Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ISHURI RYO KU ISABATO ICYIGISHO CYA 14 – Wicogora Mugenzi

23-29 NZERI, 2023

ABEFESO MU MUTIMA

KU ISABATO NIMUGOROBA, 23 NZERI

AHO ICYIGISHO CY’IKI CYUMWERU GISHINGIYE: Abefeso igice cya 1- kugeza ku gice cya 6.

ICYOKWIBUKWA: “Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no kumirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo” (Abefeso 2:8-10).

Abasura umujyi wa Londoni (mu Bwongereza) burira ikibaho gishashe kitwa “London Eye [Ijisho rya Londoni],” ni Urwicundo rushobora kunezeza abarureba. Ushobora kurwitegereza uko rwakabaye uhagaze ku ntera ya metero 137 hejuru y’umugezi witwa River Thames: ku nzogera nini yitwa Big Ben, ku mazu akorerwamo n’Inteko Ishinga amategeko y’Ubwongereza, ndetse no ku ngoro z’amateka na za Kiliziya zikomeye. Umuhanga witwa Nicholas Thomas “Tom” Wright wakoze ubushakashatsi ku Isezerano Rishya, avuga ko “Urwandiko rwandikiwe Abefeso urugereranyije n’izindi nzandiko zisigaye za Pawulo, rumeze nka rwa rwicundo rwitwa London Eye. Ntabwo ari rwo rurerure cyangwa ngo rube rwuzuye byinshi kurusha izindi nyandiko ze, nyamara ruha umuntu igitekerezo cy’ishusho yose y’uko ibintu bimeze imutera kumva afashe akuka. Iyo uri hano, uko inziga zikaraga, ugenda ubona uko insanganyamatsiko zigenda zisimburana.” —- Paul for Everyone: The Prison Letters (London: S.P.C.K. [Society for Promoting Christian Knowledge Publishing], 2004), p.3.

Mu Abefeso, ntabwo Pawulo yibanze ku bibazo by’ahantu hamwe,Urwandiko rwanditswe nk’aho Pawulo ari kubwira abizera b’ahantu hose n’amatorero ya Gikristo aboneka aho ariho hose. Kuba Urwandiko rutareba Abantu bo mu gihe runaka gusa bituma ruba “igitekerezo kinejeje” Pawulo aba aduhaye cyo kujya mu isi tubayemo no mu bitekerezo byacu bwite dufite. Uko dusubira muri buri gice cy’igitabo, ni mutyo dukomeze kugumisha mu bitekerezo byacu iki kibazo ngo: ni ukuhe kuri kw’ingirakamaro biri mu bikwiriye gukomeza guha ishusho imibereho yacu nk’abizera?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *