri Kristo (Abefoso 1:10) uri gusohozwa, kandi igihe cyabyo ni kigufi.

Gusobanukirwa ibi kw’itorero gutera Pawulo ubutwari bwo gusabira abizera. Kuki utamutekereza mu Abefeso 3:14-21 agusengera isengesho riturutse ku mutima? Kuki utamutekereza agusabira ngo “wuzuzwe ukuzura kw’lmana” (Abefeso 3:19) kandi ngo ugire uruhare rwuzuye mu bwiru butangaje bwahishuwe bw’itorero ryunze ubumwe?

Ni ubuhe bwoko bw’insika zitandukanya abizera bo mu itorero ryacu ziri mu mujyo umwe n’ibyo Pawulo yanditse, zitari zikwiriye kuba hagati yabo? Wakora iki kugira ngo ufashe mu murimo wo kuzikuraho?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *