Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 41: IMBERE MU RUSENGERO HAPIMWA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 41 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho.

📖 EZEKIYELI 41
[2]Ubugari bw’umuryango buba mikono cumi, kandi impande z’umuryango ziba mikono itanu mu ruhande rumwe, n’iyindi itanu mu rundi ruhande, maze agera uburebure bwarwo bw’umurambararo buba mikono mirongo ine, n’ubugari bwarwo mikono makumyabiri.
[4]Imbere harwo ahagera uburebure bwa mikono makumyabiri, n’ubugari na bwo ari uko maze arambwira ati “Aha ni ahera cyane.”
[23]Kandi urusengero n’ubuturo bwera byari bifite inzugi ebyiri,
[24]urugi rwose rwari rufite imigabane ibiri ikingurwa, urugi rumwe rurimo imigabane ibiri n’urundi rugi yindi ibiri.

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Urusengero rukomeje gupimwa. Ugereranyije n’urwubatswe na Salomo cg Zerubabeli bavuye mu bunyage, ruraziruta zose. Si urusengero rugaragarira amaso rero.

1️⃣UBWIRU BW’IMANA
🔰Ahantu Yehova yari yaragiye ahurira n’abatambyi bakuru ngo abamenyeshe ubwiza Bwe, ahantu hari harabaye icyumba cyera cy’ubwiherero Imana yakiriramo abantu, ubu noneho hari hakinguriwe buri jisho, — aho hantu Imana ikaba itari ikihemera. UIB 527.1
➡️Muri iki gice Imana ikomeje kugarahaza uko uburyo yagasenzwe butunganye. Imitima yacu (intekerezo), ikwiye guca bugufi cyane imbere y’ubudahangarwa bw’Imana.
N’ubwo aho ubwiza bw’Imana bwagaragariraga hari hatakiriho, hano yeretswe ko hari ibyiringiro. N’igihe Kristu atanga hongeye hajya ku karubanda umwenda itandukanya ahera n’ahera cyane utabukamo kabiri, nyamara ibyo yabwiye umusamariyakazi byagombaga gusohora “Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.” (Yh 4:23)
❓Ese usengera Uwiteka mu kuri no mu mwuka?
Emera Mwuka aguturemo, ubashe gusenga mu kuri no mu mwuka.

2️⃣MU MANA HARI UMUTEKANO
📖Inzugi z’urusengero zari zishushanijweho abakerubi n’imikindo, nk’uko byari bishushanijwe ku nsika, mu irebe ry’umuryango hari hatinzwe ibiti bikomeye.

🔰Iyo twinjiye mu buruhukiro binyuze muri Kristo, ubwo ijuru tuba turitangiriye hano ku isi. Twitaba irarika Rye riturarikira kumusanga ngo tumwigireho maze mu kumusanga tukaba dutangiye ubuzima buhoraho. Ijuru ni ukwegera Imana ubudasiba binyuze muri Kristo. Uko tumara igihe kirekire turi mu ijuru ry’ibyishimo, ni ko tuzarushaho cyane guhishurirwa ikuzo; kandi uko turushaho kumenya Imana ni ko ibyishimo byacu bizarushaho kuba byinshi. Uko tugendana na Kristo mu buzima bwo kuri iyi si, dushobora kuzuzwa urukundo Rwe kandi tukanyurwa n’uko abana natwe. Ibintu byose kamere ya muntu ibasha kwakira dushobora kubyakira tukiri hano ku isi. (UIB 223.2)
➡️Urugi cg irembo ni Kristu (Yohani 10:9) ntiwagera kw’Imana ahera cyane tubona ku murongo wa kane.
Abakerubi bakingira ni ikimenyetso cy’umutekano tubonera mu Mana.

🛐MWAMI IMANA TUBASHISHE KUKURAMYA BIKWIRIYE🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *