Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 77: KUZIRIKANA IBYO IMANA YAKOZE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 77 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 77

[2]Ndatakira Imana n’ijwi ryanjye,Ndatakira Imana n’ijwi ryanjye,Na yo irantegera ugutwi.
[3]Ku munsi w’umubabaro wanjye nashatse Umwami Imana,Nijoro nayitegeye amaboko sinacogora,Umutima wanjye wanga kumarwa umubabaro.
[4]Nibuka Imana ngahagarika umutima,Ndaganya umutima wanjye ukagwa isari.Sela.
[6]Njya nibwira iminsi ya kera,Imyaka y’ibihe bya kera.
[7]Nibuka indirimbo yanjye ya nijoro,Nkibwira mu mutima,Umwuka wanjye wibazanya umwete uti
[8]“Umwami azaduta iteka ryose?Ntazongera kutwishimira ukundi?
[9]Imbabazi ze zagiye rwose iteka ryose?Isezerano rye ryapfuye ibihe byose?
[10]Imana yibagiwe kugira neza?Umujinya wayo utumye ikingirana imbabazi zayo?”Sela.
[11]Maze ndavuga nti “Ibyo ni indwara y’umutima wanjye.Mbega natekereje yuko ukuboko kw’iburyo kw’Isumbabyose guhinduka!”
[12]Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze,Kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera.
[15]Ni wowe Mana ikora ibitangaza,Wamenyekanishije imbaraga zawe mu mahanga.
[16]Wacunguje ubwoko bwawe ukuboko kwawe,Ni bwo bene Yakobo na Yosefu.Sela.
[17]Mana, amazi yarakurebye,Amazi yarakurebye aratinya,Imuhengeri hahinda umushyitsi,
[20]Inzira yawe yari mu nyanja,Inzira zawe zari mu mazi y’isanzure,Ibirenge byawe ntibyamenyekanye.
[21]Wayoboje ubwoko bwawe nk’umukumbi,Ukuboko kwa Mose na Aroni.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ibyo Imana idukorera birahambaye kandi uko yari iri kera n’ubu niko iri. Yizere.

1️⃣KUZIRIKANA IBYO IMANA YAKOZE

▶️Iyo usomye iyi Zaburi ugira ngo yanditswe n’abantu babiri bafite imyizerere ihabanye. Kuva ku murongo wa 2-11 umunyezaburi arinubira ibyago byagwiririye umuryango we ,ndetse akibaza niba Imana ikibitayeho. Ariko wakomeza ukagera ku murongo wa 21 akazirikana ibyiza byose Imana yabakoreye kuva kera cyane cyane ubwo yabambutsaga inyanja. Yageze ku murongo wa 17 ugakomeza noneho ashimangira kwizera afite ko Imana ishoboye byose.

➡️Natwe niko duhindagurika,uyu munsi turarira,tukaganya tukibuka ineza y’Imana nyuma kandi byamera neza akaba aribwo twibuka ko Imana iriho. Imana yacu iriho kandi ntihinduka uko yari iri kera n’ubu niko iri.

🔰Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka,Na we akansubiza ari ku musozi we wera.Sela.(Zab 3:5)
Kandi unyambaze ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago,Nzagukiza nawe uzanshimisha.”(Zab 50:15)
❇️Aya masomo n’andi menshi aratugaragariza ko Imana idukunda ,tuyibwira ikatwumva twayisaba ikaduha. Nta mpamvu rero yo gushidikanya ku burinzi bwayo naho wahura n’ibibazo byinshi bikugore iyo isaha yayo igeze irasubiza.

2️⃣KWIBUKA IBYO IMANA YAKOZE

🔰Nibutse iminsi ya kera,Nibwira ibyo wakoze byose,Ntekereza umurimo w’intoki zawe.(Zab 143:5)
Mwibuke imirimo itangaza yakoze, Ibitangaza bye n’amateka yo mu kanwa ke, (Zab 105:5)

➡️Ubwo Mose yari ku musozi Nebo wenyine asubiza amaso inyuma areba imibereho ye y’imihati ahereye Igihe avuye mu byibahiro i bwami no mu gihugu gikize mu Egiputa,akajya kwifatanya n’ubwoko bwatoranijwe n’Imana. Yibuka ya myaka myinshi yamaze mu butayu aragira umukumbi wa Yetiro,….Yongera kureba ibitangaza bikomeye by’Imbaraga z’Imana byakorewe ubwoko bwatoranijwe ni kugira neza kwinshi n’imbabazi yabagiriye mu myaka yabo yo kuzerera no kugoma….ubwo yasubizaga amaso inyuma areba imibereho yagize,igikorwa kimwe cyarabyangije byose…yijejwe yuko kwihana no kwizera igitambo cyasezeranwe aribyo byonyine Imana yashakaga,maze Mose arongera yatura icyaha cye maze yingingira kubabarirwa mu izina rya Yesu.(A A pge 238)

▶️Ni iki kiguhangayikishije gituma wibuka ibya kera?
Si ukubyibuka gusa ngo birangire ahubwo ni no kuzirikana ineza yayo.wowe se hari icyo wibuka Imana yakoze haba mu buzima bwawe cyangwa ubw’abandi? Ibi byakakubereye igihamya cyo kuyizera no kuyishingikirizaho nk’Umwami n’Umukiza wawe.

3️⃣GIRA KWIZERA

🔰Mose arambura ukuboko hejuru y’inyanja. Uwiteka ahuhisha umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba ijoro ryose, usubiza inyanja inyuma amazi uyagabanyamo kabiri, maze hagati y’aho yari ari hahinduka ubutaka bwumutse.(Kuva 14:21)
❇️Ubwo Abanyegiputa bari bageze bugufi,ya nkingi y’igicu yarahagurutse mu cyubahiro cy’Umwami ituruka mu ijuru,inyura hejuru y’Abisirayeli maze imanukira hagati yabo n’ingabo z’Abanyegiputa ….maze ibyiringiro bigaruka mu mitima y’Abisirayeli. Uwiteka abwira Mose ati,”Bwira Abisirayeli bakomeze bagende, nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’inyanja uyigabanye, Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko ku butaka (A.A pge144-145)

➡️Ibihamya ni byinshi kandi n’ubu iracyakora, ikibura ni kimwe gusa ni ukwizera.

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUGIRA KWIZERA GUSHYITSE🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *