Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 70: ISENGESHO RY’IKITEGEREREZO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 70 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 70
[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi yahimbiwe kuba urwibutso.
[2] Mana, tebuka unkize Uwiteka, tebuka untabare.
[3] Abashaka ubugingo bwanjye bakorwe n’isoni bamware, Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma, Bagire igisuzuguriro.
[4] Abambwira bati”Ahaa, ahaa!” Basubizwe inyuma ku bw’isoni zabo.
[5] Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe, Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati”Imana ihimbazwe.”
[6] Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro n’umukene, Mana, tebuka uze aho ndi, Ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye, Uwiteka, ntutinde.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umenezero. Kuri uyu munsi w’Isabato Imana yejeje igaha umugisha, ndasaba Imana ikubashishe kugira amahoro atangwa n’Ijuru.

1️⃣ ISENGESHO RY’IKITEGEREREZO

🔰 Zaburi ya 70 irabonekamo amagambo afitanye isano ya bugufi n’ayagiye aboneka mu zindi zaburi zabanje. Amezi 2 arengaho iminsi 10 arashize twiga igitabo cya Zaburi; twabonyemo uburyo bwinshi bwo gusenga bukubiyemo kuramya, guhimbaza, gusaba n’ibindi kandi n’andi mezi asaga 2 abiri n’igice dusigaje ngo dusoze Zaburi tuzakomeza kubibonamo.

⏯️ Munyemerere Zaburi y’uyu munsi ya 70 twigiremo isomo rigendanye n’ISENGESHO RY’ICYITEGEREREZO RISHINGIYE KU MASEZERANO RISABA KUGIRWA MUSHYA NA MWUKA WERA BURI MUNSI.

♦️Ni isengesho dusanga mu gitabo cy’Intambwe zigeza umuntu ku bubyutse P.101.

🛐 Data uri mu ijuru, nje ngusanga mu izina rya Yesu Umukiza wacu.
✅ Waravuze uti, “Mpa umutima wawe (Imigani 23:26), ndashaka kubikora nonaha binyuze mu kukwiyegurira jyewe ubwanjye n’ibyo ntunze byose.129 Ndagushimira ko warangije gusubiza iri sengesho nk’uko ubushake bwawe buri, kubera ko ijambo ryawe rivuga yuko iyo dusenze dukurikije ubushake bwawe tumenya yuko duhawe ibyo dusabye (1Yoh.5:15). Kandi na none wavuze yuko uza aho uri utazamwirukunana (Yoh.6:37)

✅ Yesu yaravuze ati, “Ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho guha Umwuka Wera abamumusabye?” (Luka 11:13). Nawe warongeye uvuga ko uzaha Mwuka Wera abakwizeye (Yoh.7:38-39), abakumvira (Ibyakozwe 5:32), abemera kugirwa bashya na Mwuka Wera (Abefeso 5:18), kandi bagendera mu Mwuka (Abagal.5:16).

✅ Iki ni cyo cyifuzo cyanjye. Ndakwinginze sohoreza ibi muri jye. Kubw’ibi, Data, ndagusaba nkomeje kumpa Mwuka Wera none. Kuko mbigusabye bihuye n’ubushake bwawe, ndagushimira ko ubu warangije kumpa Mwuka Wera nonaha (1Yohana 5:15). Ndagushimira kandi ko mpawe urukundo rwawe rw’Imana kubera ko ijambo ryawe rivuga yuko urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacu kubw’Umwuka Wera twahawe” (Abaroma 5:5; Abef.3:17). Ndashaka gufatanya n’umunyazaburi kuvuga nti, “Uwiteka, ndagukunda ni wowe mbaraga zanjye.” (Zab.18:1) ndagushimira yuko nshobora gukunda abantu bagenzi banjye mbakunze urukundo rwawe.

✅ Ndagushimira yuko binyuze muri Mwuka Wera imbaraga z’icyaha zajanjaguritse muri jye (Abaroma 8:13; Abagalatiya 5:16). Ndakwinginze nkiza kandi undengere uyu munsi, nkiza icyaha kandi unkize ab’isi, undinde abamarayika baguye, unkize ibishuko, kandi igihe bibaye ngombwa unyarure unkize kamere yanjye ya kera yangiritse. (1Yoh.5:18)
5] Kandi ndakwinginze mfasha nkubere umuhamya mu magambo no mu bikorwa (Ibyakozwe 1:8) Ndaguhimbaje kandi ndagushimira ko wumvise gusenga kwanjye. Amen

🛐 DATA TUBATIRISHE MWUKA NONE N’ITEKA RYOSE🙏

Wicogora mugenzi.

2 thoughts on “ZABURI 70: ISENGESHO RY’IKITEGEREREZO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *