Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 75: IMANA UMUCAMANZA UTABERA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 75 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 75

[1]Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi.
[2]Mana, turagushima,Turagushimira kuko izina ryawe riri bugufi,Abantu bamamaza imirimo itangaza wakoze.
[3]“Nimbona igihe cyashyizweho,Nzaca imanza zitabera.
[4]Isi n’abayibamo bose bacikamo igikuba,Ni jye wateye inkingi zayo.Sela.
[5]Mbwira abibone nti ‘Ntimukībone’,N’abanyabyaha nti ‘Ntimugashyire hejuru amahembe yanyu.
[6]Ntimugashyire hejuru cyane amahembe yanyu,Ntimukavuge iby’agasuzuguro mugamitse ijosi.’ ”
[7]Kuko agakiza kadaturuka iburasirazuba cyangwa iburengerazuba,Cyangwa mu butayu bw’imisozi,
[8]Ahubwo Imana ni yo mucamanza,Icisha umwe bugufi igashyira undi hejuru.
[9]Kuko mu ntoki z’Uwiteka hariho agacuma karimo vino ibira,Kuzuye vino ivanze n’ibiyiryoshya arayisuka.Ni ukuri abanyabyaha bo mu isi,Baziranguza itende ryayo barinywe.
[10]Ariko jyeweho iteka nzajya namamaza ibyo,Nzaririmbira Imana ya Yakobo ishimwe.
[11]Kandi amahembe yose y’abanyabyaha nzayaca,Ariko amahembe y’abakiranutsi azashyirwa hejuru.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.N’ubwo umuntu akomeza gukora uko yishakiye Imana ikabyihanganira hari umunsi itazongera kwihanganira ibyaha bikomeje Korea imbaga y’abantu yaremye.

1️⃣UBUTABERA BW’IMANA

🔰Nimbona igihe cyashyizweho nzaca imanza zitabera.(Umur 3)

▶️Ushobora kuba utekereza ko Imana itinze kandi mu by’ukuri umuntu aruhijwe,isi ikomeza kuberamo ibibazo bitandukanye,ibiza byaburiwe umuti ndetse n’ibyaha bikomeza kwiyongera. Urukundo rw’Imana nirwo rutuma habaho uko kwihangana kugira ngo wihane maze ubabarirwe
Ntiyigeze ihwema kuburira umuntu rero kandi nawe urimo.
➡️Nawe se witeguye kwakira iwo muburo ?Imana iratuburira ngo ducike ku bwibone bw’uburyo bwose kuko uwibona atazabona Imana.

🔰Arambwira ati “Umva, ngiye kukumenyesha ibizaba mu gihe cy’umujinya wo ku mperuka, kuko ari iby’igihe cy’imperuka cyategetswe.(Dan 8:19)

Uko Imana yari iri n’ubu niko iri ntakintu na kimwe ibasha gukora itabanje kuburira ubwoko bwayo.
Twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise?(Heb 2:3)
➡️None se wowe witeguye ute ?aya magambo si ubwiru,Abahanuzi barahihanuye bavuga ku kwitegura Umwami uzavuka,Umwami wacu yarabivuze ubwe n’abamwumvise barahivuga. Nawe genda ubabwire kuko igihe n’iki cyo gukirizwamo.

2️⃣GENDA UBABWIRE

▶️Uhereye ku murongo wa 5 hari umuburo ukomeye watanzwe ari nawo abakristo bo muri iki gihe dusabwa gutanga mu butumwa bw’abamarayika batatu.
Ni inshingano yawe nanjye kugira ngo buri wese agerweho n’irarika rimusaba kwihana.
🔰Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza,
uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w’Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k’umujinya wayo. Kandi azababazwa n’umuriro n’amazuku imbere y’abamarayika bera, n’imbere y’Umwana w’Intama.(Ibyah 14:9,10)

❇️Mu gihe cya Marayika wa gatatu hazumvikana ijwi rihamagarana ubwira riti:”Bwoko bwanjye ni muwusohokemo ,kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo,mwe guhabwa no byago byawo. “(Ubusobanuro bwa Dan.n’ibyah.)pge 209)

🔰Uwiteka Imana ya Isirayeli yambwiye itya iti “Enda iki gikombe cya vino y’uburakari kiri mu ntoki zanjye, kandi uyivunye amahanga yose ngutumyeho.(Yer 25:15)
⚠️Aya magambo yavuzwe ku Bisirayeli nawe uyu munsi arakureba,Imana ikomeje kugutumaho intumwa zitandukanye kugira ngo wihane. Hitamo none ejo si ahawe.

🛐 DATA MWIZA KUMVA TWARUMVISE TUBASHISHE KUMVIRA

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *