Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 106: INEZA IMANA YAGIRIYE ABISIRAYELI, N’UBUHEMU ISIRAYERI YAYITUYE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 106 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 106 ;

[3]Hahirwa abitondera ibitunganye,Hahirwa ukora ibyo gukiranuka iminsi yose.
[4]Uwiteka, nyibukana imbabazi ugirira abantu bawe,Ungendererane agakiza kawe,
[5]Kugira ngo mbone intore zawe ziguwe neza,Nishimire umunezero w’ubwoko bwawe,Niratane n’umwandu wawe.
[6]Twacumuranye na ba sogokuruza,Twarakiraniwe, twakoze ibyaha.
[7]Ba sogokuruza ntibamenye ibitangaza byawe wakoreye muri Egiputa,Ntibibutse imbabazi zawe nyinshi,Ahubwo bagomera ku nyanja ari yo Nyanja Itukura.
[8]Ariko ku bw’izina ryayo,Ibakiriza kugira ngo imenyekanishe imbaraga zayo zikomeye.
[9]Ihana Inyanja Itukura irakama,Nuko ibacisha imuhengeri nko mu butayu.
[10]Ibakiza ukuboko k’umwanzi wabo,Irabacungura ibakura mu kuboko k’umubisha.
[11]Amazi arengera ababisha babo,Ntihasigara n’umwe.
[12]Maze bizera amagambo yayo,Baririmba ishimwe ryayo.
[13]Hahise akanya bibagirwa imirimo yakoze,Ntibarindira ko isohoza imigambi yayo.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ntacyo Imana itakoreye Isirayeli ngo igubwe neza ariko yayituye kuyigomera

1️⃣BIBUTSE IBYO IMANA YABAKOREYE

▶️Kimwe na Zaburi ya 105 , iyi Zaburi iributsa ibihe by’ingenzi mu mateka ya Isirayeli, ariko cyane cyane bava mu Misiri,baribuka cyane uburyo bacumuye kenshi mu gihe cyashyize, ariko cyane cyane mu butayu.

🔰Babaza Mose bati “Nta mva zari muri Egiputa, kutuzana ngo dupfire mu butayu? Ni iki cyatumye utugirira utyo, kudukura muri Egiputa?
Si ibyo twakubwiriraga muri Egiputa tuti ‘Tureke dukorere Abanyegiputa, kuko ikiruta ari uko dukorera Abanyegiputa, biruta ko dupfira mu butayu?
(Kuva 14:11-12)

📖Ubwo Abanyegiputa bari babageze bugufi, ya nkingi y’igicu yarahagurutse mu cyubahiro cy’umwami ituruka mu ijuru, inyuma hejuru y’Abisirayeli, maze imanukira hagati yabo n’ingabo z’Abanyegiputa.
Abanyegiputa ntibongeye kubona neza amahema y’Abisirayeli maze bahatirwa guhagarara.
Ariko uko bwarushagaho kwira, niko ya nkingi y’igicu yaberaga Abaheburayo urumuri rukomeye cyane.
Maze ibyiringiro bigaruka mu mitima y’Abisirayeri.
Uwiteka abwira Mose ati,”Bwira Abisirayeli bakomeze bagende. Na we umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’inyanja, uyigabanye,Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko ku butaka.”
Mose amanitse inkoni ye, amazi aratandukana , maze Abisirayeli banyura mu nyanja hagati, ku butaka bwumutse, amazi ahagaze nk’urusika impande zombi.
Abanyegiputa barabakurikira , amafarashi ya Farawo yose n’amagare ye, n’abahetswe n’amafarashi be , bijya mu nyanja hagati bibakurikiye……ariko Mose atunga inkoni ye, maze amazi yari yirundanije arasubirana maze amira ingabo z’Abanyegiputa bashirira mu kuzimu kwayo.(A A 144-145)

➡️Mu bihe byose Abisirayeli babayeho Imana yakomeje kuba umuyobozi wabo ku manywa ikabagenda imbere ari mu nkingi y’igicu, n’ijoro ukabajya imbere iri mu nkingi y’umuriro. Ntibigeze na rimwe babura uburinzi bw’Imana ariko bararenga barabyibagirwa .

Ibuka nawe, ni byinshi yagukoreye,yagukijije ababisha bari bakugose ngo bakwice, Uwiteka aragukiza.
Ntuzibagirwe iyo neza.

2️⃣BIBAGIWE IMANA

📖Arazenda azishyira mu gifite ishusho ashaka, aziyazamo igishushanyo cy’ikimasa. Baravuga bati“Iki ni cyo mana yawe wa bwoko bw’Abisirayeli we, yagukuye mu gihugu cya Egiputa.”(Kuv32:4)

🔰 Igihe Mose yari adahari, cyari igihe Abisirayeli bagize cyo gutekereza no kwibaza uko bizagenda . Cyari igihe cyo gitekeraza ku mategeko y’Imana bari barumvise no gutegurura imitima yabo guhishurirwa kundi Imana yagombaga kubagirira.
Ariko bidatinze ntibabyibuka, bica amategeko, cyane cyane ikivange cy’amahanga menshi.
Aroni ni we wari warahawe ubucamanza,ariko ntiyaba inyangamugayo ngo ahagararire icyubahiro cy’Imana, yemera ibyo abantu bamubwiye.
Bishimiye kumuha impeta zabo, maze ntiyazuyaza akoramo inyana isa n’ibigirwamana byo mu Egiputa.
Abantu baravuga bati,”Iki ni cyo mana yawe wa bwoko bwa Isirayeli we.(AA169-161)
➡️Birashoboka ko nawe hejuru y’ibyo Imana yagukoreye wakwirengagiza ukishakira ibigirwamana;
Ese akazi ukora, amafaranga ufite, uwo mwashakanye ntabwo wabirutishije Imana yakurinze?

📖Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ngo utitondera ibyo yategetse n’amateka yayo n’amategeko yayo, ngutegeka uyu munsi.(Guteg 8:11)

3️⃣BATAKAMBIYE IMANA

📖Nuko Abisirayeli bariheba cyane ku bw’Abamidiyani, baherako batakambira Uwiteka.(Abac 6:6)

📖Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka, Uwiteka abahagurukiriza umuvunyi witwa Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ari we wabakijije.(Abac 3:9)

📖Abisirayeli bavanze n’amahanga kandi biga ingeso zabo.
Nyamara Imana ntiyaretse abantu bayo rwose.
Iteka hasigaraga uwasigaye akiranukira Imana by’ukuri, kandi ibihe byinshi Uwiteka yahamagaraga abagabo b’inyangamugayo kandi b’intwari kugira ngo bakureho gusenga ibigirwamana kandi bakize Abisirayeli abanzi babo.
Ariko iyo uwabakijije yapfaga, atacyongeye kubayobora, barongeraga bakagarukira ibigirwamana byabo buhoro buhoro
N’uko rero guteshuka ku Mana no gutanga ibihano bikomeye, kwihana no gukizwa byahoraga bikorwa (AA 279)

➡️N’ubwo Abisirayeri bakunze kurangwa no kwigomeka , habonetsemo abagabo nyabagabo b’inyangamugayo bahoraga batakambira Imana kandi ikabumva , ikaboherereza umufasha.
Ni iki waba warasigariye mu itorero, muri sosiyete ngari ubamo? Ese ni ugutakambira Uwiteka ku bw’ibizirabiberamo?
Ba uw’ingenzi, igihe n’iki.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KUBA AB’UMUMARO TUGENDERA MU IJAMBO RYAWE🙏

Wicogora Mugenzi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *