Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
KU WA KANE, 27 NZERI 2023: UBUMWE BWO KWIZERA – Wicogora Mugenzi

UBUMWE BWO KWIZERA

Mu Abefeso 4, Pawuko asaba abizera kureka gukora ibintu runaka no kumenya gukora ibindi neza. Mbese ibyo bintu ni ibihe?


Mu Abefeso 4 hatangira kandi hagasoza hararikira abantu kwita kuri bagenzi babo nk’abagize umuryango w’itorero (Abefeso 4:1-3, 32). Hagati y’uko kurarika, Pawuko ashyigikira bikomeye igitekerezo kivuga yuko dukwiriye gusigasira ubumwe bwo mu itorero. Atangirira ku gukora urutonde rw’ibintu birindwi bigenda byitwa ikintu “kimwe”: Hariho umubiri umwe, Umwuka umwe, ikiringiro kimwe, Umwami umwe (Yesu Kristo), kwizera kumwe, umubatizo umwe, Imana imwe ari yo Data wa twese (Abefeso 4:4-6). Duhurijwe hamwe muri uko kuri kw’ibya Mwuka. Mu by’ukuri, twunze ubumwe. Nubwo ubumwe ari ukuri kudashidikanywaho kw’iby’iyobokamana, kudusaba ko dukorana umwete. Bityo rero, dukwiriye buri gihe gukora uko dushoboye kose ngo “dukomeze ubumwe bw’ibya Mwuka” (Abefeso 4:3). Uburyo bumwe buri wese muri twe ashobora gukoresha ni ukuba “umugabane” ukora mu mubiri wa Kristo (Abefeso 4:7-16). Buri wese ni urugingo rw’umubiri rufite impano kandi rukwiriye kugira uruhare kugira ngo uwo mubiri ukomeze kugira ubuzima bwiza (Abefeso 4:7, 16). Kandi bose bakwiriye kugerwaho n’ibyiza by’intumwa, abahanuzi, ababwirizabutumwa, abagabura, n’abigisha (Abefeso 4:11, 12). Aba ni nk’imihore n’imisokoro bifite umurimo wo guhuza [ibice by’umubiri], bidufasha gukurikira hamwe muri Kristo we mutwe w’umubiri (Abefeso 4:13, 15).

Muri icyo gihe, Pawulo na none yababwiye “ko tudakwiriye gukomeza kumera nk’abana bateraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya (Abefeso 4:14), amagambo avuga mu buryo bwumvikana Ko itorero rya mbere ryahuye n’intambara z’imbere muri ryo zitewe n’uburiganya bw’abantu.” Igihe Pawulo akomeza agana ku kwinginga kwe gusoza ngo “Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha” (Abefeso 4:32), asaba abizera kwirinda imitima yinangira bahoranye mbere (Abefeso 4:17-24) no kwirinda umujinya n’uburakari, bakabisimbuza imvugo yubaka kandi ikageza ku bandi ubuntu (Abefeso 4:25-31). Iki gice kivuga ku buntu kiroroshye bihagije mu kugisoma igihe ibintu biri amahoro. Birushaho kuba biruhije—no kuba ingenzi—kugisoma igihe dukururiwe mu makimbirane. Mbese uyu munsi uri kwibuka kugira imibereho irimo ubumwe mu mubiri wa Kristo, ari bwo bumwe yapfiriye?

Ni ubuhe buryo dushobora kugira uruhare mu bumwe bw’itorero ryacu, ryaba iryo dusengeramo aho dutuye cyangwa itorero ryo ku rwego rw’isi yose? Kubera iki ari ingenzi ko dukora ibyo dushoboye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *