Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 78: KWIGISHA IBYO IMANA YAKOZE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 78 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 78

Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye,Nimutegere amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
[2]Ndabumbura akanwa mbacire imigani,Ndavuga amagambo aruhije ya kera.
[3]Ibyo twumvise tukamenya,Ibyo ba sogokuruza batubwiye,
[4]Ntituzabihisha abuzukuruza babo,Tubwire ab’igihe kizaza ishimwe ry’Uwiteka,N’imbaraga ze n’imirimo itangaza yakoze.
[5]Kuko yakomeje guhamya mu Bayakobo,Yashyizeho itegeko mu Bisirayeli,Iryo yategetse ba sogokuruza,Ngo babibwire abana babo,
[6]Kugira ngo ab’igihe kizaza bazabimenye,Ni bo bana bazavuka,Ngo na bo bazahaguruke,Babibwire abana babo,
[7]Kugira ngo biringire Imana,Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze,Ahubwo bitondere amategeko yayo.
[12]Yakoreye ibitangaza mu maso ya ba sekuruza,Mu gihugu cya Egiputa, mu kigarama cy’i Zowani.
[13]Yatandukanije inyanja ibacisha hagati yayo,Ihagarika amazi nk’ikirundo.
[14]Kandi ku manywa yabayobozaga igicu,Ijoro ryose ikabayoboza kumurika k’umuriro.
[15]Yasaturiye ibitare mu butayu,Ibanywesha amazi menshi ava ikuzimu.
[16]Kandi yavushije amasōko mu gitare,Itembesha amazi nk’imigezi.
[17]Ariko bagumya kuyicumuraho,Kugomerera Isumbabyose mu gihugu gikakaye.
[18]Bagerageresha Imana imitima yabo,Bayigerageresha gusaba ibyokurya byo guhaza kwifuza kwabo.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ineza Imana yakugiriye ukwiriye kuyibwira abawe nk’igihamya cy’uburyo Imana itwitaho.

1️⃣NTIBIKIBAGIRANE

▶️Iyi Zaburi umwanditsi aragaragazamo amateka ya Isirayeli ,kuva igihe bavuye mu Misiri kugeza Dawidi abaye umwami.Aragaragaza ubudahemuka bw’Imana idahwema kugirira umuryango wayo,Ibitangaza yabakoreye mu butayu ariko kandi akagaragaza uburyo abantu bayo bakomeje kugoma bakayihemukira.

🔰Bwoko bwanjye nimunyumve, shyanga ryanjye muntegere amatwi kuko ari jye itegeko rizaturukaho, kandi nzashyiraho amategeko yanjye abe umucyo uvira amahanga.(Yes 51:1)

Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n’abazukuru bawe.(Guteg 4:9)

❇️Mose ahagarara imbere y’abantu yongera kubagira inama no kubahugura. Mu maso he harabagiranaga hamuritswe n’umucyo wera kandi umusatsi we wari umvi ageze mu zabukuru. Ariko yari yemye kandi amaso ye yabonaga neza. Abereka urukundo n’imbabazi by’Ishobora byose Umurinzi wabo afite impuhwe nyinshi.Ibaze iby’ibihe byashize byakubanjirije,uhereye ku munsi Imana yaremeyeho umuntu mu isi,kandi uhereye kumpera y’isi ukagera ku yindi ntera yayo yuko higeze kubaho igihwanye n’iki kintu gikomeye ,cyangwa kohumvikanyeigihwanye nacyo. Mbese hariho ubwo abantu bumvise ijwi ry’Imana. ivuga iri hagati mu muriro? ,(A A pge 233.5)

➡️Uwamaze gusogongera ku neza y’Imana ni we wenyine ushobora gusobanukirwa ibyo.none se nawe iyo utekereje ku bya kera usanga harabayeho uburinzi bw’Imana? iyo rero niyo yokwizerwa ,niyo ikwiriye icyubahiro yiringire kuko niyo idakoza isoni.

2️⃣NTIMUKAGERAGEZE UWITEKA

🔰Ni cyo cyatumye abantu batonganya Mose bakamubwira bati “Duhe amazi tunywe.”Mose arababaza ati “Murantonganiriza iki? Kuki mugerageza Uwiteka?”
[3]Abantu bagirirayo inyota bitotombera Mose bati “Ni iki cyatumye udukurira muri Egiputa, kugira ngo utwicishanye inyota n’abana bacu n’amatungo yacu?”(Kuva 17:2,3)

▶️N’ubwo Imana yabarinze bakabona ibyari bikwiriye byose ntibyababujije kunyuranya n’ubushake bw’Imana bakikorera ibyo kamere yabo irarikira.

❇️Abisirayeli kenshi bumvaga barambiwe kandi baranigomeka ku bwo kuzerera cyane mu butayu,ariko si Uwiteka wateye uko gutinda guhindura Kanani. Yabarushaga kugira agahinda kuko atajyaga kubaha igihugu cy’isezerano vuba ngo yerekane imbere y’amahanga yose ubushobozi bwe bukomeye. Bagifite kutizera Imana bari bataritegura kwinjira i Kanani. Iyo ababyeyi babo bizera ubuyobozi bw’Imana bakagendera mu mategeko yayo yajyaga kuba baratuye i Kanani kera cyane.ari ubwoko butunganiwe bukiranuka kandi bunezerewe. Gutinda kwabo kwasuzuguzaga Imana kandi kukayitesha icyubahiro mu maso yari abakikije.(A A pge 234(
▶️Suzuma neza niba utari mu mugabane w’abadindiza gahunda y’Imana .wowe se waba witeguye gutaha i Kanani?urugendo rujya Kanani rufite uruyoboye ariwe Data wa twese.itegure kandi uteguze n’abandi nawe yiteguye kugufasha .

🔰Maze ibwira umuntu iti‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwengeKandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’ ”(Yobu 28:28)

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUKUBAHA NO KUKUMVIRA

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *