Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 76:IMANA IKWIRIYE GUTINYWA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 76 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 76
[2]Mu Bayuda Imana iramenyekana,Mu Bisirayeli izina ryayo rirakomeye.
[3]Kandi i Salemu ni ho hema ryayo,I Siyoni ni ho buturo bwayo.
[4]Ni ho yameneye imirabyo yo mu muheto, N’ingabo n’inkota n’intwaro z’intambara. Sela.
[7]Mana ya Yakobo,Gucyaha kwawe kwatumye amagare n’amafarashi bisinzirira guhwera.
[8]Wowe ni wowe uteye ubwoba,Ni nde ubasha guhagarara imbere yawe igihe urakaye?
[9]Wumvikanishije amateka uri mu ijuru,Isi yaratinye iraceceka,
[10]Ubwo Imana yahagurutswaga no guca amateka,Ngo ikize abagwaneza bo mu isi bose.Sela.
[12]Muhige umuhigo muwuhigure Uwiteka Imana yanyu,Abayigose bose bazanire amaturo Iteye ubwoba.
[13]Izarimbura imyuka y’abakomeye,Ni yo iteye ubwoba abami bo mu isi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Asafu muri iyi zaburi ari guhimbaza Imana kubera ukuntu yarwaniriye Abisirayeri. Avuga uko Imana irengera abagwaneza, kandi asaba abagiriwe neza guhiga no guhigura imihigo bahize Uwiteka.

1️⃣IGITINYIRO CY’IMANA
🔰Igitinyiro cy’Imana kiba ku bami bose bo muri ibyo bihugu, ubwo bumvaga ko Uwiteka yarwanije ababisha b’Abisirayeli.(2Ngoma 20:29)

🔰Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurwe umutima n’umwami wa Ashūri cyangwa ingabo ze zose ziri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe ikomeye iruta abari kumwe na we.
Mu ruhande rwe ari kumwe n’amaboko y’umubiri, ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n’Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.” Nuko abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekiya umwami w’Abayuda.(2 Ngoma 32:7,8)

▶️Ntabwo Hezekiya yashoboraga kuvugana icyizere cy’umusaruro uzava muri iyo ntambara adafite impamvu ibimuteye. Nubwo Abanyashuri birataga bari barakoreshejwe n’Imana igihe runaka nk’inkoni y’uburakari bwayo yo guhana amahanga ,ntibagombaga gustinda iteka. Muri Yesaya 10:5 hari ubutumwa Uwiteka yari yaroherereje abari batuye muri Siyoni (Yerusalemu) abunyujije kuri Yesaya mu myaka yari ishize bwari ubu ngo:”Yemwe bantu banjye batuye i Siyoni,ntimutinye Abashuri….Hasigaye igihe gito cyane,uburakari n’umujinya byanjye bizabageraho mbarimbure.”(A A pge225 .2)

➡️Wowe se ni iki kiguteye ubwoba? Uhangayikishijwe n’iki? None se Umwami wawe Yesu hari aho yagiye?wicika intege,komeza ibirindiro ari hafi gutabara .

2️⃣MUZE IMBERE YE MUSHIMA

▶️Ibuka za ngorane wari urimo ubwo wari ugoswe n’abanzi wabuze epfo na ruguru, igihe wari urwaye bikomeye,igihe wari wabuze icyo kurya ukahahigira umuhigo usaba Imana kugutabara.Waba warigeze kugaruka imbere y’Uwiteka uzanye amaturo ushima ?

🔰Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubaha mukamutinya.(Yes 8:13)
Kuko Uwiteka Usumbabyose ateye ubwoba,Ari Umwami ukomeye utegeka isi yose.(Zab 47:3)

➡️Nyuma y’uko Ubuyuda butsinda,imbaga yose yashimiye Imana kuko yatumye abagabaga ibitero bakayogoza igihugu barimbuka. Kandi iyo nsinzi Imana yayihaga umuryango wayo kenshi.
▶️Imana ikorera mu bikoresho-bantu;kandi umuntu wese uzakora umurimo wo gukangura umutima w’umuntu,maze akamutera gukora imirimo myiza no kugira ubwuzu bwo kwamamaza ukuri,ntabwo azaba abyikoresha ubwe. Ahubwo azaba akoreshwa na Mwuka muziranenge w’Imana umukoreramo.Imihigo ikozwe mu bihe nk’ibyo,iba ari iyera ndetse iba ari imbuto iturutse mu murimo wa Mwuka w’Imana. Igihe iyo mihigo ihiguwe,ijuru ryemera ituro maze aba bakozi b’abanyabuntu bakandikwaho ko babikije ubutunzi bwinshi mu bubiko bwo mu ijuru. (Inama ku busonga pge 281.1)

❇️Zirikana nawe ko insinzi yawe ari Yesu
Haba mu ntambara,inzara uburwayi ndetse n’ibindi byose uzi bikugoye. Yesu niwe byose hahirwa umwishingikirizaho nk’Umwami n’Umutabazi .

3️⃣ UWITEKA ARI KU NGOMA
📍Umurongo wa 13 uti “Izarimbura imyuka y’abakomeye, ni yo iteye ubwoba abami bo mu isi”.
➡Ntukangwe n’imbaraga za sekibi zikomeje kunyeganyeza isi n’abayituye bose, ndetse zizakomeza kugeza ubwo zizibasira abasigaye bitondera amategeko y’Imana bakagira no guhamya kwa Yesu (Ibyah 12:17).
⏯️Ntugire ubwoba kuko Uwiteka ni We ufite ijambo rya nyuma. Ni We udukingira ibyago, ni We kandi uduha kuzabaho iteka ryose.

🛐 DATA MWIZA WARAKOZE KU BW’UBURINZI BWAWE BUTADUSHIRAHO. DUFASHE DUHIGURE UMUHIGO WO KUBANA NAWE MURI BYOSE, N’IBIHE RYOSE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *