Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 80: UMWUNGERI W’ABISIRAYELI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 80 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 80
[2] Wa mwungeri w’Abisirayeli we, tege ugutwi, ni wowe ushorera Abayosefu nk’umukumbi, yewe wicara hejuru y’Abakerubi, rabagirana.
[3] Imbere y’Abefurayimu n’Ababenyamini n’Abamanase, kangura imbaraga zawe uze udukize.
[4] Mana, utwigarurire, Umurikishe mu maso hawe natwe turakira.
[5] Uwiteka Mana Nyiringabo, Uburakari bwawe buzageza he gucumbira ku ugusenga k’ubwoko bwawe?
[7] Utugize rurwanirwa rw’abaturanyi bacu, abanzi bacu badusekera hamwe.
[8] Mana Nyiringabo, utwigarurire, umurikishe mu maso hawe natwe turakira.
[9] Wakuye umuzabibu muri Egiputa, wirukana amahanga urawutera.
[10] Uharura imbere yawo, na wo ushora imizi wuzura igihugu.
[11] Imisozi itwikīrwa n’igicucu cyawo, n’imyerezi y’Imana iterwa igicucu n’amashami yawo.
[12] Ugaba amashami agera no ku nyanja, kandi amashami yawo agera no kuri rwa ruzi.
[13] Ni iki cyatumye usenya inzitiro zawo, ngo abahisi bose bawusorome?
[15] Mana Nyiringabo, turakwinginze garuka, urebe mu isi, uri mu ijuru ubirebe, ugenderere uwo muzabibu.
[16] Rinda icyo ukuboko kwawe kw’iburyo kwateye, n’ishami wikomereje.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Guma ku muzabibu w’ukuri Yesu, uzera imbuto zo gukiranuka.

1️⃣ UMWUNGELI MWIZA
🔰Mu bibazo cg ingorane zabo, abisirayeli bibutse ko bafite umwungeri mwiza; ni wowe wabashoreye abavanye mw’Egiputa abageza i Kanani! Nk’uko yabakijije katanga ka mbere,baramutabaza ngo aze abakize.

➡️ Umwungeri mwiza amenya intama ze naho uw’ibihembo ntazitaho. Yesu Umukiza niwe Mwungeri mwiza, utwitaho ibihe byose, twarwaje akatubyutsa, twatentebuka akadukomeza, turi intama zo mu cyanya cye. Amen 🙏

2️⃣ URUZABIBU RWA DATA
🔰 Abisirayeli Imana yari yarabagize uruzabibu rugomba kuba rwiza, rugahora rutoshye, nyamara bangiza ubwiza bwabo! (Yeramiya 2:21 )- Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose. None se wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi? Kubera urukundo rw’Imana, bagarutse gutakamba ngo basaba ngo Imana ibarengere (Um. 15)

➡️ Mureke tugume ku muzabibu. Yesu ati (Yohana 15:1) “Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. Tumugumeho nibwo tuzera imbuto nyinshi…., tubona mu (Baheburayo 19:22-23)- Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. Izi mbuto zizatuma tuba umucyo umurikire benshi, nabo baze ku muzabibu w’ukuri.

🛐 YESU DUHE IMBARAGA ZO KUKUGUMAHO NK’AMASHAMI ARI KU MUZABIBU, TWEMERA KUYOBORWA NAWE MWUNGERI MWIZA

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 80: UMWUNGERI W’ABISIRAYELI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *