Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 79: MANA Y’AGAKIZA KACU UDUTABARE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 79 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 79
[1] Zaburi ya Asafu. Mana, abanyamahanga baje mu mwandu wawe, bahumanije urusengero rwawe rwera, Bashenye i Yerusalemu bahagize ibirundo.
[4] Duhindutse igitutsi ku baturanyi bacu, Ibitwenge no gukobwa by’abatugose.
[8] Ntiwibuke gukiranirwa kwa ba sogokuruza ngo ukuduhore, Imbabazi zawe zitebuke kudusanganira, kuko ducishijwe bugufi cyane.
[9] Mana y’agakiza kacu udutabare, ku bw’icyubahiro cy’izina ryawe, udukize utwikire ibyaha byacu ku bw’izina ryawe.
[10] Kuki abapagani babaza bati “Imana yabo iri he?” Guhōrera amaraso y’abagaragu bawe yavuye, Kumenyekane mu bapagani imbere yacu.
[11] Kuniha kw’imbohe kuze imbere yawe, nk’uko ukuboko kwawe gukomeye, kiza abategekewe gupfa.
[12] Kandi witure abaturanyi bacu karindwi, ibitutsi bagututse Mwami.
[13] Natwe abantu bawe, intama zo mu cyanya cyawe, Tuzabigushimira iteka, Tuzerekana ishimwe ryawe kugeza ibihe byose.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.
Ubwo Abayuda baterwaga n’abanzi babo bakica abantu bagasenya Yerusalemu, nibwo iyi ndirimbo yahimbwe, basaba Imana kubababarira no kubagarukira. Igihe twugarijwe dutabaze Imana.

1️⃣ ABANYAMAHANGA BAHUMANIJE URUSENGERO
🔰Iyi zaburi Uravuga akababaro k’abayuda, igihe abanyamahanga barimo Abakolosayi n’ab’i Babuloni bagotaga i Yesuralemu bagasenya urusengero, bagatwika n’ibindi bibi! Byatewe no kwimura Imana kw’abosirayeli, ariko noneho aha barimo gusaba Imana kubarengera. Basaba Uwiteka kubahorera no kubarengera! Um. 19-11)

➡️ Muri iki gihe hariho kwimura Imana bikomeye! Ibibi biratugose impande n’impande; Intambara, ubwicanyi, ubutinganyi, ubusambanyi,… nyamara Imana iravuga muri Zaburi 50:21 iti : Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana.

2️⃣ ABANIHIRA IBIZIRA
🔰Batabaza Uwiteka ku murongo wa 9 – bati Mana y’agakiza kacu, kubw’icyubahiro cy’izina ryawe, udukize utwikire ibyaha byacu kubw’izina ryawe. Ndetse bayisezeranira ko nibakiza ababisha babo bazashima Imana ibihe byose.

➡️ Nubwo ibi byose byavuze bikorerwa ku Isi ya none, hari ababazwa nabyo basaba Imana ngo bikurweho! Ab’Imana ntibazabura ibihe byose. N’igihe Eliya yavugaga ko ariwe muhanuzi w’Imana usigaye, Imana yamubwiye ko hakiriho ibihumbi birindwi bitarapfukamira bali (1 Abami 19:18).

➡️ Nitwemera kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana, ijuru rizatabara, tube mu isi tutagenda n’ab’isi. Igihe nikigera tuzatabarwa.

➡️ Ubwo igihe cy’ishungura kizaba kigeze, abagize Ijambo ry’Imana umuyobozi w’ubugingo bwabo bazagaragara. Mu gihe cy’impeshyi, ntushobora gutandukanya ibiti bihorana ibibabi bitoshye n’ibindi biti; ariko iyo umuyaga w’urugaryi uhindukiye, ibiti by’amababi atoshye ntibihinduka; igihe ibindi byashizeho amababi. Uko niko n’abambaye ishusho y’ubukristo ntawashobora kubatandukanya n’abakristo nyakuri muri iki gihe, ariko igihe kiri hafi, itandukaniro rikagaragara. Mureke impaka zibyuke, ubwaka no kutababarira byongere bihabwe umwanya, umuriro w’akarengane utangiye kugurumana; nibwo abafite kwizera kujegajega n’abakristo b’indyarya bazava mu byizerwa; ariko Umukristo nyakuri azahagarara ku rutare ashikamye, afite kwizera gukomeye, ibyiringiro bye bizarabagirana kurusha mu gihe cy’amahoro. (Ii 584.2)

🛐 MANA TUGOSWE N’IBIHE BIRUHIJE, DUHE KUBA INSENGERO ZA MWUKA WERA. UTURWANIRE TUZANESHA

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 79: MANA Y’AGAKIZA KACU UDUTABARE”
  1. Amena. Uwiteka aduhe guhagarara mu kuri kugira ngo no mu bihe bikomeye tuzabashe gushikama tumunambeho mu bihe bikomeye by’akaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *