Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
*KU WA MBERE 9 UKWAKIRA*  – Wicogora Mugenzi

 *”UBUGINGO BUZIMA”* 

 *Soma mu gitabo cy’Itangiriro 1:24:27, Itangiriro 2:7, 19. Ni ibihe bintu ushobora kubona bihuza iremwa ry’umuntu n’iremwa ry’inyamaswa n’aho bitandukanira? Ni iki mu Itangiriro 2:7 hatubwira cyerekeye kamere muntu?* 

Intang 1:24,27

[24]Imana iravuga iti “Isi izane ibifite ubugingo, amatungo n’ibikururuka, nk’uko amoko yabyo ari, n’inyamaswa zo mu isi, nk’uko amoko yazo ari.” Biba bityo.

[27]Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.

Intang 2:7,19

[7]Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima.

[19]Uwiteka Imana irema mu butaka amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byose, ibizanira uwo muntu ngo imenye uko abyita, kandi uko uwo muntu yise ikintu cyose gifite ubugingo, aba ari ryo riba izina ryacyo.

_____________________________________________________________________________

 Ibivugwa mu gitabo cy’Itangiriro bisobanura byeruye ko ku munsi wa gatandatu w’icyumweru cy’Irema Uwiteka Imana yahaye ubuzima inyamaswa zo ku butaka, irema n’abantu ba mbere, umugabo n’umugore we (Itangiriro 1:24-27). Tubwirwa ko “Uwiteka Imana irema mu butaka amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byose” (Itangiriro 2:19). “Yanaremye umuntu mu mukungugu wo hasi” (Itangiriro 2:7).

 Nubwo inyamaswa n’umuntu byombi byavuye “mu butaka,” ukuremwa k’umuntu kwari gutandukanye n’ukw’inyamaswa mu buryo bubiri. Ubwa mbere, Imana yabumbabumbye umuntu, hanyuma “imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo: umuntu ahinduka ubugingo buzima” (Itangiriro 2:7). Yabaye ikibumbano mbere y’uko ahinduka muzima. Ubwa kabiri, Imana yaremye umuntu, umugabo n’umugore mu ishusho yayo, basa nayo (Itangiriro 1:26, 27).

 Mu Itangiriro 2:7 hasobanura ko guhumekera “umwuka w’ubugingo” mu mubiri wa Adamu byamuhaye guhinduka “umuntu muzima” (mu rurimi rw’Igiheburayo ni Nephesh chayyah) cyangwa mu mvugo isanzwe “ubugingo buzima”. Ni ukuvuga ko buri muntu muri twe afite ubugingo budashobora kubaho butari mu mubiri. Ahubwo, buri muntu muri twe ni umuntu muzima cyangwa ubugingo buzima. Abavuga ko ubwo “bugingo” bushobora kubaho butari mu mubiri ni imyumvire ya gipagani, ntabwo ishingiye kuri Bibiliya. Gusobanukirwa neza imiterere y’umuntu biturinda kwemera imvugo yabaye gikwira y’uko ubugingo budafatika n’ayandi makosa menshi ateza akaga yubakira kuri iyo myizerere.

 Nta mugabane mu igize ikiremwamuntu ushobora kubaho wonyine, ahubwo yose ihuriza hamwe ikabyara umuntu muzima wuzuye. Imana yaturemye mu buryo buteye ubwoba butangaza, kandi ntacyo dushobora kurenza kubyo Ibyanditswe Byera bivuga kuri iyo ngingo. Muby’ukuri, ntabwo ari kuri ubwo bwiru bw’imiterere y’umuntu gusa, (abahanga muri siyansi ntabwo baremeranywa icyo bivuze kuba ikintu ari kizima), ndetse ibirushaho kuba amayobera, ni uburyo bw’imitekerereze y’umuntu. Ni mu buhe buryo utuntu tw’ubusabusa (nk’utugirangingo duto n’ibijyanye natwo) biba mu mitwe yacu nk’ubwonko, bufata bugakomeza bukarema ibintu nk’ibitekerezo n’amarangamutima? Abajambura muri ibyo bemeža ko ibyo na bo batabisobanukirwa.

 *Mbega ukuntu ubuzima ari igitangaza! Ni ukubera iki tugomba kwishimira impano y’ubuzima, atari ubu buzima gusa, ahubwo n’ubuzima bw’iteka ryose, ari na bwo gitangaza ntagereranwa?*

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *