Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 90: UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 90 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 90
[2]Imisozi itaravuka,Utararamukwa isi n’ubutaka,Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose,Ni wowe Mana.
[8]Washyize ibyo twakiraniwe imbere yawe,N’ibyaha byacu byahishwe wabishyize mu mucyo wo mu maso hawe.
[10]Iminsi y’imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi,Ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani.Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n’umubabaro,Kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse.
[12]Utwigishe kubara iminsi yacu,Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.
[13]Uwiteka garuka,Ko watinze uzageza ryari?Abagaragu bawe uduhindurire umutima.
[14]Mu gitondo uzaduhaze imbabazi zawe,Kugira ngo tuzajye twishima tunezerwe iminsi yacu yose.
[17]Ubwiza bw’Uwiteka Imana yacu bube kuri twe,Kandi udukomereze imirimo y’intoki zacu,Nuko imirimo y’intoki zacu uyikomeze.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Iyi Zaburi ni iya Mose wiganiriraga n’Imana imbonankubone. Iratwibutsa ubudahangarwa no gukomera by’Imana, n’uko ari Yo yonyine twishingikirijeho mu gahe gato tumara ku isi.

1⃣ TWIGE KUBARA IMINSI YACU
🔰 Umurongo wa 2 uti “Imisozi itaravuka, Utararamukwa isi n’ubutaka, UHEREYE ITEKA RYOSE UKAGEZA ITEKA RYOSE,Ni wowe MANA.
📖Umuntu ameze nk’umwuka gusa,Iminsi ye imeze nk’igicucu gishira. (Zab 144:4)
➡Umuntu ubaho igihe gito agahita nk’igicucu yarama cyane akagira imyaka 80 (um 10) agasubira mu mukungugu, ni gute adaca bugufi imbere y’Imana iriho iteka ryose.
⏯️Uyu munsi duse nk’abigana Mose dusenge tuti “Mana twigishe kubara iminsi yacu hano ku isi, nitumenya ko ari mike cyane tukwiyegurire iyoborwe Nawe, Wowe utanga ubugingo bw’iteka”.

2⃣ IMPONGANO YA KRISTU IGERA MU MITIMA NO MU MICO.

🔰Impongano ya Kristu si ubuhanga bwo kubabarirwa ibyaha; ni umuti mvajuru ukiza ibicumuro ukadusubiza ubuzima buzira umuze bw’ibya Mwuka. Ni uburyo bwejejwe n’ijuru butuma ugukiranuka kwa Kristu kutatugeraho gusa ahubwo kwinjira no mu mitima no mu mico yacu.(6BC 1074.2).

📖Ubwiza bw’Uwiteka Imana yacu bube kuri twe,Kandi udukomereze imirimo y’intoki zacu,Nuko imirimo y’intoki zacu uyikomeze. (Zab 90:17)
📖Ni [Kristu] we Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga, (Abaroma 3:25)
➡Gukiranuka kwa Kristu twitirirwa ku buntu bw’Imana kubera twizeye Kristu n’icyo yadukoreye, kwinjira mu mitima no mu mico Imana igakomeza imirimo y’intoki zacu. Tugasubirana ubuzima buzira umuze mu bya Mwuka, n’abatubonye bagahimbaza Data wa twese uri mu ijuru.
🔅Kuri uyu munsi Imana yejeje igaha umugisha, ikawuha Adamu na Eva n’abazabakomokaho twese ngo tuwuruhuke (Itang 2:1-3), twibuka ko twaremwe n’Uwiteka, ko twe tumara iminsi mike ku isi. Tuzirikane ko uwakijijwe n’ubuntu bw’Imana ku bwo kwizera agaragarwaho imico y’Imana. Si mu magambo cg mu marangamutima ni mu mibereho ikomezwa n’Imana akumvira amategeko Yayo ariyo agaragaza imico Yayo. Atari ugukorera agakiza ahubwo nk’ingaruka z’uwo ariwe (ikiremwa) n’uwo yamaze kuba we (yabyawe bwa kabiri).

🛐 MANA MUREMYI WACU, IGARURIRE IMITIMA YACU KANDI UGARAGARIRE MU MICO YACU. DUHE KUZIRIKANA KO TURI ABAGENZI KU ISI, UDUFATE UKUBOKO UTUYOBORE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 90: UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *